Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

BURUNDI: bategereje imishyikirano nk’abategereje Imana

Hashize ibyumweru birenga bibiri abarundi bavuye mu mishyikirano igamije kugarura ituze mu Burundi.Iyi mishyikirano yaberaga Arusha mu gihugu cya Tanzaniya abarundi bari biteze ko iza ihosha imyiryane ariko niko yarushijeho kwiyongera, abandi bategereje ko hakomgera kuba indi mishyikirano bakeka ko yahosha aya makimbirane ariko amaso yaheze mu kirere.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa yo kongera guhuza abarundi
Byongeye kandi umuhuza w’imishyikirano, Benjamini William Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya yashyikirije inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bateraniye I Kigali hagati y’amatariki ya 10 na 18 Nyakanga 2016 ibyavuye mu mishyikirano yamuhuje n’impande zihanganye mu Burundi ariko ibikubiye muri iyi raporo byakomeje kuba ubwiru.

Ikindi gikomeje kwibazwa n’ibikubiye muri raporo yagejeje kuri Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.

JPEG - 24.6 kb
Ntibantunganya Sylvestre umwe mu bigeze kuyobora u Burundi

Ikindi kintu giteye impungenge abarundi n’ukuntu ubwicani hamwe n’ubugizi bwa nabi, bukomeje mu Burundi, mu gihe ibiganiro abarundi bose bari bahanze amaso ko bizarangiza aya matage , bisa n’ibyabaye ingorabahahizi.

Ni iki gikwiye gukorwa kugira ngo abarundi babone amahoro?

Abatumirwe muri ibi biganiro, President Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ayoboye U Burundi i, Edouard Nduwimana, icyegera cya kabiri cy’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’Uburundi hamwe na Ambassaderi Jean Marie Vianey Ndagijimana wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bose babwiye Radio Ijwi rya Amerika ko amahoro kugira ngo aboneke mu gihugu ariko abarundi bakora imishyikirano nta buryarya kandi bagashyira mu bikorwa ibyavuye mu mishyikirano.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X