Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bombori Bombori mu cyahoze ari RNC: Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa kumuroga

Mu minsi ishize nibwo hasesekaye inkuru igaragaza gutandukana, gutukana no gucikamo ibice 2 mu ishyaka rya RNC kandi bikagaragara mubarishinze. Kuri ubu Kayumba Nyamwasa uri mu buyobozi bwa RNC arashinja Dr Rudasingwa Theogene uyoboye New RNC kuba yaramuroze.

Amakuru aturuka muri bamwe mu banyamuryango ba RNC ndetse n’umwe mu bantu bakurikirana ibibera ibibera mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro Peter Mahirwe, bose bavuga ko ibi byatangiye ubwo uwari usanzwe ari umuyobozi w’iryo shyaka Rudasingwa Theogene avuze ko yitandukanyije n’ishyaka yari asanzwe abereye umuyobozi agashinga irindi ku ruhande yise New RNC (RNC ivuguruye).

JPEG - 31.1 kb
Uhereye ibumoso ni Dr Rudasingwa Theogene na Kayumba Nyamwasa

Ibi bikaba byarababaje RNC yari asanzwemo kuko ari nayo Kayumba abarizwamo ubwo amahari, umwiryane ndetse n’urwango ruba rutangiriye aho ngaho!

Nk’uko byagiye bivugwa ndetse bitangazwa na bamwe babarizwa muri iryo shyaka ariko batarifitemo ijambo bavuze ko icyatumye Rudasingwa ashinga irindi shyaka aruko Kayumba yifuje ko RNC yayoborwa n’umuhutu kugira ngo bayobye abanyamuryango ndetse berekane ko nta vangura ribarizwa mu ishyaka ryabo.

Rudasingwa yaje kubyamaganira kure avuga ko ntawundi wafata ubuyobozi bwiryo shyaka atari mu barishinze.

Nyuma yayo mahari yagaragaye hagati y’abayobozi bavuga rikijyana muri iryo shyaka ndetse rikanabaviramo gucikamo ibice 2 nibwo hasesekaye amakuru atandukanye avuga ko Kayumba amaze igihe arwaye indwara atarabasha kumenya iyariyo dore ko no kwa muganga bayibuze.

Ibi rero bikaba byasakaye cyane ko Kayumba akeka ko yaba yararozwe na bamwe mu basore bazwiho ubushuti bwihariye na Rudasingwa ushaka gukora uko ashoboye kose ngo yigarurire uruhande runini rw’iryo shyaka kandi ibyo akabigeraho abamubangamiye abanje kubikiza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

big - 11/09/2016 saa 22:12

mbenga I kikinyamakuru murekana nibyobigarasha
Kanda hano umusubize

edmond - 11/09/2016 saa 12:46

ubwo nyine mwaramubuze none muramwihaye. Imana imuhagarareho,imurinde. Naho ubundi bwo ntazarikoka urunguru. Ariko harya ngo ingengabitekerezo! iyi yo ni kasha!
Kanda hano umusubize

NTIBIBAREBA - 11/09/2016 saa 12:36

Nibaza impamvu muba mugarura ibijyanye n'inkuru za bariya bagabo ko leta y'u Rwanda yabirutseho mwe muba mubashakaho iki kubagarura mu itangazamakuru ryo mu rwanda? niba mwigenga koko atari uwo mukorera mwagiye mukora ibintu by'aba proffessionnel kweli? Ese ubu kuva bahunga ntakintu kiza barakora? ko ntarumva haricyo muvuga, mugahora muri bombori bombori gusa, sha namwe mufite ikibazo tuuu ariko namwe harigihe muzagerwaho kandi si kera
Kanda hano umusubize

mbarimombazi - 13/09/2016 saa 12:03

harya ngo barashaka gutera u Rwanda bakaruyobora bazacahe se ko numva ubwabo basubiranamo inama nabajyira nukoroshya imitwe yabo bagataha mumahoro aho kugirango bamaranire ishyanga bakaza mugihugu kizira amoko cyuzuye umutekano tubahe n inka borore muri girinka munyarwanda hahahah
Kanda hano umusubize

mbarimombazi - 13/09/2016 saa 12:03

harya ngo barashaka gutera u Rwanda bakaruyobora bazacahe se ko numva ubwabo basubiranamo inama nabajyira nukoroshya imitwe yabo bagataha mumahoro aho kugirango bamaranire ishyanga bakaza mugihugu kizira amoko cyuzuye umutekano tubahe n inka borore muri girinka munyarwanda hahahah
Kanda hano umusubize

NTIBIBAREBA - 11/09/2016 saa 12:32

Nibaza impamvu muba mugarura ibijyanye n'inkuru za bariya bagabo ko leta y'u Rwanda yabirutseho mwe muba mubashakaho iki kubagarura mu itangazamakuru ryo mu rwanda? niba mwigenga koko atari uwo mukorera mwagiye mukora ibintu by'aba proffessionnel kweli? Ese ubu kuba bahunga ntakintu kiza barakora? ko ntarumva haricyo muvuga, mugahora muri bombori bombori gusa, sha namwe mufite ikibazo tuuu ariko namwe harigihe muzagerwaho kandi si kera
Kanda hano umusubize

Ntamahungiro - 11/09/2016 saa 09:21

Nibatahe bubake urwanda rwavuy habi barek kuryana aribamw.niyo nama ndabagira.
Kanda hano umusubize

Joseph HABYARIMANA - 10/09/2016 saa 21:40

Ese disi bake mu Rwanda ko bagira n'amahirwe bakabonana n'abunzi.
Kanda hano umusubize

Emanuel nkurunziza - 10/09/2016 saa 20:46

Nibareke gukomeza gucaracara mumahanga baze twubake urwatuubyaye kandi burya amahanga arahanda bavandimwe!!
Kanda hano umusubize

- 10/09/2016 saa 16:04

nibatahe murwababyaye
Kanda hano umusubize

erneste - 11/09/2016 saa 09:16

nibahame aho bari batatuzanira amakimbirane
Kanda hano umusubize

- 10/09/2016 saa 15:10

bataha mbese
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 10/09/2016 saa 12:21

Ayomakuru,muyakurahe?
Kanda hano umusubize

pter - 10/09/2016 saa 11:50

ni hatari kbisa
Kanda hano umusubize

cyane - 10/09/2016 saa 10:19

Ubwo wabonanye na bo gute muvandi?
Kanda hano umusubize

bosco - 10/09/2016 saa 09:52

Nibatahe baze mu Rwanda rwabo bokugumya guta umutwe.
Kanda hano umusubize

Iradukunda. - 10/09/2016 saa 12:58

Nike.breeze.nibyiza.musaza
Kanda hano umusubize

depute - 13/09/2016 saa 07:30

uriya mwiryane wa Rudasingwa na mukuruwe Gahima twarawukize ni baryanire hirya nti bazigere bawugarura ino.Baravuga ngo " On perd tout en voulant tout gagner."
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X