Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Boko Haram yashyize ahagaragara video y’abakobwa barenga 50 yashimuse

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washyize ahagaragara amashusho y’abanyeshuri b’abakobwa barenga 50 bashimuswe n’uyu mutwe ngo bashobora kurekurwa mu gihe leta nayo yemeye kurekura abarwanyi b’uyu mutwe.

Nyuma yuko aya mashusho ajya ahagaragara, guverinoma y’iki gihugu nayo yahise itangaza ko yemeye kujya mu biganiro by’imishyikirano n’uyu mutwe ngo barebe ko aba bakobwa bamaze imyaka irenga 2 barashimuswe barekurwa.

Inkuru ya BBC ivuga ko abakobwa bagera kuri 50 bambaye ibitambaro bibapfutse mu mutwe baboneka inyuma y’intagondwa ya Boko Haram isaba ko abarwanyi b’uwo mutwe barekurwa mbere yuko abo bakobwa ubarekura.

Muri iyo video benshi muri abo bakobwa basa n’abihanagura amarira mu maso.
Umwe muri bo afite akana gato. Undi yasabye ababyeyi babo bakobwa kuvugana na leta kugirango babashe kurekurwa.

Muri iyo video harimo intagondwa ya Boko Haram yipfutse mu maso inyuma ye hari abakobwa hafi mirongo itanu.

Iyi ntagondwa isaba leta kurekura intagondwa yafashe kandi akavuga bamwe muri abo bakobwa baguye mu bitero by’indege z’igisirikare cya leta.

Umutwe wa Boko Haram washimuse abanyeshuri b’abakorwa 276 ubavanye ku ishuri ryabo mu mujyi wa Chibok hashize imyaka irenze ibiri.

Muri abo, 219 bivugwa ko bakiri mu maboko b’uwo mutwe.
Iyi ni video ya gatatu Boko Haram ishyize ahagaragara kuva yashimuta abo bakobwa.

Leta ya Nigeria yavuze ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abo bakobwa batabarwe.

Hagati aho, igisirikare cya Nigeria kiravuga ko umunyamakuru wavuganye na Boko Haram ku birebana n’iyo video ikimushakisha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bavuma - 15/08/2016 saa 15:02

Ariko let's iratangaje peee barimo gushakisha umunyamakuru nkaho bashakishije uburyo batabara Bashiki bacu umunyakakuru yakoze akazi ke nkuko agakora Nibarebe Uko babigenza Ababa batahe doreko Batakiri abakobwa babaye Abagore. Gusa IMANA NIYO NYURU.
Kanda hano umusubize

bavuma - 15/08/2016 saa 15:00

Ariko let's iratangaje peee barimo gushakisha umunyamakuru nkaho bashakishije uburyo batabara Bashiki bacu umunyakakuru yakoze akazi ke nkuko agakora Nibarebe Uko babigenza Ababa batahe doreko Batakiri abakobwa babaye Abagore. Gusa IMANA NIYO NYURU.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X