Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Batatu bari guharanira gusimbura Dlamini-Zuma ku buyobozi bwa AU

Umunya Uganda, Umunyagineya n’umunyabotswana nibo bantu batatu bahatanira kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) nyuma y’irangira rya manda ya Dr Nkosazana Dlamini-Zuma wawuyoboraga.

Aba ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Gineya equatorial Agapito Mba Mokuy, Dr Pelonomi Venson-Moitoi ukomoka muri Botswana na Dr Speciosa Wandira Kazibwe wigeze kuba visi Perezida wa Uganda.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko kuri aba hashobora kwiyongeraho umukandida uzatangwa n’igihugu cya Senegal.

JPEG - 93 kb
Uhereye ibumoso ni Dr Pelonomi Venson-Moitoi Agapito Mba Mokuy na Dr Specioza Wandila Kazibwe

Ikinyamakuru gitangaza ko Senegal iteganya gushyigikira uwahoze ari umuyobozi wungirije uhagarariye intumwa y’umunyamabanga wa Loni mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mali Prof Abdoulaye Bathily.

Andi makuru avuga ko n’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete nawe ashobora guhatanira uyu mwanya.

Abasesengura bagaragaza ko itora ry’uzakurira umuryango w’ubumwe bw’Afurika rifite kinini rivuze by’umwihariko muri ibi bihe umugabane w’Afurika ushaka impinduka mu mibanire ya politiki n’ubukungu n’ibindi bice by’Isi.

Ikindi gitegereje umuyobozi mushya wa AU ni ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo 2063 cya Dr Zuma mu bijyanye n’iterambere ry’mibereho myiza n’ubukungu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Marembo bwiza - 6/07/2016 saa 08:43

Kikwete afite ingenga bitekerezo. Professor Abdoulaye Bathily niwe mbona ushoboye kubera experience afite n'ubunyanga mugayo.
Kanda hano umusubize

Marembo bwiza - 6/07/2016 saa 08:42

Kikwete afite ingenga bitekerezo. Professor Abdoulay Bathili niwe mbona ushoboye kubera experience afite n'ubunyanga mugayo.
Kanda hano umusubize

Rutagengwa - 6/07/2016 saa 23:01

Ibyo uvuze nturi kure yukuri
Kanda hano umusubize

claude - 5/07/2016 saa 19:05

vyaba vyiza hatowe umugabo adatamikwa ijambo kandi tuzi twese ko ari umunyamahoro.Nkuyo munayuganda we ntacizere mufitiye kuko aho muri UGANDA ho ntamwidegemvyo wo gukora bafise ivyotezimbere AFRICA kuko nta democratie bafise.Na BESIGYE yatsinze amatora nguriya mwibohero;nkaba nsaba abazatora bose kudaha ijwi Speciose ;ahubwo batore uwo munyamahoro Mzee KIKWETE kuko afise ubushobozi kandi ndamwishimiye.
Kanda hano umusubize

Kanayoge jean - 7/07/2016 saa 17:22

Ariko ko twifuza abayobozi bafite ikererkezo nkutekereza Kikwete ko yatorwa abona ari iki yamariye Tanzania cyatuma ahabwa uriya mwanya. Turashaka Africa yigenga,we mpatsibihugu yaramufashe ,izira ingengabitekerezo y' urwango Cyakora yatorwa yenda na Nkurunziza wenyine kuko nuwamusimbuye batari munzira imwe. Imana ishimwe kuko wowe wiyise Claude udateze kugira amahirwe yo kuba mubashobora gutora nkeka na Letay' u Burundi itakuzi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X