Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Col. Dushimagize yajyanywe gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba

Col. Dieudonné Dushimagize,ucyekwa guhungabanya umutekano w’igihugu yimuriwe muri gereza ya Mpimba avanywe muri Gereza y’urwego rushinzwe iperereza aho biteganyijwe ko agomba gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa Bujumbura.

Uwo musirikare mukuru w’u Burundi yavanwe aho yari afungiye ajyanwa muri gereza nkuru ya Mpimba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016. Uyu musirikare mbere yo kujyanwa muri gereza ya Mpimba avanwe muri gereza y’urwego rushinzwe iperereza, yabanje kugezwa imbere y’ubushinjacyaha bwa Bujumbura.

JPEG - 26.9 kb
Col Dieudonne Dushimagize yimuriwe muri gereza ya Mpimba

Mu mpera z’ikicyumweru gishize nibwo Col. Dieudonné Dushimagize yatawe muri yombi, afatwa n’urwego rushinzwe ubutasi mu gihugu cy’Uburundi .

Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Pierre Nurikiye, yavuzeko uwo mu koloneri akurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu ndetse no kugambirira gukora ubwicanyi ( Atteinte a surete de l’Etat et Tentative d’assassinat.).

Gusa umuvugizi w’igipolisi Nkurikiye ntiyigeze avuga niba uwo musirikare mukuru yaba hari aho yafatiwe mu cyuho akora icyaha, kuva muri mata 2015.

Bamwe mubasirikare bakuru mu gihugu cy’Uburundi bagiye bicwa ndetse abandi bagafungwa, biturutse ku gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuhutu yiyemera - 25/11/2016 saa 11:19

Imana yo mwijuru niyo cabona ntantambwe bazotera abashaka kuduhungabaniriza umutekano.
Kanda hano umusubize

AAAA - 25/11/2016 saa 05:06

Njye ndabwira abatukana ko twese turumwe ntabwoko buzajyana umuntu mu Ijuru uwoya ariwe wese dukwiye gusera kumugozi umwe kuko kuriy' isi twamwe n'IMANA imwe iyo itureba ukoturi iranezerwa kabone naho waba ubana nubumuga njye sintukana iyo numvise umuntu utuka bagebe ndababara cyane murakoze
Kanda hano umusubize

Salim - 24/11/2016 saa 15:44

Yoooh ndabona arigihutu
Kanda hano umusubize

Salim - 24/11/2016 saa 15:44

Yoooh ndabona arigihutu
Kanda hano umusubize

ii - 24/11/2016 saa 12:57

None uyu Ni igihutu cg igitutsi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X