Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Andaman, Ikirwa kidasanzwe kirangwamo ubugome bukabije ukijemo bwa mbere yakirizwa urupfu (amafoto)

Iki ni ikirwa cyiza kinogeye amaso ku bakirebera kure, nubwo ari cyiza cyane ku bw’umucanga ukiriho ni ikirwa kibarirwa mu birwa bya Andaman, muri Bengale mu Buhinde bw’u Burasirazuba.Ni ikirwa kitazi kwakira neza na gato abakigendereye kuko ugerageje kuhagera yakirizwa urupfu.

Buri muntu wese wagerageje kugisura, atungurwa no kwicwa mu gihe kitarambiranye cyangwa se agakizwa n’Imana ku buryo nawe bugoranye cyane. Abaturage b’iki kirwa uhaje wese yakirizwa gurashishwa imyambi.

JPEG - 141.6 kb
Abaturage ba Andaman mu kirwa cyabo kirangwamo ubugome ku mushyitsi uhagiye bwa mbere

Iki kirwa kibarirwaho abantu abaturage bari hagati ya 50 na 250 uhageze wese yicwa hatitaweho ikimuzanye cyangwa se uwariwe.

Mu mwaka wa 2004, nyuma yato y’uko Tsunami yari yangije cyane inyanja y’ubuhinde, itsinda ry’abatabazi bagerageje kuhagera ngo batabare abantu bahavuye igitaraganya nyuma y’uko barashweho imyambi itagira uko ingana n’ubwo bari baje nk’abatabazi.

JPEG - 37.6 kb
Umuntu wese ugerageje kukinjiramo bamwakiriza urupfu

Abayobozi b’ubuhinde bagerageje kuvugana mu mahoro n’abatuye icyo kirwa, gusa ntacyo iyo mishyikirano yatanze na busa. hari mu mwaka wa 1967, mu gihe muri 1974, umwe mu bakora filme yahageraga ahafitiye umushinga wo kuhakorera, yahavuye shishi itabona nyuma yo kuraswa mu itako umwambi.

JPEG - 60.3 kb
Uretse ubugome bw’abagituye ubundi ni ikirwa kibereye ijisho

Uburyo bumwe gusa bwo kureba icyo kirwa, ni ukukirebera kuri interineti, aho uba ushobora kubona ishyamba ryinshi kuri icyo kirwa ahatuye abaturage bavuga ururimi rwihariye cyane bigaragara ko kuva bahatura mu myaka 60.000 ishize, batari bagirana umushyikirano na rimwe n’uwariwe wese.

Amwe mu mafoto aranga ubwiza bw’iki kirwa

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kiki - 26/08/2016 saa 18:41

Mwiriwe neza,mubyukuri amakuru muduhaye ntabwo ariyo kukonjye ndahazi nabanye nabanyeshuri baho,kuburyo bibaye ngombwa mwanshaka nkabahuza bakabaha amakuru afatika kukoibyo nibinyoma.
Kanda hano umusubize

kiki - 26/08/2016 saa 18:41

Mwiriwe neza,mubyukuri amakuru muduhaye ntabwo ariyo kukonjye ndahazi nabanye nabanyeshuri baho,kuburyo bibaye ngombwa mwanshaka nkabahuza bakabaha amakuru afatika kukoibyo nibinyoma.
Kanda hano umusubize

kiki - 26/08/2016 saa 18:08

Mwiriwe neza,mubyukuri amakuru muduhaye ntabwo ariyo kukonjye ndahazi nabanye nabanyeshuri baho,kuburyo bibaye ngombwa mwanshaka nkabahuza bakabaha amakuru afatika kukoibyo nibinyoma.
Kanda hano umusubize

kiki - 26/08/2016 saa 18:08

Mwiriwe neza,mubyukuri amakuru muduhaye ntabwo ariyo kukonjye ndahazi nabanye nabanyeshuri baho,kuburyo bibaye ngombwa mwanshaka nkabahuza bakabaha amakuru afatika kukoibyo nibinyoma.
Kanda hano umusubize

mutiganda - 23/08/2016 saa 10:28

Ariko ababahanuzi bibinyoma tuzabakizwa niki mwagiye mwigishiriza munsengero zanyu mukareka kuza kuzuza imbuga zabantu ubutumwa bwanyu bwuzuyemo ubuswa namarangamutima yanyu, mushaka ko dutura se ra hahahaha bible mwirirwa muvuga nayo ubwayo ntiyemera ibintu bikorwa mukajagari mujye mumenya ibyo muvuga aho muvugira nabo mubwira, bamwe baba babarusha ibyo muri kwigisha abandi ntibemera ibyo mwemera kandi barabyemerewe kutemera kimwe namwe ese ko aba silamu batajya buzuza ubutumwa bwabo hano nuko mubarusha kwemera mwagabanyije guteka imitwe murakaza Imana mukoresha izina ryayo muburyo butemewe murimo gukururira igihugu cyacu umuvumo abantu bose bagerageza gukoresha imvugo zabahanga kd mubizi ko mutaribo mukigira abarimu kd mudafite ubushobozi bwo kuba abigisha beza ndabamaganye rwose.
Kanda hano umusubize

