Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ban Kii Moon arara abonye umusimbura ku bunyamabanga bukuru bwa ONU

Antonio Guterres, wahoze ari Minisitiri w’intebe muri Portugal, yagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe mpuzamahanga rya, ONU, uzasimbura uwari usanzweho Ban Kii Moon uri gucyura igihe.

Inyuma y’amatora yabaye, kuri uyu wa gatatu, mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi, Antonio Guterres, yatsinze n’amajwi cumi n’atatu.

JPEG - 17.3 kb
Antonio Gutterres arahabwa amahirwe yo kuyobora ONU

Ambasaderi b’Uburusiya muri ONU, Vitaly Churkin, yatangaje ko bigaragara ko, Antonios Guterres, ariwe uzaba umunyamabanga mukuru wa ONU mushyashya.

Ibyo yabitangaje mu nshingano ze nk’umuyobozi w’akanama k’ishyirahamwe, rya ONU, gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi.

Avuga ko bafashe icyemezo gukoresha andi matora , kuri wa kane, igihe cya saa yine za mu gitondo. Avuga ko bizeye kiribube neza ibivuyemo bigatangazwa ku munsi w’ejo kuwa gatanu.

Kuri uyu wa kane, akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi, karaza kwemeza ku mugaragaro ko , Antonio Guterres mu matora ariwe uyobora uyu muryango binyuze mu matora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABARUGIRA Emmanuel - 6/10/2016 saa 18:45

Uyu ni umukozi cyane.Ariko Secretary General wa UN,ntacyo aba amaze.Kuko adashobora gukora icyo Russia cyangwa USA badashaka.Reba ukuntu RUSSIA irimo kwica abantu mu mujyi wa ALEPPO UN irebera.UN ni iyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Bayishyiraho muli 1945,mission yayo yali kuzana amahoro ku isi.Nyamara ikimara kujyaho,habaye intambara nyinshi zikomeye.Ubu ngubu tuvugana,RUSSIA na USA barimo gutegura intambara ya 3 y'isi. UN irebera gusa.Abakristu nyakuri bategereje agakiza ku mana gusa.Izakoresha Ubwami bwayo,aribwo butegetsi bwayo iduhe amahoro kandi ihindure isi paradizo.Ndetse ikureho ibibazo byose isi ifite.Nubwo abantu baba batazi ibyo bavuga,burya iyo dusenga tubwira imana ngo "Ubwami bwawe buze",tuba dushaka ko imana ikuraho ubutegetsi bw'abantu igashyiraho ubutegetsi bwayo dusoma muli Daniel 2:44.Nubwo bwatinze kuza,buri hafi kuza kuko imana itajya ibeshya (Tito 1:2).Ubwami bw'Imana niwo muti rukumbi w'ibibazo abantu bahura nabyo! Igitabo cya REVELATIONS (ibyahishuwe) cyerekana ko imana izatwika UN hamwe n'abategetsi bo mu isi ku munsi wa nyuma).Soma Ibyahishuwe 19:17,18 na Zaburi 110:5.Bible yita UN the Wild Beast (La Bete Sauvage).Naho abategetsi b'isi ikabita The ten Horns (Les Dix Cornes).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X