Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ali Bongo yemeye ku mugaragaro kuyobora Gabon

Ali Bongo watoreye kuyobora igihugu cya Gabon yemeye ku mugaragaro kuyobora iki gihugu. Ibi akaba yabigaragaraje mu ndahiro ye yabaye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Iyi ndahiro ije nyuma y’uko urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje ko yatsinze amatora nubwo bitavuzweho rumwe na Jean Ping bari bahanganye mu matora.

JPEG - 54.3 kb
Perezida Bongo uwo wambaye imyenda yera ari imbere y’abamushyigikiye

Mu ndahiro ye yagize Ati” Nsezeranye gukoresha ingufu zanjye zose mparanira kubaho neza kw’abaturage ba Gabon, kurinda, kubahiriza no kubaha itegeko nshinga.”
Mu gitondo, Perezidansi ya Gabon yari yatangaje ko ibirori byo kumurahiriza birabera mu ngoro ye mu murwa mukuru wa Libreville nk’uko AFP ibitangaza.

Ntihigeze havugwa amasaha ararahirira n’abatumiwe, byatumye abatavuga rumwe na Ali Bongo bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko yibye amatora.

Umuvugizi wa Jean Ping, wari uhanganye na Bongo ati” Nta perezida muzima urahizwa mu bwihisho.”

Ku wa Gatandatu nibwo urukiko rwateye utwatsi abavugaga ko amatora yabayemo uburiganya. Imvururu zatangiye ku ya 31 Kanama, ubwo komisiyo yemezaga ko Bongo w’imyaka 57 yatsinze.

Abigaragambya batwitse inteko ishinga amategeko banahangana na polisi yataye muri yombi abasaga 1000.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko abantu basaga 50 bishwe, nubwo ubutegetsi buriho bubihakana. Ali Bongo yagiye ku butegetsi asimbuye ise Omar Bongo wapfuye mu 2009.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makanzu Benjamin - 27/09/2016 saa 19:16

He:ALI-BONGO.,ndakwemeye,bayobore,uzazamura,umutwe,umurase,nibwo,batazongera,kwigaragambya.ok
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 14:06

kurasa siwo muti kuko ntaburenganzira afite bwo kwica siwe waremye cg ngo acungure umuntu menya ko amaraso y umuntu ameneka atuma ubutaka buvumwa nabantu bakagira ibyago attention rero
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X