Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Abaturage batangiye kwishisha Imyitozo ya gisirikare iri guhabwa Imbonerakure

Abaturage bo ntara ya Ngozi batangiye kugira icyoba nyuma y’aho batangiye kubona Imbonerakure ziri guhabwa imyitozo ya gisirikare, bakaba bavuga ko hari akantu kaba kari gutegurwa n’ubwo baterura ngo bavuge ako ariko.

Nyuma yo kugaragara mu gace ka Bukemba mu Majyepfo y’u Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure zagaragaye mu gace ka Ruhororo gaherereye mu ntara ya Ngozi zikora imyitozo isa, ibi bigatera impungege abaturage bahatuye, bibaza icyaba kibyihishe inyuma.

JPEG - 22.7 kb
Imyitozo y’Imbonerakure iteye abaturage impungenge

Ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira nibwo izi Mbonerakure za CNDD FDD zari mu myitozo i Ruhororo, ziririmba indirimbo zo gukura imitima abaturage, ziririmba indirimbo zizimije ariko zikubiyemo ubugome.

Baganira na radiyo RPA, abaturage bahaturiye bagize bati: “Ahagana ku isaha ya saa kumi (16hoo), baciye mu gace baririmba ngo mwebwe mwa nyeshyamba mwe, mwebwe mwigometse turage tubakosore,…”.

Yakomeje avuga ko indirimbo zabo ari iz’urugamba, aho bakomeje baririmba ko hari umutwe wa gisirikare uzatera biteguye guhanga nawo.

Mu gihe aba baturage bavuga ko hari amakuru abageraho ko hari abashobora kuzagaba ibitero muri ako gace, ngo bafite impungenge z’ubuzima bwabo, ko bashobora gutotezwa ndetse no kwicwa.

Imbonerakure, ni urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, amakuru yagiye atangazwa ni uko bamwe muri bo bahabwa imyitozo ya gisirikare mu gihe biteguye urugamba rw’abarwanya Perezida Nkurunziza bashobora gutera bagamije kumuvana ku butegetsi.

Si ibyo gusa kandi izi Mbonerakure zishinjwa ibyaha birimo ubwicanyi n’ibindi byibasira inyoko muntu zikorera abatavuga rumwe na Leta, kuva hatangira imyigaragambyo mu gihugu muri Mata 2015.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/10/2016 saa 12:53

RPA ntayotuzi ivugira hh yarugawe!zamuvug ivyo muzi!
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 16:25

Imbonerakure Nukuvugiki? Bamuraba Ivyanyu Ivyacuntibibaraba.
Kanda hano umusubize

usa - 17/10/2016 saa 12:53

twe tuzibona nkinterahamwe zamaze abatutsi nabahutu benshi bayumvikanaga nahabyarimana.nkurunziza ntituzamwemerera kumena amaraso yinzirakarengane zabatutsi.natwe abahutu babanyarwanda ntituzareberera abahutu bagenzibacu bakomeza kwica abantu.ntitwaremewe kumena amaraso yabatutsi.ibyabaye ntibizongera.ntituri intare zirya inyama.kandi nazo ntizirya ngenzi zayo.nkurunziza nkusubiriyemo kotutazagukundira kwica abantu.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 16/10/2016 saa 13:40

Ntagihugu,kitagira,imbonerakure.
Kanda hano umusubize

semuk - 15/10/2016 saa 17:59

koko?.abobicanyi bimbonerakure nashebuja .tuzobakuzwaniki?
Kanda hano umusubize

BAPTIST - 17/10/2016 saa 08:24

HOYA WITINYA UWITEKA ARAKUBONA
Kanda hano umusubize

Otto Von Eichimenn - 15/10/2016 saa 16:23

Ndemeye koko itangaza makuru ni uburyo bworoshye leta ikoresha propaganda zayo ubuse Hano iwacu ntidukora siporo?ntitwiruka se turirimba?ariko uburundi buturebaho iki?!! nararebye nsanga ibinyamakuru byi rwanda aribyo byifashishwa mugushyushya imitwe abarundi kuko byakira ruswa nkiki kitwa imirasire
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA - 15/10/2016 saa 12:43

Ba mwitondera ivyo mwandika aho gukomeza kubiba urwanko nka radiyo mille collines! Ivyo uvuga ni DASSO, n'inkeragutabara, ... n'iki?
Kanda hano umusubize

sindihebura evariste - 15/10/2016 saa 08:41

kuzamushikiriza amakutu yibigenzweho
Kanda hano umusubize

muveste - 15/10/2016 saa 08:25

Ariko ibyo bakora biratureba koko !!!!!cg tuba twabuze ibyacu duhugiraho tugasha kurebuzwa ibyabandi erega wagira ngo baduteye ubwoba
Kanda hano umusubize

Fils - 14/10/2016 saa 19:43

Izi ni interahamwe zujuje ibyangombwa pe!
Kanda hano umusubize

kwizera - 14/10/2016 saa 19:03

Muhimbaze IMANA !Musenge IMANA abatuyisi mwese niyo itanga amahoro buriya abarundi nabo bavuga imyitozo ihabwa inkeragutabara,dasso,intoreABAROMA::15:11
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X