Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amatora muri Amerika 2016: George HW Bush ’azatora Clinton’

Ikinyamakuru Politico cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiravuga ko George HW Bush wahoze ari perezida wa Amerika akaba no mu ishyaka ry’Abarepubulikani azatora umukandida w’Abademokarate, Hillary Clinton.

Biravugwa ko ibi Bwana Bush yabyemereye Kathleen Kennedy Townsend, umwishywa w’uwahoze ari Perezida wa Amerika John F Kennedy.

Ibiro bya Bwana Bush ntibyemeje aya makuru, umuvugizi wabyo yavuze ko ari kubigenzura.

JPEG - 21.7 kb
Bwana Bush n’umugore we Barbara Bush ntibarashyigikira Donald Trump ku mugaragaro

Bush, wategetse hagati ya 1989 na 1993, ntiyigeze ashyigikira Donald Trump ku mugaragaro.

Ndetse n’umuhungu we, Jeb Bush, bahoze bahanganye mu matora y’ibanze mu ishyaka ry’Abarepubulikani yanze kumushyigikira ku mugaragaro. Biyongera ku bandi bakandida batsinzwe barimo Ted Cruz na John Kesich.

Madamu Kennedy Townsend, wahoze yungirije guverineri wa leta ya Maryland yashyize ifoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook yari ari kumwe na George HW Bush iriho ubutumwa bugufi bugira buti: "Perezida yambwiye ko azatora Hillary Clinton!"

Ariko umuvugizi wa Bwana Bush, Jim McGrath yabyitwayemo gahoro. Yagize ati:
"Abo bari kuvuga uko @GeorgeHWBush azatora uyu mwaka, ntibirasobanuka neza niba hari uwari uri kumwe na KKT [Kathleen Kennedy Townsend]. Turacyagenzura..."

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X