Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi : Byemejwe, hagiye gukorwa iperereza ku bwicanyi n’iyicarubozo

Nyuma y’igihe kirekire leta y’u Burundi ivuga ko idakeneye ko mu gihugu hakorwa iperereza ku bwicanyi n’iyicarubozo bigikorerwamo , Kuri ubu umuryango w’abibumbye ( ONU) watangaje ko iri perereza rizakorwa ndetse unashyiraho abagize akanama kazarikurikirana .

Perezida w’akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize ahagaragara amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyacarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane umwaka 2015.

JPEG - 66.9 kb
Komiseri Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein (ibumuso) ari kumwe na Choi Kyong-lim perezida w’iryo shami

Mu itangazo yashyize ahagaragara n’umunyakoreya Choi Kyonglim yavuze ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu aribo Umunyalgeriya Fatsah Ougeurgouz wari umucamanza mu rukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umunyabenin Reina Alapini Gansu wari intumwa yihariye y’Afurika yunze ubumwe mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’umwongereza Francoise Hampson umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Essex mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nibwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye karengera Uburenganzira bwa muntu katoye umwanzuro wo gushyiraho komisiyo izakora iperereza ku bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abaturage mu Burundi.

Uwo mwanzuro watowe iminsi mike Umuryango w’Abibumbye utangaje icyegeranyo ku ihonyorwa ry’agateka ka zina muntu mu Burundi, kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko ibyo bikorwa na leta, inzego z’umutekano za leta, n’Imbonerakure, kandi ko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes contre l’humanite mu gifaransa).

Iki cyegeranyo cyakozwe n’itsinda ryitwa EINUB, Enquete Independante des Nations-Unies sur le Burundi, mu gifaransa.

Icyo cyegeranyo cyasabaga ko hashyirwaho mu maguru mashya komisiyo mpuzamahanga yigenga yo gukora amatohoza ku bwicanyi bwabaye mu Burundi kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016, no gukora ibirebana n’ubutungane mpuzamahanga.

Itangazo rya Perezida w’akanama k’umuryango w’abibumbye kita burenganzira bwa muntu rikomeza rivuga ko abo bahanga bazaba bafite inshingano zo guhura n’abarebwa bose n’ibibazo by’Uburundi barimo leta, abagize sosiyete sivili, impunzi, abahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye n’abagize umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Biteganyijwe ko abo bahanga bazatanga raporo yabo ya nyuma mu kwezi kwa cyenda k’umwaka utaha.

Tubibutse ko leta y’Uburundi yamaganye ibikibuye muri ibyo byegeranyo. Nyuma y’itorwa ry’umwanzuro, I Burundi bakoze imyigaragambyo yamagana uwo mwanzuro n’ibikubiye mu cyegeranyo cy’akozwe n’itsinda ryigenga ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida w’akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize ahagaragara amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyacarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane umwaka 2015.

Mu itangazo yashyize ahagaragara n’umunyakoreya Choi Kyonglim yavuze ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu aribo Umunyalgeriya Fatsah Ougeurgouz wari umucamanza mu rukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umunyabenin Reina Alapini Gansu wari intumwa yihariye y’Afurika yunze ubumwe mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’umwongereza Francoise Hampson umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Essex mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nibwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye karengera Uburenganzira bwa muntu katoye umwanzuro wo gushyiraho komisiyo izakora iperereza ku bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abaturage mu Burundi.

Uwo mwanzuro watowe iminsi mike Umuryango w’Abibumbye utangaje icyegeranyo ku ihonyorwa ry’agateka ka zina muntu mu Burundi, kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko ibyo bikorwa na leta, inzego z’umutekano za leta, n’Imbonerakure, kandi ko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes contre l’humanité mu gifaransa).

Iki cyegeranyo cyakozwe n’itsinda ryitwa EINUB, Enquête Independante des Nations-Unies sur le Burundi, mu gifaransa.

Icyo cyegeranyo cyasabaga ko hashyirwaho mu maguru mashya komisiyo mpuzamahanga yigenga yo gukora amatohoza ku bwicanyi bwabaye mu Burundi kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016, no gukora ibirebana n’ubutabera mpuzamahanga.

Itangazo rya Perezida w’akanama k’umuryango w’abibumbye kita burenganzira bwa muntu rikomeza rivuga ko abo bahanga bazaba bafite inshingano zo guhura n’abarebwa bose n’ibibazo by’Uburundi barimo leta, abagize sosiyete sivili, impunzi, abahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye n’abagize umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Biteganyijwe ko abo bahanga bazatanga raporo yabo ya nyuma mu kwezi kwa cyenda k’umwaka utaha.

