Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Abantu 8 bashinzwe umutekano batawe muri yombi bashinjwa gusebya inzego

Abantu umunani bari mu mitwe ishinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi bashinjwa guharabika inzego z’igihugu no gusebya abazigize bifashishije imbuga nkoranyambaga nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye.

JPEG - 37.1 kb
Pierre Nkurikiye Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Abo umunani batawe muri yombi itariki 20 mu kwezi kwa munani mu mujyi wa Bujumbura, mu gihe bari mu nama yo kwandika ubutumwa bwo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. nk’uko akomeza abivuga.

Perezida Pierre Nkurunziza yamaganywe bikomeye mu myigaragambyo ikaze ubwo yari amaze gutsindira kuyobora igihugu. Abamurwanya bagerageje kumuhirika ku butegetsi hakoreshejwe imbaraga ariko birananirana.

Yatsinze amatora yatunganijwe mu mwaka ushize, abo batavuga rumwe bavuga ko atakurikije amategeko kandi yakojeje isoni igihugu.

Abantu barenga 500 bamaze gutakaza ubuzima kuva mu kwezi kwa kane 2015, abandi barenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu bakaba bahungiye mu bituranye n’u Burundi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Salim Mohamed - 24/08/2016 saa 23:45

Hahah murasekeje sana ngo abantu 8 ngo bari mumirwi y'umutekano!!??Ububeshi bwanyu buteye isoni man!Nihe umuvugizi yigeze avuga KO bari mubajejwe umutekano??Ahubwo bari mubahungabanya umutekano
Kanda hano umusubize

Rungano - 26/08/2016 saa 15:50

Byabagamba na Rusagara bomu Burundi batawe muriyombi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X