Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: abantu bakekwaho kwica Hafsa Mossi batawe muri yombi

Mu Burundi, Minisiteri y’umutekano mu gihugu iravuga kuwa kane n’ejo kuwa gatanu yataye muri yombi abantu bagera kuri batatu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umudepite Hafsa Mosi ryabaye ku itariki ya 13 z’ukwa 2016.

Abo bantu batawe muri yombi mu mugambi wo gushakisha abagize uruhare mu iyicwa rya Madame Hafsa Mossi. Mossi wari uhagarariye U Burundi mu muryango w’ibihugu byo mu karere ko muri Afurika y’u Burasirazuba.

JPEG - 48.4 kb
Bamwe mu nshuti n’umuryango wa Hafsa Mossi bashyingura Nyakwigendera

Abo bantu bahagaritswe bari nanone kwitegura guhitana umujyanama muri Perezidansi utaratangazwa amazina n’iyi minisiteri.

Nyuma y’aho ayo makuru amenyekaniye inzu iri muri Mutanga mu burasirazuba bwa komine Ntahangwa hafi y’aho Honorable Hafsa Mossi yiciwe yarasatswe.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu iravuga ko ku bw’iperereza rimaze iminsi rikorwa ndetse n’ibindi bimenyetso inzego z’umutekano zifite ngo abo bantu batawe muri yombi bavuga ko hari amafaranga bahawe n’abantu batuye mu gihugu gituranyi n’u Burundi iyi minisiteri itavuga abo aribo n’igihugu icyo aricyo.

Iyi Minisiteri ikaba ivuga ko nanubu iperereza rigikorwa ku rupfu rwa Hafsa Mossi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mpfumukeko - 24/07/2016 saa 12:22

Ababivuga nibasarire ahandi kuko bavuga ubusa butagira icyo buvuze! Harya kuki musarana u Rwanda ku bibazo byanyu bwite mwitera, mudashobora kwikemulira? Ngo ujya gupfa abanza gusaza imigeri? Mwe mwapfuye muhagaze.
Kanda hano umusubize

karibata - 24/07/2016 saa 08:42

bavuze ko ari from Rwanda
Kanda hano umusubize

servais nshimirimana - 23/07/2016 saa 23:38

nibabafunge nabnd barabirek
Kanda hano umusubize

mutagwabira jeanette - 23/07/2016 saa 20:08

barundi bavandimwe nimukomeza kwirebera mu ndorerwamo y'ubuhumyi muzisanga iwanyu ari amatongo ubica yigaramiye! barabashuka nta muturanyi ubitayeho ntawe ukeneye kwica abarundi! nta diama, nta zahabu yewe habe na ka petrole mwifiye! ntawe ukeneye rwose guta igihe mu burundi ashoza intamba. jye nk'umunyarwanda rwose iyo ndeba aho u rwanda rugana, iyo ntebe mwicayeho twarayirenze keraaaaaaaaa, turi guharanira kuba aba mbere gutanga amahoro yo kubaka isi hamwe ni HE wacu! Turamukunda cyane ahubwo nimukomeza kumwikoma muzatuma turakara! abanyabwenge mufite nibashishoze barebe bafashe uburundi kwishakamo ibisubizo by'ibibazo mufite naho ubundi isi irabanikiye mba mbaroga! twebwe nk'u rwanda tubabajwe ni uko murangajwe ni ibitariho bababeshya ubundi rwose ntawe ubitayeho pe! igihugu cyacu na President wacu twifitiye akazi kenshi turahuze mu muvuduko w'iterambere cyakora ni mukenera inama z'amahoro muzazibona. Ariko rwose kuza iwanyu mu ntamabara ntabyo mubonye nta ni ibyo muzabona pe dore agahugu kanyu nako izuba ryagacanyemo!
Kanda hano umusubize

mutagwabira jeanette - 23/07/2016 saa 20:07

barundi bavandimwe nimukomeza kwirebera mu ndorerwamo y'ubuhumyi muzisanga iwanyu ari amatongo ubica yigaramiye! barabashuka nta muturanyi ubitayeho ntawe ukeneye kwica abarundi! nta diama, nta zahabu yewe habe na ka petrole mwifiye! ntawe ukeneye rwose guta igihe mu burundi ashoza intamba. jye nk'umunyarwanda rwose iyo ndeba aho u rwanda rugana, iyo ntebe mwicayeho twarayirenze keraaaaaaaaa, turi guharanira kuba aba mbere gutanga amahoro yo kubaka isi hamwe ni HE wacu! Turamukunda cyane ahubwo nimukomeza kumwikoma muzatuma turakara! abanyabwenge mufite nibashishoze barebe bafashe uburundi kwishakamo ibisubizo by'ibibazo mufite naho ubundi isi irabanikiye mba mbaroga! twebwe nk'u rwanda tubabajwe ni uko murangajwe ni ibitariho bababeshya ubundi rwose ntawe ubitayeho pe! igihugu cyacu na President wacu twifitiye akazi kenshi turahuze mu muvuduko w'iterambere cyakora ni mukenera inama z'amahoro muzazibona. Ariko rwose kuza iwanyu mu ntamabara ntabyo mubonye nta ni ibyo muzabona pe dore agahugu kanyu nako izuba ryaganyemo!
Kanda hano umusubize

