Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bombori Bombori muri RNC: Ngo abayobozi barafata abagore ku ngufu

Mu ihuliro nyarwanda RNC, umuriro uraka, abayoboke bamaze gucikamo ibice, imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ya komite nyobozi no kuzuza inzego azaba mu kwa 8/2016. Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa yirukanye burundu mu ishyaka Rudasingwa Theogene, Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe na Gahima Gerard ubu noneho ikiri kuvugwa n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore biri gukorwa n’umunyamategeko w’iri shyaka Cikuru Mwanamayi Joseph. Uyu mugabo akaba ari gutangwaho kandidatire ku mwanya wa Perezida w’iri huriro mu gihugu cy’ U Bubiligi mu matora azaba mu kwa 8 Uyu mwaka.

Amakuru agera ku Mirasire.com aravuga ko Gen. Kayumba Nyamwasa yamaze gusinya urwandiko rwirukana burundu mu ihuriro Rudasingwa Theogene, Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald, nk’uko byari byarasabwe n’abayoboke ba RNC.

Mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kunyereza umutungo w’ihuliro nyarwanda ndetse nagasuzuguro, gukurura amacakubiri mu ihuriro, harimo no kunaniza amatora kugeza ubu akaba yongeye yigijweyo kugeza mu kwa 8/2016, nyuma yo kuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu.

JPEG - 51.5 kb
Kayumba Faustin Nyamwasa nawe yirukanye Rudasingwa Theogene muri RNC

Ariko ikibazo nyamukuru nk’uko amakuru yaturutse muri Afrika y’epfo abivuga ni uko , Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika mu buyobozi bwohejuru bwa RNC, Gervais Condo na Major Micombero, mu gihe abo batangiranye ihuriro batabikozwa, aribo Rudasingwa na mwene nyina Gahima, batagicana uwaka na Kayumba kuva aho Col.Karegeya apfiriye.

Bavuga ko urupfu rwa Col. Karegeya rwakururiye RNC, ibibazo by’ingutu Kayumba atabashije gukemura dore ko bikekwa ko n’urwo rupfu rwe yaba yararugizemo uruhare, bavuga ko RNC, yasubiye inyuma bikabije, kugeza naho ibuze amikoro yo guhemba abanyamakuru ba Radio itahuka, kugeza ubu bakaba batunzwe na article 15.

Umunyamategeko wa RNC arashinjwa na bagenzi be gufata abagore ku ngufu
Cikuru Mwanamayi Joseph usanzwe ukora akazi ko kunganira abandi mu mategeko (Avoka) cyane cyane mu birebana n’ubuhunzi. Arashinjwa na bagenzi be kuba inyuma y’ibikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano no gufata abagore ku ngufu.

Uyu mugabo wo ku ruhande rwa Maj Dr Rudasingwa Theogene niwe wari waratanzwe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’iri huriro mu matora azaba mu kwezi kwa munani.

JPEG - 64.7 kb
Cikuru Mwanamayi Joseph aravugwaho gufata abagore ku ngufu

Abamushinja bavuga ko mu kwezi kwa 11 Umwaka wa 2011 inkiko zo mu Bubiligi zamuburanishije urubanza bamufatiye ku kibuga cy’indege cya Bruxelles ari mu manyanga yo gukora impapuro mpimbano yari agiye kongera kugurisha ku mpunzi.

Amakuru akomeza avuga ko icyo gihe yahise ajya gufungirwa I Vottem muri Close Center hafi y’umujyi wa Liege bashaka kumwohereza ku ngufu mu Rwanda. Ngo kugira ngo yikure aho yari afungiwe yagombye gutanga ruswa ndetse na RNC ubwayo.

Nyuma rero ngo CIKURU wakoreshaga umwanya wa avocat (lawyer) kandi atabyemerewe, yakomeje gukuraho abantu benshi b’impunzi, ndetse no gusambanya abagore batagira kirengera bali muli procedure yo kwaka ubuhungiro ababwira ko azabafasha, kandi umwangiye akamushyiraho iterabwoba ngo azamwicira dossier ntazigere abona ibyangombwa.

Ibyo ngo byarakomeje kugera mu kwezi kwa gatanu 2014, aho urukiko rwa Brussel rwaciliye urubanza CIKURU MWANAMAYI ku mugaragaro rukemeza ko atari avocat, atemerewe gukora mu Bubiligi nka avocat umucamanza akamushinja ku mugaragaro ko afite imyitwalire mibi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, hali bamwe mu bagore b’abayoboke ba RNC mu Bubiligi bandikiye Comission nkuru y’amatora ya RNC barega CIKURU Joseph ko ngo yabasagaliye ashaka kubafata ku ngufu (harcèlement sexuel) ababeshya ko ali avocat ngo azabafasha muli dossiers zabo, kandi ko nibamwangira azabicira ama dossiers.

