Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Breaking News: Babiri Bahitanywe na Gerenade i Ngozi

Abantu babiri bahitanywe na gerenade yaturikiye ku murwa mukuru w’intara ya Ngozi, abandi bantu bane barakomereka cyane.

Guverineri w’intara ya Ngozi Albert Nduwimana avugako icyo gisasu cyari gifitwe n’umusirikare wo mu kigo cy’abasirikare cya Ngozi, gusa nawe ari mubo yahitanye.
Uwo mutegetsi avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko yamuhitanye yashakaga kuyitera mu bantu.

Iyo gerenade yaturikiye aho abakora akazi ko gutwara abantu ku magare hafi y’ishuri ritoya rya Ngozi ya kabili. Mu bakomeretse harimo n’umunyeshuri wari uri kujya ku ishuri.

Guverineri w’intara ya Ngozi avugako umutekano wahungabanye ndetse n’akazi ngo kahungabanye umwanya muto, gusa ngo ibikorwa byongera gusubira gukomeza uko bisanzwe.

Abakomeretse basanzwe ari abaturage babeshwaho n’akazi ko gutwara abantu ku magare( abanyonzi) .

Niyonzima Albert uyoboye ishyirahamwe ry’abanyonzi mu ntara ya Ngozi avugako ibyo kuvuza abakomeretse bamaze kubivugana n’abategtsi. Akavuga ko ari nabo babafashije kugera kwa muganga.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X