komera kw’ibanga - 23/07/2016 saa 20:04

Iryo n'irempenanya kuko twese turakuze ntawuyobewe umukenyuro wa nkurunziza wokwica abantu bingira kamaro mu Burundi kugira Ngo abantu niwe basins mu mana yozana amahoro mu gihugu.ivyireguro vyiwe navyo ntawuyobewe ko yama ashotora urwanda.ahubwo nasanze Rwanda nyarwo rutunya uburundi pee
Kanda hano umusubize

komera kw’ibanga - 23/07/2016 saa 20:04

Iryo n'irempenanya kuko twese turakuze ntawuyobewe umukenyuro wa nkurunziza wokwica abantu bingira kamaro mu Burundi kugira Ngo abantu niwe basins mu mana yozana amahoro mu gihugu.ivyireguro vyiwe navyo ntawuyobewe ko yama ashotora urwanda.ahubwo nasanze Rwanda nyarwo rutunya uburundi pee
Kanda hano umusubize

jeanete mutagwabira - 23/07/2016 saa 19:48

burundi mwe mureke gupfusha imitwe mubeshyabeshya!!!!!! niba ari u Rwanda mushaka gushyira mu matwi murababaje! u rwanda rwacu rurangajwe imbere na HE rwarenze aho mucyicaye! i wanyu nta diama nta zahabu mufite nta n'ubuhanga mwibitseho buzatuma igihe kibatakaraho!!! Nabagira inama yo gushakira ibisuzo hagati muri mwe ntacyo mwifitiye nta nubitayeho sinzi impamvu mutabibona.
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 23/07/2016 saa 19:01

Bamwishe bamuziza ko yasuye inkambi y'impunzi z'ABARUNDI ya MAHAMA ili mu Rwanda.Umudepite wa EAC bali kumwe,yavuze ko bamaze gusura iyo nkambi,abantu baterefonnye HAFSA MOSI bamubwira ko atagomba gusura izo "nyamaswa".Agomba kuba yarishwe na services za maneko z'i Burundi.This world is mad.Imana yaturemye mu ishusho yayo.Nukuvuga ishaka ko dukundana.Nyamara dukora imbunda zo kwicana,tukajya mu mashuli akomeye yo kurwana no kwicana abantu (military academies),tukabyita kurwanira igihugu.Ntabwo ali byo.Biliya bibera muli South Sudan,DRC,Somalia,Syria,Yemen,Afghanistan,etc...ntabwo ali kurwanira igihugu.Ibyabaye muli Uganda,Burundi,DRC,etc...ntabwo ali kurwanira igihugu.Ahubwo ni abenegihugu bwarwana hagati yabo (civil wars).Twe kurwana,twe kwicana,twe kwangana,kugirango tuzarokoke ku munsi w'imperuka wegereje,ubwo imana izica abantu bose bakora ibyo yanga,hamwe n'abibera mu byisi gusa ntibashake imana.Dukundane nkuko YESU yabidusabye kenshi.Twigane baliya bantu birirwa babwiriza mu mihanda ku buntu.Burya ntabwo bajya muli politics cyangwa mu ntambara z'iyi si.Bategereje ubutegetsi bw'imana buzayobora iyi si,buyobowe na YESU (Ibyahishuwe 11:15),amaze gukuraho ubuyobozi bwose bw'abantu ku isi yose (Daniel 2:44).
Kanda hano umusubize

niem - 23/07/2016 saa 17:56

Genda Burundi...ngo bafashwe baribagiye kwivugana umujyanama utavuze izina nkaho atazwi muri presidence,ngo baribaratumwe n'igihugu cy'abaturanyi,mbega Burundi ngo uraseba. Cyokora ufite abajyanama da bankarabaga! ariko Barundi, kumena amaraso y'inzirakarengane muzi icyo bigura? muzabaze izo nterahamwe mukoresha ngo nimbonerakure mubabaze ikibatera kurorongotana, s'umuvumo w'inzirakarengane z'abatutsi biciraga ubusa babita ibyitso? ubwo baraje rero mubaha akazi ko gukomeza kwica ABARUNDI ngo nizo nzobere nkaho ari zazindi zabaganga. Nkurunziza nako nkurumbi we komeza ukarabe ayo maraso,icyonzi cyo, ntibizatinda ubone ko wibeshye!
Kanda hano umusubize

Manzi - 23/07/2016 saa 13:30

Bavuza ko batumwe n abari mu Rwanda, mwe kubitsinda.....
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 14:46

Murwaye mumutwe, kubatekereza ku rwanda
Kanda hano umusubize

NDIZEYE Elias - 23/07/2016 saa 11:02

NIBABAFATE KUKO BASHAKA KUDUCANISHAMWO UMUTEKANO WARI WOSE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X