Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero 5 bafatwa mpiri

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 29 Kamena mu ntara ya Bururi abantu bataramenyekana bagabye igitero ku ngabo na polisi batanu muribo bafatwa mpiri.

Radio RPA ivuga ko muri iyo mirwano abantu batanu mu bagabye igitero bafashwe mpiri umwe muribo aricwa.

Ku ruhande rw’igisirikare cy’u Burundi biravugwa ko ntawapfuye ariko abasirikare hafi 10 bakomerekejwe n’iyo mirwano.

Mu bandi bakomeretse hari umunyamabanga w’umuyobozi mukuru w’intara ya Bururi ndetse n’umukuru w’Imbonerakure muri iyo ntara.

Kuri ubu mu ntara ya Bururi umutekano wagarutse ariko ngo ingabo na polisi ntibatuje baracyashakisha umwanzi waba warasigaye muri ako gace.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmanuel - 1/07/2016 saa 13:24

Ibi byose,bikorwa na Leta ya Nkurumbi iyi ni genocide ikoranye ubuhanga,ariko bizashira,Mbere ya 1994,kugeza 1959,niko abatutsi bicwaga,noneho 1994 biba ku mugaragaro ,ariko byose bizashira,murebe abakoze ayo mahano mu Rwanda hanyuma uko byabagendekeye.mwebwe mwogeza abicanyi nk'abogeza umupira,namwe muli abicanyi ibyo mwishimira bizabagiraho ingaruka mbi byanze bikunze,mwibuke ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 1/07/2016 saa 08:37

ariko abanyarwanda kuki mwivanga abarundi baravuga mugasakuza ngo barabeshya mwe ubu tuvugeko iwanyu ntabibazo bigari!!! komutabivuga ahaaaaaaaa!!!!!
Kanda hano umusubize

PA - 1/07/2016 saa 05:31

NSHIMIYE ABASIRIKARE BUBURUNDI .UWUVUGAKO ABAFASHWE ATARI ABARWANYI, ABASODA BACU BAKOMEREKEJWE NANDE ?AHUBWO NIBABICE KABE AKARORERO .MUKORE UKO MUSHOBOYE NTIBASUBIRE GUTEGEKA
Kanda hano umusubize

peter - 30/06/2016 saa 17:57

intwaramiheto zu Burundi zikomerezaho zifate za mujeli zose zigaba udutero icyo mwibagiwe kuvuga nuko abarwanyi ba 2 bahasize agatwe naho uwo uhakana icyo gitero none abasirikare na ba polisi bakomerekejwe na masasu bari komerekeje jye hari bintu bijya bintangaza iyo umuntu avuze ngo bari gushaka abatutsi bo kwica aratsetsa cyane none abatutsi nibo bonyine bahunze u Burundi ese ibyabaye mu 1965 -1972-1993-1995 ko nawujya avuga ubwicanyi bwakorewe abahutu muriyo myaka mvuze haruguru ibaze nawe ubwicanyi Bwakorewe abahutu mu 1972 ku ngoma ya Micombero wongere wibuke ubwicanyi bwakorewe abahutu mu 1993 mu ntega-marangara na nakinama utibagiwe nyanza lac ndetse na bujumbura ese ninde uyobewe uburyo agatsiko ka basirikare ba batutsi bishe perezida ndadaye bamukuyemo amaso ku itegeko ryatanzwe na Buyoya wari watsinzwe mu matora yanga kubyemera arangije yica abahutu ari muri guverinoma ya Ndadaye ese ninde uyobewe ubwicanyi bwakorewe abahutu muri University yu Burundi ........... ibaze nawe kuba ku ngoma yu bwami kuza ukageza mu 1993 na muhutu wategekaga u Burundi habe nu musirikare wu muhutu wabagaho igisirikare cyari kigizwe nu bwoko bwa batutsi niyo mpamvu birirwaga bica abahutu.....
Kanda hano umusubize

Nderetsi - 1/07/2016 saa 10:20

Uwurinda Kanwakiwe Nururimi Rwiwe,umutima Wiwe Abawurinza magorwa!
Kanda hano umusubize

clement - 1/07/2016 saa 19:32

Peter, aho isi igeze, nta mpamvu guhorana inzika. Icyo nakubwira bakeneye kwigira ku gihugu cyacu kuko nta mpamvu gukomeza kwicana. ibyo bakora ejo nabo byabagarukira nuko amateka twize abyemeza. Si kera ejo nabo bazagaruka bakore agatendo nkuko abandi (abahutu) ibyo barimwo bakorera bene wabo (abatutsi), kuko ibiri kubera i burundi sibyo kwishimira. Mzee wacu yarabirenze ibibera i burundi yarabirenze. Peter rero itonde kuko utazi ejo hawe uko bizagenda reka kushigikira amafuti.
Kanda hano umusubize

titi - 30/06/2016 saa 15:52

Icyo ni kinyoma cya Leta y'uburundi, kubera i buriri ariyo abategetsi bo hambere ba buyoya na babagaza bakomoka, ubwo imbonerakure za Nkurunziza zirashaka abatutsi bo muri iyo ntara ngo zibice, none zirabeshya ngo zagabweho ibitero. pression international ibakuye ibujumbura mwica inzirakarengane, none mugiye kumara abatutsi bo muri bururi. murebe aho bene wanyu bishe abatutsi mu Rwanda bari, bamaze imyaka 22 mu mashyamba barabaye inyamaswa, nimwe muzakurikiraho. ba nyamitwe gusa bo kubeshya
Kanda hano umusubize

G - 1/07/2016 saa 09:50

Abandi babarasa kumankwa urumva gupfa kwabarundi arikibazo
Kanda hano umusubize

Benda - 30/06/2016 saa 15:15

Mubazane tubicishe amabuye bibere nabandi urugero
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X