Tubibutse ko leta y’Uburundi yamaganye ibikibuye muri ibyo byegeranyo. Nyuma y’itorwa ry’umwanzuro, I Burundi bakoze imyigaragambyo yamagana uwo mwanzuro n’ibikubiye mu cyegeranyo cy’akozwe n’itsinda ry’igenga ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Faustin Habiyakare - 24/11/2016 saa 16:17

Burundi: Abarundi birabashimishije kubona abantu banyu bicwa urubozo Uvuga ngo ntibazakandagira k'ubutaka bw'Uburundi yishimiye ko bakomeza kwicana. Iyo komisiyo ntishobora kubahanira Abo bicanyi.
Kanda hano umusubize

kamanzi Jean - 24/11/2016 saa 16:04

Burundi: Abarundi birabashimishije kubona abantu banyu bicwa urubozo Uvuga ngo ntibazakandagira k'ubutaka bw'Uburundi yishimiye ko bakomeza kwicana.
Kanda hano umusubize

juju - 24/11/2016 saa 02:28

Natwe iryo perereza turarikeneye iwacu.
Kanda hano umusubize

man power - 23/11/2016 saa 18:26

Nzaba ndora un umwaka urenga mulihe? ntabimenyetso muzabona mugiye kwibera muli Hotel nokurya Idollar
Kanda hano umusubize

Karama - 23/11/2016 saa 18:10

Abamuri 1972,1993, barebagahe? Ese Loni ntiyabagaho? Ese abantu birirwa bicwa muri Kongo bo Loni ntibazi?
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 23/11/2016 saa 17:25

Ezechiel Tuza ibyo uvuga ntabyo uzi bariya bafite ubushobozi n'ububasha Imana yabahaye none se bajya muli Iraq bayisabye uruhushya,muli Libiya,abisiraheli bajya muli u Ganda basabye uruhushya I diamini igihe kirageze ngo Nkurunziza n'abambari be baryozwe ibyo bakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 23/11/2016 saa 17:17

Bitinde bitebuke abashe inzirakarengane bazashyikirizwa ubutabera kandi wowe Ezechier bariya bazungu bafite za satellite ibyakozwe byose mu Burundi barabizi 100%,niba mushaka kubimenya neza muzabaze Nyamitwe,yagiye mu nama iBurayi atangira guhakana bahita bamwereka filme y'ubwicanyi bubera I Burundi,kubera ikimwaro ahita abura ijambo asohoka mu nama,none umu Republick Trump udatinya urugamba araje abakosore kdi yanga amafuti,ese ko ari inshuti ya Putine w'u Burusiya,murabona Putine azumvira Nkurunziza cyangwa azumvira Trump,Trump afitiye akomaro kanini cyane u Burusiya kubera inganda afiteyo kdi chine n'inshuti ya Putine,ubu se Nkuru n'imbonahafi n'interasi,murajya he? ibyo mwakoze ko birenze ubugome narebye kuli satellite ukuntu mukata amajosi yabababa muli abaswa kabisa.muzi ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana, sha mugiye kwishyura,iryo buye mwavumbuye rya nickel,ntabwo riruta umubano wa Putine na Trump
Kanda hano umusubize

Dukuzemungu - 23/11/2016 saa 16:14

Ari mu Burundi no muri Congo ahaguye abantu benshi ni hehe?Kuki Loni itagiye muri Congo gukora iperereza cg abaguye muri Congo bo si abantu!!Loni irasetsa cyane!!Muri Libya haguye bangahe?Ni imburamukoro!Nkurunziza azababwire babanze muri Congo baherukire mu Burundi.

Ndihokubwayo Etienne. - 23/11/2016 saa 13:53

Nta L'onu Ntayo Iragatemba. Amatohoza Se Azotuma Abishwe Bagaruka? Mu Rwanda Abatutsi Bishwe Irebera. Mu Bdi Vyatangiye Ibona Barindwa Baricwa Ibona None Ubu Baje Kumara Iki? Ahubwo Onu Yatinye Uburusiya N'ubushinwa Nigende Imaramarire Hirya.
Kanda hano umusubize

von Eichmenn Klaus - 23/11/2016 saa 12:53

Ninkacyagitutsi ngo Karindire loni
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 23/11/2016 saa 12:18

ahubwo uburundi ni bwanga ko iyo komisiyo ijyayo gutohoza ayo marorerwa bazajyeyo kunguvu. Ariko ONU nayo ifite intege nke zikabije kuburyo ntanicyo imarira abari mukaga. abantu mu Burundi bapfuye bareba bamaze gushira ngo bagiye mwitohoza? rimwe na rimwe ubuna ONU yarananiewe gukemura ibibazo biyireba. ko yananiwe kurokora abazimase ubundi intumbi zizayimarira iki? yewe nzaba ndeba.
Kanda hano umusubize

mukasekuru - 23/11/2016 saa 11:54

ibi ni ikina mico barimo, ubuse baba police bari bemeje koherezayo barihhe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!????????????????.
Kanda hano umusubize

ezechiel - 23/11/2016 saa 10:25

mbega uburundi mwibaza ngo ntibwikukiye!!ntawuzohonyoza ikirenge kubutaka bwuburundi adahawe uruhusha n'abarundi!!!ukwo ni ukwidigadiga!!
Kanda hano umusubize

Manirambona Nestor - 25/11/2016 saa 07:12

Ego twarikukiye mugabo uko kwikukira ntiguha uburenganzira abatwara gutwara uko bashaka nkuko umengo nta mategeko abagenga. Buraca bugacana ayandi, igihe abatwara ubu bazoba bahavuye hakaza abatwara nkabo (ntavyo nipfuza), tuzoheza tumenye koko ko bikukiye (jewe sindikukira neza), ko batotabaza amakungu bariko bariyamiriza ubu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X