Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ban Kii Moon yatangiye gahunda yo gufunguza Dr Besigye

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon, yabajije guverinoma ya Uganda impamvu igifunze Dr Kiiza Besigye umaze ukwezi afungiye muri gereza ya Luzira akurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu.

Ibi ngo Ban Ki-Moon yabibajije Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda mu nama bari bahuriyeho yigaga ku bibazo byagaragajwe byibasiye uburenganzira bwa muntu birimo ibyaha byo gufata abagore ku ngufu byakozwe n’ingabo z’abagande ziri muri Repubulika ya Centre Africa.

Gusa itangazo umuryango w’abibumbye wasohoye ntiwatangaje icyo Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yaba yasubije Ban Ki-Moon ku kibazo cya Dr Kiiza Besigye.

Dr Besigye Dr Besigye yatawe muri yombi ku itariki ya 11 Gicurasi 2016 nyuma yo kurahira nka Perezida w’igihugu cya Uganda, ibintu yakoze mbere umunsi umwe y’uko Perezida Museveni arahirira kuyobora igihugu cya Uganda nka Perezida wemewe.

Dr Besigye ashijwa icyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu nkuko biteganywa n’amategeko y’iki gihugu.
Dr Besigye yasabye Leta ndetse n’inzego z’ubutabera ko yarenganurwa kuko kuri we ngo ari umwere.

Gusa Perezida Museveni yahise atangaza ko nta bubasha afite bwo kuba yarekura Dr Kiiza Besigye.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru tariki 8 Kamena 2016 mbere y’uko Inteko ishinga amategko igezwaho umushinga w’ingengo y’imari 2016-2017, abadepite bo mu ishyaka rya Dr Besigye (FDC), bagaragaye mu mihanda yo mu murwa mukuru Kampala bafite ibyapa bisaba irekurwa rya Dr Kiiza Besigye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cyusa Alliy - 12/06/2016 saa 22:26

Umva Gifefe ni wowe wizize ese ubundi iyutagira INRM na Mzehe wacu M7 ubu uba uricyo uricyo ukwiriye kwibuka who INRM yagukuye urangwa n'ingengabitekerezo gusa ariko se ubundi Besingye nkubaze ubundi uracyagira ubwenge nkubwambere urarahira koko mugihugu gifite umuyobozi wacyo niwowe wizize inkunguzi y'inkware iguruka agaca kayireba.
Kanda hano umusubize

Aley Ndemex - 12/06/2016 saa 20:24

Ariko nizera neza ko Ki Moon ari umugabo ufite ubwenge atapfa gufata icyemezo ahubutse, siniyumvisha niba hari ahandi abakuru bigihugu babiri bigeze barahirira kuyobora igijugu kimwe. Ibyo rero sinzi uko byitwa mumategeko agenga isi usibye n'igihugu ahubwo niba itegeko rya Uganda rikatira kwicwa uwagambaniye igihugu uyu we sinzi igihano yakatirwa icyo aricyo. Ubundi se niba avuga ko ntacyaha afite kandi we yarirahije nk'umukuru w'igihugu baramufungura ajye kuyobora ikihe gihugu? ahaaaaa nhaho nzaba mbarirwa nanjye ndumiwe aho ndi aha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X