franc - 22/08/2016 saa 02:33

Jewe naragiyeyo.Bafise imico yihariye kandi bakundana hagatiyabo. Bafise itamdukaniro nabantu bahandi.bafise uko batahura ibintu .iyo uvuze ukoresha ivimenyetso harigihe ukora ikintu bobabagatahura ikindi.kuberra badafise usobanura bituma bivuna.Abantu bitwaA akagayo ngo barigusa canke ngo Bari inyuma yamajambere nabo bakabereka amajambere bagezeko. Igihugu cose urenze ibusugire bwaco barivuna. Warize Abantu nigituma bakora ukobakora wotegerejwe kubatahura. Ntawohita isi nsha ninkuburundi mimyaka 1500 iheze nurwanda rutarabaho
Kanda hano umusubize

Muhire - 21/08/2016 saa 18:10

Uyo mu temoin de Jehovah aribesha. kuko ama verset biblik avuga ko tuzoja mwijuru kwiberayo nkuko na Yesu ubwiwe yavyivugiye aduze kwase ngo ngiye kubategurira ahanyu niyo menshi kuruta iyo verset imwe ya Mat 5:5 gusa. Jew narabacengeyemwo nshaka kumenya ivyabo nukuri nunvise bigisha amayobera. bo bibazako nduwabo ntibamenyeko nariko ndabaneka. Temoin nidini rya shetani kuko ryaje kuyovya. sinovuga vyose reka ngezaha
Kanda hano umusubize

B G - 21/08/2016 saa 09:18

Ariko murarwaye
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 20/08/2016 saa 20:17

Ndasubiza uwitwa KARENZI EMMANUEL.Ntabwo wumvise neza ibyo KARASIRA JOHN yavuze. Bible ntabwo ibuza abantu gukora.Imana icyo yanga,ni ukwibera gusa mu byisi.Soma Yakobo 4:4.Imana ishaka ko tuyikorera.Soma Yohana 14:12.Kuyikorera ni ukubwiriza abantu ngo be guheranwa n'ibyisi gusa,ahubwo bashake Ubwami bw'imana,kuko aribwo buzazana amahoro,ubuzima bw'iteka,etc...Wishaka kubwira abantu ibyo Karasira atavuze.Aho gusakuza,mujye musoma imirongo ya Bible babaha.Ziba ali inama nziza imana iduha kugirango uzemeye wese azabe muli Paradizo.Naho uzirwanya,aba yemeye ko adakwiye ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 20/08/2016 saa 16:04

Mugize neza kutumenyesha aya makuru,ariko se wa Mugabo we ngo ni Karasira j John warayobye none urashaka kuyobya n'abandi?hum niko se ye ko uciraho iteka abashaka iby'isi kdi ukavuga ko ariho uzabamo urumva utivuguruza, none se urya ibivuye he? uryama he?wambara imyambaro ivuye he? ko mu ijuru utahemera no ku isi ntuhemere? ubikura ikuzimu se? wowe gumana n'ibitekerezo byawe,ntacyo bimaze muli society nyarwanda,wagombaga kutubwira ibijyanye n'ukuntu bariya Bantu batabarwa urabona ko babayeho nabi,njyewe igitekerezo,cyanjye nuko ONU yabafasha hamwe n'igihugu cyabo cy'u Buhinde bakoresheje indege kuko bameze nk'inyamaswa nta ubegera bakabaha ibyo kurya n'ibyo kwambara buhoro buhoro bakira kdi birashoboka,mwibuke ko abazungu ari ko baje muli afrika,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 20/08/2016 saa 16:02

Mugize neza kutumenyesha aya makuru,ariko se wa Mugabo we ngo ni Karasira j John warayobye none urashaka kuyobya n'abandi?hum niko se ye ko uciraho iteka abashaka iby'isi kdi ukavuga ko ariho uzabamo urumva utivuguruza, none se urya ibivuye he? uryama he?wambara imyambaro ivuye he? ko mu ijuru utahemera no ku isi ntuhemere? ubikura ikuzimu se? wowe gumana n'ibitekerezo byawe,ntacyo bimaze muli society nyarwanda,wagombaga kutubwira ibijyanye n'ukuntu bariya Bantu batabarwa urabona ko babayeho nabi,njyewe igitekerezo,cyanjye nuko ONU yabafasha hamwe n'igihugu cyabo cy'u Buhinde bakoresheje indege kuko bameze nk'inyamaswa nta ubegera bakabaha ibyo kurya n'ibyo kwambara buhoro buhoro bakira kdi birashoboka,mwibuke ko abazungu ari ko baje muli afrika,Murakoze.
Kanda hano umusubize

eva - 20/08/2016 saa 15:19

None se niba uhageze wese yakirizwa urupfu aba bantu mbona bahifotoreje ko batabishe?
Kanda hano umusubize

dushimimana emmy pacifique - 20/08/2016 saa 17:46

Chr jyendabona arimirambo niba utabyemera nagutera inkunga tukajyana tukarea hateye amatsiko ark ndabaza ahantu nkaha America yaba itarjyayo?
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 20/08/2016 saa 09:56

