Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Abasore bane b’Abanyarwanda batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi

Abasore bane b’Abanyarwanda biga mu Burundi ubwo bavaga ku ishuri batashye aho batuye I Rubuye batawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR)ku wa Kabiri ku ya 26 Nyakanga 2016 .

Abatawe muri yombi ni Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana n’uwitwa Joachim.

Radio RPA ivuga ko abatangabuhamya bayibwiye ko abo batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR, rushaka gufata undi Munyarwanda utaramenyekana.
Bavuga ko abo banyeshuri bafashwe bagiye aho bataha muri karitsiye ya Rubuye.

JPEG - 62.9 kb
Abaturage ba Ngozi bahiye ubwoba kubera abakozi ba SNR bahahora

Bati” bahise burizwa mu modoka bajyanwa ahantu tutazi mu modoka ya SNR.
Abari bahari kandi bemeza ko umuntu washakishwaga yari yamaze kumenya ko ari guhigwa akagaruka mu Rwanda.

Abasore bafashwe bakoraga muri resitora yitwa Goshen mu mujyi wa Ngozi mu gihe batabaga bari kwiga.

Abatuye uwo mujyi bavuga ko batewe impungenge n’iryo tabwa muri yombi, bati” Bazize ubwenegihugu bwabo!”
Bongeraho ko nyir’iyo resitora nawe w’Umunyarwanda yaterwaga ubwoba bamubwira ko resitora ye ishobora gufungwa.

Aba baturage kandi bafite ubwoba baterwa n’abantu batazi bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Ngozi, bagakeka ko ari abakorera SNR baje kubaneka.

RPA ivuga ko polisi yo itangaza ko abo Banyarwanda bane bafashwe ngo bakorweho iperereza niba batari mu itsinda ry’abagamije guhungabanya umutekano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

By Emile - 3/08/2016 saa 15:19

Abobose Babafashe Bamenye Y'uko Ata Telecomande Yokuguma Kw'isi Bafise Bazi Imisi Bamaze Kw'isi Batazi Iyo Basigaje. Mbe Amashure Bize; Bize Ayazobajana Mw'ijuru Canke Mumuriro? Ntibazi Ko Vyose Kwari Vyadunia.
Kanda hano umusubize

ALINE - 3/08/2016 saa 15:08

ABO BASORE NIBA pOLISE Y'UBURUNDI IVUGA KO IRI KUBAKORAHO IPEREREZA KOKO NIPEREREZE NISANGA ATARI UBUZIMA BASHAKAGA NKUKO MURWANDA ABARUNDI NABO BABUHASHAKIRA .IZABAREKURE KUKO NTIBAKWIYE KUBA IGITAMBO CY'UMUKORESHA WABO NTA NIKINDI PROTAIS APFANA NAWE URETSE AKAZI YAMUKORERAGA .MUDUFASHE GUSENGERA UWO MUVANDIMWE PROTAIS NABO BANDI .CYANE KO NABATURAGE BINGOZI BABATANGIRA UBUHAMYA KO BAZIRA KO ARI ABANYARWANDA. MANA NIWIGARAGAZE KUKO UBUGOME BWO MWISI BURAKABIJE. NTIMUZABICE AHUBWO MUZAKORE IPEREZA NEZA PROTAIS ARARENGANA CYANE .
Kanda hano umusubize

Amamara - 3/08/2016 saa 10:35

Akarengane Ntikabura Koko Murabura Gukuraho Uwomuperezida Murashaka Abanyanda Muribeshye Byose Ni pitter
Kanda hano umusubize

masengesho Dative - 2/08/2016 saa 23:20

abo bana ninzirakarengane ,mukore iperereza ariko ntimubice,nkandagijimana we ntiyari umunyeshuri yarumukozi mushakishe uwo mukeka ariko abarengana mubareke
Kanda hano umusubize

mp - 2/08/2016 saa 22:16

Ahaaa....! ni ikibazo gikomeye gusa Imana ibarinde
Kanda hano umusubize

Kajuga Emmanuel - 2/08/2016 saa 20:22

Ubu se umuntu ashingiye kuri ubu bushakashatsi ntiyakwemeza ko ya mirambo yari mu mifuka muri Rweru lake ari bo bayoherejeyo ra?
Kanda hano umusubize

ALINE - 2/08/2016 saa 20:20

NTAWANZE GUTAHA IKIBAZO NI UGUSHAKISHA IMIBEREHO NKA PROTAIS NTA NAMEZI 2 YARI ARAHAMARA YAHAMAGAWE NGO AZE BAMUHE AKAZI KO KU MANAGINGA IYO RESTORA .AGASHOMERI KAMURIYE ARAGENDA .ABASENGA MUSENGERE IZO NZIRAKARENGANE IMANA IZAZIROKORE 'KUKO INSHURO PROTAIS YAZAGA MUGIHUGU KE NI NYINSHI .IMANA NIYO TUBERETSE .ESE UBU IGIHUGU CYABO BASORE NTACYO CYABIKORAHO CYANE KO ARABANYARWANDA BASHAKAGA IMIBEREHO NKUKO ABARUNDI NABO BARI MURWANDA BAYISHAKA
Kanda hano umusubize

Mabano - 2/08/2016 saa 19:00

Batashye mu rda barakora iki i burundi ?
Kanda hano umusubize

ICYITEGETSE SOLANGE - 2/08/2016 saa 17:02

NDAGIJIMANA PROTAINS NTIYARAKIRI UMUNYESHURI YARI YARANGIJE KWIGA MURI 2013 YARI UMUKOZI MURI GOSHEN
Kanda hano umusubize

Nyabenda - 2/08/2016 saa 16:02

Ubushakashatsi bugezweho kandi bwizewe kurusha ubundi kw'Isi bwanditse ko SNR y'u Burundi na CNDD-FDD ari byo byanyuma kandi ko ubuswa bwabo n'ubugome nta handi bwabaye ku Isi.
Kanda hano umusubize

muzindutsi - 5/08/2016 saa 14:34

UGOMBA KUBA UTAZI ICYO BITA DMI MUVANDIMWE. UZASABE RUREMA WO GUHURA NAYO. AHO WABA UZI ICYO BITAGA GESTAPO? AHO WABA UZI ICYO BITA MOSSAD?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X