Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Barangije kaminuza babuze akazi bahitamo kuba abazunguzayi

Bamwe mu bashomeri bo mu gihugu cya Zimbabwe barangije amashuri yisumbuye na za kaminuza babura akazi, bahitamo kwigira kumuhanda batangira kuzunguza uducuruzwa.

Byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto asa n’ababaje aho hagaragara umuntu wambaye imyenda bambara barangije kaminuza (Gown) yicaye ku muhanda acuruza utuntu.

Ni amafoto yerekanaga Imibereho mibi n’ikigero cy’Ubushomeri gihugu cya Zimbabwe kirimo muri iyi minsi.

Amakuru aturuka muri icyo gihugu cya Zimbabwe avuga ko imbereho n’ubuzima muri rusange bugenda burushaho gukomera kuburyo abarangije kaminuza bahitamo kujya gucuruza utuntu duciriritse mu rwego rwo kwirwanaho.

Aba bashomeri ngo usanga bacuruza imbuto, udukarita twa telefoni, bazunguza utwenda mu ntoki bakwepana na Polisi.

Ni ibiganiro mpaka byagarutsweho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bashinja Leta ya Robert Mugabe kuba nyirabayazana w’ibyo bibazo, abandi bakavuga ko igihugu cyimitse umuco wa ruswa, icyenewabo n’indakuzi.

Ubushomeri mu barangiza Kaminuza ntibugaragara muri Zimbabwe gusa kuko no mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ubusanzwe mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) 2016, impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUBANDA - 8/08/2016 saa 18:57

MWE MURANSEKEJE NONESE MU RWANDA NATWE TUZAMBARE GOWN NIBWO NAMWE MUZEMERAKO MU RWANDA UBUSHOMERI BUVUZA UBUHUHA URETSE SURVEY ZINTEKINIKANO NGO IKIGERO CY'UBUSHOMERI KIRI HASI LESS 10% ?????????????????????????????????????????
Kanda hano umusubize

nkurikiyimana david - 30/07/2016 saa 02:09

si zimbabwwe gusa ni yi africa yacu kirimo ahubwo nugusenga Imana igahindura ibyanze guhinduka niwo muti ntawundi
Kanda hano umusubize

rukubito - 29/07/2016 saa 17:00

Murwanda se ho turAgafite ?!!! Kwaruko batemera abazuguzayi.
Kanda hano umusubize

Fidele - 29/07/2016 saa 15:35

Ikibazo cy`ubushomeri ntabwo kiri muri Zimbabwe gusa ahubwo no mu bindi bihugu biri mu nzira y`amajyambere kirahari,ni ugusenga kabisa Imana igakingura imiryango igatanga akazi ku bashomeri.naho ubundi nikibazo ku isi muri rusange no mu gihugu by`umwihariko.Ni ugusenga cyane,tugatekereza cyane.
Kanda hano umusubize

KC - 29/07/2016 saa 15:18

IGITEYE UBWOBA NI UKO URUBYIRUKO RUZAGERAHO RUKABONA KO “KWIGA NTA CYO BIMAZE” !
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 29/07/2016 saa 14:56

si muri Zimbabwe gusa kuko no mu rda ubushomeri bumeze nabi
Kanda hano umusubize

cyane - 29/07/2016 saa 12:10

Ni uguindura umuvuno kuko iby'ishuri ...
Kanda hano umusubize

JJJ - 29/07/2016 saa 10:44

IYO MIBARE NIGIRANGO UBONE KO NTAKIBAZO KO VGA ABARANGIJE KAMINUZA JYA USHYIRAHO ABA SECONDAIRE JYE IBYO BIPAPAPURO MBIMARANYE 8T ANS NARADEPOJE NAOZE IBIZAMINI BYANZE NSHAKA AKUBUYE KUBERA ISURA NDAKABURA MPITAMO KWIRENGAGIZA BYOSE NDIYIBAGIZA NIBIREBIRE MUSENGE CYANE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X