Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bamwe mu basirikare bari mu butumwa bwa ONU muri Sudani y’epfo bagiye kwirukanwa

Loni yatangaje ko igiye kwirukana bamwe mu basirikari bari mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo kubera kutagira icyo bakora ubwo inkambi yagabwagaho igitero cyahitanye abantu muri Gashyantare uyu mwaka.

Abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero ku nkambi mu gace ka Malakal ku matariki ya 17 na 18 Gashyantare uyu mwaka, barasa abasivili ndetse batwika amacumbi yabo.Iki igitero cyaguyemo abantu 30 abandi 123 barakomereka.

Ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro muri Loni Herve Ladsous yemeje ko amaperereza yerekanye ko hari ibitaragenze neza mu buryo abasirikari bari mu butumwa bwo gucungera amahoro bari barinze iyi nkambi bitwaye icyo gihe.

JPEG - 174.2 kb
Zimwe mu ngabo za ONU muri Sudani y’epfo zishobora kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro

Umuvugizi wa Loni Stephane Dujarric, yatangaje ko amaperereza y’ibanze yerekanye ko habayeho guhuzagurika no kutagira umurongo ngenderwaho mu gihe igitero cyabaga.

Loni ntiyashimye gutangaza amazina y’abasirikari ishobora gusubiza mu bihugu byabo, ariko Ladsous hamya ko mu bazirukanwa harimo imitwe y’ingabo n’abasirikari bakuru ku giti cyabo.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko ubwo igitero ku nkambi ya Malakal cyabaga yari irinzwe n’ingabo zikomoka mu bihugu bya Etiyopiya, u Rwanda n’Ubuhinde.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alias - 25/06/2016 saa 16:53

Baratubeshya ntacyo UN yishoboreye kiko ibyabaye murwacu Rw Kicukiro,Kibeho, Congo UN irebera
Kanda hano umusubize

Kagibwami - 25/06/2016 saa 08:56

None se ko WEBARE atubwira ko amahoro azazanwa n'ubwami bw'Imana gusa, none inzego z'umutekano mu gihugu kuri we ntacyo zimaze?
Kanda hano umusubize

ngarambe, - 25/06/2016 saa 12:59

ababuze,ababonibihanganeUN yonger'ingabo,malakal,igiremutekano,usesuye. murakoze
Kanda hano umusubize

martin - 25/06/2016 saa 08:00

nibabareke ntabwo bazongera
Kanda hano umusubize

WEBARE EPA - 24/06/2016 saa 16:48

Ibi byabaye mu nkambi y'impunzi yitwa MALAKAL.Yali irinzwe n'ingabo zavuye muli India n'u Rwanda.Ingabo za South Sudan zaraje zikuramo abo mu bwoko bwabo bitwa aba DINKA na Darfouris,abandi barabarasa.Abasirikare ba UN,barebera.UN ntacyo imaze.Ni iyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Amahoro azazanwa n'ubwami bw'imana gusa.Naho abantu ntacyo bashoboye.Nyamara intego yayo ngo ni Kuzana amahoro ku isi.Ubu se Russia ntiyafashe Crimea UN irebera?Genocides zabaye mu Rwanda,Cambodge na Kosovo,UN ntiyari ihali? This world is mad.
Kanda hano umusubize

kankuyo - 25/06/2016 saa 04:29

Nibabareke ubwo bafite icyo bariho
Kanda hano umusubize

humura - 24/06/2016 saa 12:31

BYOSE NI IMIKINO. ABATAYE ABANTU KU KICUKIRO BAHAWE IBIHE BIHANO? I KIBEHO HISHWE BANGAHE IZO NGABO ZA ONU ZIREBERA BASA NKABAREBA UMUPIRA W,AMAGURU.KEREKA NIVA ABANYARWANDA TUTALI ABANTU NK,ABANDI.
Kanda hano umusubize

dudu - 26/06/2016 saa 09:22

ariko mwihutira kuvuga,uwiyita Wibare epa we rwose wagirango yari ahari ati:batoranije benewabo abandi barabarasa kdi ni umunyarda,natwe turavugwa mubashobora kwirukanwa yo kubera kutagira uko twari gutabara bariya bishwe mukavuga loni yakera.murivanamo mute?musobanure mbere yo gusezererwayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X