Muli abo bagore bamureze halimo n’abafite abagabo n’abana mu Bubiligi
Muri abo bagore harimo Akumuntu Chantal, Mutesi Chantal na Sebahutu Angelique. Aba bagore bose bakaba bavuga ko uyu mugabo yabasabye ko baryamana ubwo bari baje kumusaba ko yabafasha bakabona ibyangombwa by’ubuhunzi.

Bavuga kandi bamwangiye nawe agashaka kubafata ku ngufu ariko ntibyamuhira kuko bagiye bamukangisha ko bagiye guhamagara Police ikamufunga.

CIKURU MWANAMAYI Joseph Niwe wifuzwa na Rudasingwa Théogène na Musonera Jonathan ngo ayobore RNC mu karere ka Brussel. Kubamurega ubuhemu, baribaza niba umuntu ufite amafuti angana atyo, yashobora guhagaralira abayoboke ba RNC mu Bubiligi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samvura - 4/07/2016 saa 23:15

Uwo mwana w'umushi afite mukuru we ufite ifaranga rigaragara muri Mozambique witwa Thomas MUNYANEZA.Gusa nuko we ari umus sage twese twemera kandi utajya mu matiku,iryo shyano ryagiye rimugisha inama aho kwishinga ibyo bisahiranda Rudasingwa na Kayumba.Inda ibyara mweru na muhima koko!Rnc ntacyo izabagezaho irutwa na Fdlr.
Kanda hano umusubize

Kalinda - 4/07/2016 saa 18:33

Ntimugasebanye cg ngo muvuge ibyo mutazi!!!Ngo Mwanamayi yatangiye gukora muri 1988.Njye twiganye mu Birambo n'I Butare ari umwana uzi ubwenge kandi wanga akarengane.Twarangije secondary school muri 1994.None yakoraga atararangiza secondary,izo nterahamwe zo kwa Gatete bahuriyehe ko ari umwana WO Ku Nkombo.Isebanya.com
Kanda hano umusubize

Kabendera - 4/07/2016 saa 18:26

Njye Mwanamayi ndamuzi umuhungu wa Gustave Ngirumpatse wari umukire cyane mu bacuruzi b'I Kamembe bakaba bavuka ku Nkombo.Ibyo mumuvugaho ni ugusebanya kuko wenda yaba yaragiye muri RNC kandi ni uburenganzira bwa buri wese!Ayo makosa mumuvugaho kuki mutayavuze atarajya muri RNC.Mujye muvana itiku aho kuko ntacyo rizatugezaho.Na ba Kayumba mwabatangiye aruko bavuye muri FPR.
Kanda hano umusubize

amani - 1/07/2016 saa 23:22

cikuru si inyangamugayo na gato. ubusambanyi no gukoresha inyandiko mpimbano mw'izina ry,umugore we nibyo byabatanije . ni umubyeyi gito, yabaswe n,ingengabitekerezo n,amatiku. ese utarashoboye kurera abo yabyaye yashobora kuyobora abandi?
Kanda hano umusubize

amani - 1/07/2016 saa 23:22

cikuru si inyangamugayo na gato. ubusambanyi no gukoresha inyandiko mpimbano mw'izina ry,umugore we nibyo byabatanije . ni umubyeyi gito, yabaswe n,ingengabitekerezo n,amatiku. ese utarashoboye kurera abo yabyaye yashobora kuyobora abandi?
Kanda hano umusubize

KAYUMBA - 1/07/2016 saa 13:39

EREGA IYO NDWARA NI IYABULI MUNTU CYANE CYANE UWITWA UMUNYARWANDA. NTIVANGURA: ABAGORE BASHATSE, ABAGABO BASHATSE,BOSE IMBERE YIYO NTAMBARA NTANUMWE UTSINDWA. MWIBUKE KO MULI RAPPORT IHERUKA IVUGA ABAGORE BAGIRA UBUNTU KWISI HOSE, BASANZE ABANYARWANDAKAZI ALI ABAMBERE. MWIBUKE KANDI KO NIYO NZIRA HALI ABO ZIHAHIRA:BAKAVANAMO UMUGATI-BAKAGERA KUBYO BASHAKA. ZILIYA SERVICES ZA BA MANEKO ZO KWISI, AHENSHI BAKORESHA IGITSINA GORE!!!
Kanda hano umusubize

kalinganire - 1/07/2016 saa 00:19

ariko mutinya RNC YE!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Puuuuuuu - 1/07/2016 saa 21:08

Mwanamaye ni Um,ukongomani, yigeze gukora mu Rwanda hagati ya 1988-1994, yinjjwe mu nterahamwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Murambi Commune 1982-1993. Umwanzi wacu ni RNC, FDLR n'anbandi bari kumwe na Kariya gahutu Rudasingwa kasajijwe n'inyota y'ubutegetsi.
Kanda hano umusubize

