Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amerika n’Uburusiya byumvikanye kuri Syria

Leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburusiya byemereranyije guhuriza hamwe ibitero by’indege bigaba ku ntagondwa zo mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Syria.
Iki ni kimwe mu bigize amasezerano ibihugu byombi byagiranye agamije kugabanya ubwicanyi muri icyo gihugu.

Gushyira mu bikorwa aya masezerano adasanzwe hagati y’Uburusiya na Amerika kuri Syria bishobora gutangira mu minsi 10 niba guhagarika imirwano mu gihugu hose - bigomba gutangira kuwa mbere bishyizwe mu bikorwa mu gihe cy’iminsi irindwi byibura.

JPEG - 43.7 kb
Mu byumweru bishize imirwano yarushijeho gukara mu burasirazuba bw’umujyi wa Aleppo.

Mu byumweru bishize imirwano yarushijeho gukara mu burasirazuba bw’umujyi wa Aleppo.

Minisitri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, John Kerry, yavuze ko ayo amaserano bagiranye n’Uburusiya akubiyemo ibintu byinshi kandi ngo naramuka ashyizwe mu bikorwa n’impande zose bishobora gutuma haba imishyikirano mu rwego rwa politiki agamije kugarura amahoro muri Syria.

Mugenzi we w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko igihugu cye cyarangije gusaba Perezida Assad wa Syria kuyubahiriza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DUSHIME VEDASTE - 12/09/2016 saa 11:17

matayo24:1 yesu yarabivuze muminsiyi mperuka muzumva impuha zintambara murebere kumutini ni cyo cyitegerezo ubwami buzatera ubundi bwami
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 11/09/2016 saa 15:41

Ariko Imirasire hali coment's nzima zubaka igihugu mudatambutsa(muniga),hali na coment's,zitukana kdi zisebanya zidafitiye abantu ndetse n'igihugu akamaro,ubu se nk'uyu munyabinyoma ngo ni Nzaramba cosma,mubona avuze iki? cyafasha abantu,nkumda Imirasire ariko namwe umwuga wanyu muwuheshe agaciro,kuko abanyamakuru beza bubaka igihugu,naho icyo nabwira bagenzi banjye b'abaspmyi b'imirasire nuko ubwumvikane bwa biriya bihugu nibyo kwishimira ahubwo niba na za koreya ziyungaga none se wamenya ari iki cyateye umutingito ku isi?wewe cosma waca fitina na uginga,( reka ishyali n'ubuswa witwaje ijambo ry'Imana utanazi neza,ninde wakugize umucamanza toka kure,Imana ikunda abantu kandi izaca urubanza rwiza,ubuyobozi bwose bushyirwaho n'Imana,
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 11/09/2016 saa 15:39

NZARAMBA COSMA - 10/09/2016 saa 20:08

Russia na USA balimo kuryaryana.Intambara yo muli SYRIA irakomeye cyane.Ibihugu bikomeye nibyo bitera intambara zo muli iyi si.Mu gihe bashaka inyungu zabo,ntabwo bashobora kuzana amahoro ku isi.Nkuko Bible ivuga,imana yonyine niyo izazana amahoro ku isi.Dore uko bizagenda.Ariko ndabasaba gusoma muli Bible mukagenzura niba ibyo twandika bihuye na Bible.Ku munsi w'imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44).Noneho ubutegetsi bw'isi yose buhabwe YESU (Ibyahishuwe 11:15).Imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9).Izarimbura abategetsi bose bo mu isi (Zaburi 110:5).Nguwo umuti nyawo w'ibibazo isi ifite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X