Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

AU yamaganye ko ingabo za Loni zikoreshwa mu guta muri yombu abashakishwa na ICC

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) wahamagariye ibihugu binyamuryango kwanga ingingo isaba ikoreshwa ry’ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherezwa mu butumwa bwo gucungera amahoro mu gufata abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Mu nama yawo ya 606, akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano kasabye ibihugu binyamuryango kwanga iki cyemezo.

ICC isaba ko iki cyemezo gifatwa nk’uburyo bwo koroshya igerwaho ry’inshingano y’uru rukiko yo guca umuco wo kudahana.

Uru rukiko ruvuga ko iyi nshingano ibangamiwe no kuba hari ibihugu bitoroshya imikoranire narwo mu gihe rubisabye gufata no kurwoherereza abashyiriweho impapuro zibafata.
Gukoresha ingabo za Loni zoherezwa mu butumwa bwo gucungera amahoro, ICC igaragaza ko byatuma abakurikiranwe narwo bashishikarira kurwishyikiriza kandi ibihugu bigashyira ingufu mu gukorana narwo.

Cyakora AU, isanzwe ishinja iuru rukiko kubogama, ivuga ko gufata iki cyemezo byabangamira intego ya Loni yo kutagira uruhande ibogamiraho.

Abayobozi ba AU bavuga ko ICC atari urukiko rwa Loni nubwo akanama kayo k’umutekano gashobora kurusaba gukurikirana ibirego bimwe na bimwe.

Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bakunze kwanga gushyira mu bikorwa ubusabe bwa ICC bwo guta muri yombi bamwe mu bayobozi, barimo Omar al-Bashir ukurikiranweho n’uru rukiko ibyaha by’intambara na Jenoside.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X