Puuuuuuu - 1/07/2016 saa 21:08

Mwanamaye ni Um,ukongomani, yigeze gukora mu Rwanda hagati ya 1988-1994, yinjjwe mu nterahamwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Murambi Commune 1982-1993. Umwanzi wacu ni RNC, FDLR n'anbandi bari kumwe na Kariya gahutu Rudasingwa kasajijwe n'inyota y'ubutegetsi.
Kanda hano umusubize

Puuuuuuu - 1/07/2016 saa 21:09

Mwanamaye ni Um,ukongomani, yigeze gukora mu Rwanda hagati ya 1988-1994, yinjjwe mu nterahamwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Murambi Commune 1982-1993. Umwanzi wacu ni RNC, FDLR n'anbandi bari kumwe na Kariya gahutu Rudasingwa kasajijwe n'inyota y'ubutegetsi.
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 30/06/2016 saa 23:01

RNC irabahangayikishije kabisa!!! Aho mwakwitaye kubibazo by'abaturage bishwe n'amapfa hano i Rwinkwavu muririrwa muta igihe cyanyu kubantu bazaza bakabasimbura baje kudukiza inzara.
Kanda hano umusubize

sasa - 30/06/2016 saa 18:10

Cikuru Mwana Mayi wize I Butare ndamwibuka ukomoka ku Nkombo, yari afite ingengas, yateraga ibibazo inzego za UNR. Ndumiwe ariko, yewe nta RNC ya Rudasingwa yifuza kuyoborwa n uwo musazi. Mbega!!!
Kanda hano umusubize

Maneno - 1/07/2016 saa 21:10

Mwanamaye ni Um,ukongomani, yigeze gukora mu Rwanda hagati ya 1988-1994, yinjjwe mu nterahamwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Murambi Commune 1982-1993. Umwanzi wacu ni RNC, FDLR n'anbandi bari kumwe na Kariya gahutu Rudasingwa kasajijwe n'inyota y'ubutegetsi.
Kanda hano umusubize

sasa - 30/06/2016 saa 18:09

Cikuru Mwana Mayi wize I Butare ndamwibuka ukomoka ku Nkombo, yari afite ingengas, yateraga ibibazo inzego za UNR. Ndumiwe ariko, yewe nta RNC ya Rudasingwa yifuza kuyoborwa n uwo musazi. Mbega!!!
Kanda hano umusubize

Cell - 30/06/2016 saa 18:08

Cikuru nta bunyangamugayo agana kuko ndamuzi cyane!!! Twariganye i Butare. Gusa afite ikibazo cyuko atekereza ko ari umunyabwenge uhambaye! Abo twiganye muri EPLM mwibuke neza! Yajyaga kuvuga tukamuha induru...
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 30/06/2016 saa 17:49

CIkuru uwo twarabanye mu nkambi ya BIlava yari igisambo kuko yigeze kwiba moto ashaka kujya kuyigurisha i gashusha we nuwitwa Basingize venuste bajyaga no kwiba ku nkombo ntabwo abo ari abayobora abandi
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 30/06/2016 saa 17:49

CIkuru uwo twarabanye mu nkambi ya BIlava yari igisambo kuko yigeze kwiba moto ashaka kujya kuyigurisha i gashusha we nuwitwa Basingize venuste bajyaga no kwiba ku nkombo ntabwo abo ari abayobora abandi
Kanda hano umusubize

ukuri - 30/06/2016 saa 16:48

Ndasubiza ''indoro'',ngo abasambanya abagore ni umwambaro mwisanganiye ? Wowe nande ? Jya uvuga ko ari wowe n'abandi maze aberekane ,ntugasebye Abanyarwanda bose . Niba umuryango wawe byarawokamye muzikosore kuko si byiza .Ni ibyo kwamagana
Kanda hano umusubize

titi - 30/06/2016 saa 16:09

mwanamayi yize ibutare n'uwo ku nkombo, umugore we niwe wabanje kujya kwiga none ubu ngo baba baratandukanye umugore amusigira abana 2, ubwo gufata bkungufu nu mushyukwe wamwishe.
Kanda hano umusubize

rubanda - 1/07/2016 saa 14:03

ibyo uvuga ni ukubeshya
Kanda hano umusubize

kamali - 30/06/2016 saa 14:25

RNC ISA NKA FRANCE KULI BAMWE.INKURU ZOSE ZIJYANA NABO .ZEREKANA GUSA IBYO BITA PROPAGANDE.
Kanda hano umusubize

muheto francis rukeba - 30/06/2016 saa 11:55

ibya RNC mubiharire RNC kuko iyi nkuru nayo biragaragara ko uwayanditse afana adversaire wa RNC
Kanda hano umusubize

indoro - 30/06/2016 saa 14:20

abasambanya abagore bo ntaho bataba.....ni umwambaro twisanganiwe...habe aho habe aha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X