Reka nunganire umwanditsi wacu.Andaman Islands igizwe n'ibirwa byinshi birenga 300 (Archipelago).Ituwe n'abantu bagera kuli 380 500.Hali na University Mahatma Gandhi.Hali ikirwa kimwe gituwe n'abicanyi kuko batigeze babona civilisation.Iyo babona utali umuntu wabo barakwica.They are primitive people. Ibi birwa ni byiza cyane ku jisho.Byibutsa abantu bakunda imana kandi bakayikorera ukuntu ISI NSHYA izaba imeze.Muli 2 Peter 3:13,havuga ko dutegereje isi nshya n'ijuru rishya.Na YESU yigishaga ko abantu beza bamwe bazatura isi nshya (Matayo 5:5).Ntabwo rero iwacu ali mu ijuru nkuko abiyita abarokore bigisha.Mu isi nshya,abazarokoka ku munsi wa nyuma ntabwo bazongera gupfa cyangwa kurwara (Ibyahishuwe 21:4).Ariko abantu banga gushaka imana ahubwo bakibera mu byisi gusa,imana izabarimbura bose ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33).Abantu bake bazajya mu ijuru,bimane na YESU,hanyuma bayobore isi izaba ali Paradizo (Daniel 7:27).Ngaho rero nimushake imana.mwige Bible hanyuma mukorere imana nkuko YESU abidusaba muli Yohana 14:12. Ntabwo imana yaturemye gusa ngo dukore,turye,turongorane.Hali imirimo idusa gukora.Wibuke ko YESU n'abigishwa be birirwaga babwiriza mu mayira,mu mijyi,mu byaro,mu masoko,etc...Ntabwo babwiraga abantu ngo bazaze mu nsengero zabo ku wa 6 cyangwa ku cyumweru,babacurangire,bazane icyami bitahire.Byazanywe n'abantu biyita abakozi b'imana nyamara Bible ibita abakozi b'inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.
Kanda hano umusubize

Mb2abazi - 20/08/2016 saa 14:26

Ariko muri ino minsi ukoze ububwiriza wa mutémoin de Jéhovah we! Wowe wabonye umwanya mwiza wo kubwira bitakugoye. Isi nshya uzayibona pe!
Kanda hano umusubize

- 20/08/2016 saa 17:38

karasira sha uretse imyumvire, abakristu ntibakabaye bapfa aho bazatura keretse babaye batizera. Abizera basabwa kwemera kumukurikira gusa kubwo kwizera. Niyo haba mu itanura ry' umuriro cg i Kuzimu! Wari ukwiye kuba ubwiriza kwizera, naho impaka z' aho gutura, amazina y' Imana, ibyo ni ugufata Imana nk' umuntu!
Kanda hano umusubize

Karibuni Nehemie - 20/08/2016 saa 19:46

KARASIRA SE KO UVUGA KO ABANTU BAKE ARI BO BAZJYA MU IJURU BAKIMANA NA YESU KANDI BAGATEGEKA ISI NSHYA, ABO BAKE BAZAJYA MU IJURU NI ABAZABA BARAKAOZE IBIHE BITANGAZA BIRUTA IBYANYU MUZASIGARA MU ISI NSHYA??/
Kanda hano umusubize

ngabo - 21/08/2016 saa 19:49

John ujye ubaha ikibwiriza kbs nemeranya nawe ko iyi si izaba paradizo komerezaho!
Kanda hano umusubize

clver - 24/08/2016 saa 22:11

brother rwose sinzi neza niba uri nu mu jehovah's witness wemewe gusa mvugushije ukuri rwose yehova uramusebya pe. umurimo wo kubwiriza ntukorerwa ubutumwa bwiza bwu bwami ntukorerwa ku mbuga nkizi.nanjye nd
Kanda hano umusubize

clver - 24/08/2016 saa 22:26

@john rwose si ukuguca intege waba uri umuhamya cg utari nawe cg uri numuhakanyi ;Yehova uramusebya rwose pe. ibintu nkibi ntibikuiriye umuvandimwe wabatijue ibi bintu byagushyira murubanza utazi .if you have umutimanama mwiza izi discussion wabihagarika ukanicuza byukuri ugasaba nimbabazi kubuo gutukisha izina rya yehova. im one of jw .si hano bakorera umurimo wo kubwiriza.just go ahandi ibintu byumugaragu ntibikinishwa .if you want peace abort ur messages witwa ko uhamya ubwami bwa yah so nakugiraga inama if you dont its up to u nakuburiraga as real jehovah's witness plllz this is not a place of preaching. for further info contact on 0781916560
Kanda hano umusubize

gihana - 20/08/2016 saa 09:39

sinumva ukuntu iyo myaka yose kimaze cyaba gifite abaturage hagati ya 50 na 250 gusa!wongere ukore research neza!
Kanda hano umusubize

- 22/08/2016 saa 07:31

Kubera ikibazo cya consanguinité
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X