Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bigoranye cyane Hillary Clinton yabaye umukandida wa mbere w’umugore mu matora ya Perezida

Umutegarugoli Hillary Clinton yinjiye mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika: Yemejwe burundu n’ishyaka rye ry’Abademokarate ko azarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa 11 ariko avuye kure.

Kugera igihe intumwa zitangira gutora, byari bitarasobanuka niba abayoboke ba Bernie Sanders bemera kujya inyuma ya Hillary Clinton, nk’uko Sanders atahwemye kubibasaba.

Bagiye gutora, umuyobozi wa Kongere, Depite Marcia Fudge, yafashe ijambo, atungura abantu, ati: “Umunyamabanga w’iyi Kongere yashyikirijwe amazina y’abakandida Hillary Clinton na Bernie Sanders.”

JPEG - 35.2 kb
Benie Senders yasabye abayoboke be gushyigikira Hillary Clinton

Bityo, intumwa zigomba guhitamo umwe muri aba babiri. Abayoboke ba Sanders bavugije urwamu rwinshi nk’iminota ibiri yose kubera ibyishimo.

Gutorwa byasabaga amajwi y’intumwa ibihumbi bibiri na 383 byibura, birangira Hillary Clinton yegukanye amajwi ibihumbi bibili na 842, naho Bernie Sanders abona igihumbi na 865.

Bityo aba yinjiye mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutegarugoli wa mbere na mbere ubaye kandida wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye.

Hashize amasaha ane Hillary Clinton abaye kandida burundu, Perezida Bill Clinton yabwiye ijambo Kongere. Yatangiye avuga ukuntu bamenyanye bakiri muri kaminuza imwe. Ati: “Kumenya Hillary Clinton ni yo mpano y’ubuzima bwanjye.”

Yamutatse birambuye ibigwi by’ubuzima bamaranyemo imyaka, avuga ukuntu Hillary ahora yitangira abandi, cyane cyane abatishoboye. Asoza avuga ko Hillary Clinton afite ubushobozi buhagije bwo kuba Perezida.

Hillary Clinton azafata ijambo kuwa kane nijoro abwiye Kongere ko yemeye koko guhagararira ishyaka ryabo mu matora yo mu kwa 11.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 29/07/2016 saa 12:17

Byagoranye gute se kandi yamurushije hafi igihumbi, yaranakomeje kuza imbere, ndetse na Obama yaramushyigikiye?
Kanda hano umusubize

cyane - 29/07/2016 saa 12:12

Ubwo ni bwo imana yibutse abanyamerikakazi!
Kanda hano umusubize

byizaa - 28/07/2016 saa 22:18

very very very muche our hon hiralle chriton may God will be with you.
Kanda hano umusubize

shyaka - 28/07/2016 saa 03:20

Ndamushyigikiye kndi biranshimishije cyanee
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 27/07/2016 saa 17:02

EEEEEE UMUGORE ARABAYOBOYE DA NGAHO NAHANGANE NA MZEE Trump
Kanda hano umusubize

ans - 27/07/2016 saa 14:21

That's very good, for Hon. Hillary Clinton
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X