Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ban Ki Moon na Arabiya Sawudite Ntibacana uwaka

Icyuka ntikifashe neza hagati y’ingoma ya Arabiya Sawudite n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU Ban Ki-moon.

JPEG - 17.9 kb
Ban Ki Moon aramukanya na Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sawudite

Ni nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru ONU isohoreye raporo ishinja inteko mpuzamahanga ziri muri Yemeni ziyobowe na Arabiya Sawudite ko ziri mu bica abana no kugaba ibitero ku mashuri no ku bitaro muri icyo gihugu.

Ban Ki Moon yatangaje ko kuwa kane Arabiya Sawudite yamusabye kuyikura kuri urwo rutonde rw’abahohotera abana mu ntambara yo muri Yemeni.

Abandi bari kuri urwo rutonde rwiswe ko rwirabura, cyangwa “blacklist” mu rurimi rw’icyongereza, n’amaleta ya Bashar al-Assad muri Siriya, iya Omar al-Bashir muri Sudani hamwe n’umutwec w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu.

Hari ama raporo avuga ko Arabiya Sawudite hamwe n’ibindi bihugu byo mu kigobe cy’abarabu bigiye guhagarika imfashanyo bahaga amashami ya ONU hamwe n’amafaranga batanga mugihe batakurwa kuri urwo rutonde.

ONU itangaza ko iri kwiga ku byo Arabiya Saudite ikomeje kwireguraho.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X