Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amashusho y’urukozasoni ya Porno ngo arangiza urubyiruko

Impuguke mu buvuzi bwo mu ndwara zo mu mutwe mu Bwongereza ziravuga ko abasore basigaye bonona ubuzima bwabo bushingiye ku mibonano mpuzabitsina kubera kureba amashusho y’urukozasoni ya porno kuri interineti.

Angela Gregory, wo muri kaminuza ya Nottingham, avuga ko umubare munini w’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 rurimo gusaba ubufasha bw’abaganga kubera ibibazo bikomeye rufite bitigeze biboneka mu rubyiruko mu myaka 10 ishize.

Kera, abagabo bakuze ngo nibo boherezwaga ari benshi kwa muganga kubera ibibazo by’uko igitsina cyabo cyabaga kidafite umurego uhagije, ahanini kubera indwara nka diabete cyangwa se ibibazo by’umutima.

Ubu kubona urubyiruko rusigaye rubona ku buryo bworoshye amashusho ya porno kuri interineti ngo birimo kwangiza umubano ushingiye ku gitsina kubera ko ngo ubwonko bw’abakiri bato butwarwa cyane n’amashusho babona muri mudasobwa bityo bakayarutisha abantu basanzwe.

Angela Gregory avuga ko abasore bari hagati y’imyaka 18 na 25 barimo guhura n’ibibazo byo kubura umurego uhagije w’igitsina cyabo barimo kwiyongera kubera kureba amashusho ya porno.

Umukobwa witwa Bethany MacDonald w’imyaka 24 aravuga ko atari abasore gusa bahura n’ibibazo bitewe no kureba amashusho y’urukozasoni.

Avuga ko kubera kuyareba cyane byatumye adashobora kugira imibano ishingiye ku gitsina.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ernest - 16/08/2016 saa 17:48

ahubwo cyereka leta ibyamaganye
Kanda hano umusubize

nsabimana emmy - 17/08/2016 saa 21:52

Leta zabyamagana zite kandi zibishyikiye
Kanda hano umusubize

Mugisha B - 18/08/2016 saa 12:22

Ntampamvu yo kureba ibitagufitiye akamaro, uretse no kukwicira ubwonko ukazananirwa kuzuza inshingano Imana yakuremeye igihe kimaze kugera, ujye uzirikana ko bikwangiriza n'umwanya kandi uwo mwanya urimo uta ureba ibitagufitiye akamaro, urahenze cyane wawukoreramo byinshi kandi bigufitiye akamaro bikakagirira n'abandi. IGIHE NI AMAFARANGA PLEASE!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X