Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Batanu bagabye ibitero by’ubwiyahuzi I Nice bari mu maboko ya polisi

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buravuga ko abantu 5 bakekwaho gukorana n’umugabo wishe abantu 84 abagongesheje ikamyo ubu bari mu maboko y’igipolisi.

Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko batatu batawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu naho babiri batabwa muri yombi kuwa gatanu.

Mohamed Lahouaiej-Bouhlel yanyujije ikamyo hejuru y’imbaga y’abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi wiswe uwa Bastille kuwa kane mbere yo kwicwa arashwe n’igipolisi.

Umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu uvuga ko icyo gitero cy’ikamyo cyagabwe n’umwe mu bayoboke wawo.

Hagati aho umukuru w’Ubufaransa, Francois Hollande, yayoboye inama y’abajyanama be bo hejuru mu birebana n’umutekano kugirango bigire hamwe icyo Ubufaransa bwakora nyuma y’igitero cy’i Nice.

Yanarangije kwongerera igihe amategeko adasanzwe y’umukwabo yagombaga kuzarangira mu mpera za kuno kwezi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi - 17/07/2016 saa 19:25

urabeshya, ubanza utunva neza igifaransa wongere usomeshe iyo nkuru neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X