Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Col. Gaspard Baratuza ngo yaba yarashimuswe?

Hashize iminsi bivugwa ko hari abasirikare bashimutwa bakicwa abandi bagafungwa. Abibasiwe cyane ni abahoze mu gisirikare cya kera. Uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Gaspard Baratuza nawe biravugwa ko hashize icyumweru ntawe umuca iryera. Ese yaba yarashimuswe akicwa? Ese yaba afunzwe? Biracyibazwaho.

Uku kwibaza aho Col Gaspard Baratuza yaba yaragiye, kuje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa mu gisirikare cy’u Burundi bamwe batabwa muri yombi, by’umwihariko mu cyumweru gishize hakaba hari n’uwapfuye.

Ku ruhande rwa Baratuza, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho cyangwa ngo agaragaze impamvu nk’uko yari asanzwe abigenza abinyujije mu itangazamakuru cyangwa ku rukutwa rwe rwa Twitter n’ahandi.

JPEG - 36.4 kb
Col Gaspard Baratuza ntibiramenyekana aho aherereye

Ubwo byatangazwaga ko Adjudant Nyongera Eddy Claude yiturikirijeho gerenade ari mu maboko y’abashinzwe iperereza, amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye ariko Baratuza nk’uwakabaye azi gahunda zose za gisirikare nta kintu na kimwe yabivuzeho.

Uyu yagize ati: “Mbe Baratuza yama ariko adefendant mugisoda ubu ari hehe ?Ururimi rwaragovye? Ba EX-FAB ntimworohewe kandi uburorero ntibubuze”.

Mu gisirikare cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abasirikare bahoze ari aba Leta (EX FAB) mbere y’amasezerano yo muri 2005, uyu muvugizi akaba nta kintu na kimwe yigeze abivugaho kimwe n’ubundi buyobozi bwa gisirikare.

Twitter ye (Baratuza), muri iyi minsi hacishwagaho amakuru menshi ya siporo n’andi adafite aho ahuriye n’igisirikare mu gihe amahanga yo akomeje guhangayikishwa n’ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu ndetse n’amacakubiri akomeje kugaragara mu gisirikare.

Mu mpera za 2015, nibwo Human Right Watch, yatunze agatoki Col Gaspard Baratuza, imushinja guhakana nkana ubwicanyi bwakozwe mu mpere z’Ukuboza 2014 ndetse no muri Mutarama 2015 mu Cibitoke hafi y’umupaka w’u Rwanda,Burundi na RDC, anashinjwa guhisha imibare y’abishwe nyuma y’igitero cyo ku wa 12 Ukuboza 2015.

Ku bwe, yavugaga ko nta nzirakarengane zishwe by’umwihariko akavuga ko abantu bishwe icyo gihe mu Cibitoke bari baneshejwe n’ingabo za Leta bari bigometseho.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le monde ku wa 16 Ukuboza 2015, byateganywaga ko Col Baratuza Gaspard agirwa umuvugizi w’ingabo za MINUSCA (ingabo za ONU) muri Centrafrica, kubera ibyo byaha ashinjwa uwo mwanya arawimwa ndetse bitangazwa ko ibye bigiye kwigwaho.

Iki kinyamakuru kikaba cyaratangaje ko Col. Gaspard Baratuza agizwe umuvugizi w’ingabo za MINUSCA ko kwaba ari ukumukingira ikibaba mu gihe hari ibyaha avugwaho.

Ijambo Col Gaspard benshi bari bamushimiye ubwo imyigaragambyo yatangiraga mu Burundi muri Mata 2015, yasabaga abasirikare kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu abasaba kwirinda kwivanga mu mvururu bari ku ruhande runaka, aho yagize ati: Murekere politiki abanyapolitiki (Laissez la politique aux politiciens”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Junior - 27/09/2016 saa 14:07

Politiki ninziza tugomba kuyimenya tugasoma ibi yamakuru byose kwisi kuko yabaye umudugudu ibyiburundi bitavuzwe ntibyakemuka ariko ndabona birimunzira yo gukemuka blavo Peter
Kanda hano umusubize

umuhanga - 24/09/2016 saa 14:59

Ruri hose, mwitegure Yesu agiye kuza, mwakire agakiza.
Kanda hano umusubize

NICODEM - 23/09/2016 saa 09:21

Umwe wese ahite areba umudugudu we ivyahandi ahite abireka
Kanda hano umusubize

Mushumbamwiza - 23/09/2016 saa 10:57

Nicodem we ntabwo anumva uko Itangazamakuru rikora. Biri mu nshingano zaryo gutara amakuru, waba unyomoza ibivuzwe, ukabyerekana kandi ukabihagararaho. Muzashira mwibeshya ngo hari umwanzi wanyu utari mwe ubwanyu.
Kanda hano umusubize

john - 22/09/2016 saa 20:11

Azobanyara ashaaa,arafise abafaransa bama baramushuka ngo mumarane,ewe burundi uragowe .n'akamaramaza kweli
Kanda hano umusubize

john - 22/09/2016 saa 20:01

Umva buri gihe ndabibabwira ntimubyumva,sha abafaransa ni abatekinisiye kweli kweli,nyuma bafite urundi ruhande bazashyigikira nabo bakamara ,bakivuna Nkurumbi n'umuryango wiwe,muzasara tuuuuuuuuuuu mmuzamarana kandi igihugu cyabo kitaba no k'umugabane wa Africa murahumiwe bashaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:07

Ntitugowe Ahubwo Twebwe Tuziyumvikanira Tubishire Mungir Kuk Natw Ntitur Abana .
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:07

Ntitugowe Ahubwo Twebwe Tuziyumvikanira Tubishire Mungir Kuk Natw Ntitur Abana .
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:07

Ntitugowe Ahubwo Twebwe Tuziyumvikanira Tubishire Mungir Kuk Natw Ntitur Abana .
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:08

Ntitugowe Ahubwo Twebwe Tuziyumvikanira Tubishire Mungir Kuk Natw Ntitur Abana .
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:08

Ntitugowe Ahubwo Twebwe Tuziyumvikanira Tubishire Mungir Kuk Natw Ntitur Abana .
Kanda hano umusubize

BADEGE - 22/09/2016 saa 19:24

Ruri hose si i Burundi gusa.
Kanda hano umusubize

BADEGE - 22/09/2016 saa 19:02

Ruri hose si i Burundi gusa.
Kanda hano umusubize

kibunoyemundu - 22/09/2016 saa 15:21

ahaaa ntibizoroha
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 22/09/2016 saa 15:19

Ibiriho biravugwa kandi ngo:uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina mbe Maso ko ufite ubwoba,kuki ureba ibinyamakuru byo mu Rwanda,sha aho bukera mwenyine muramarana ni mumara kwica abo mwasanze mu gihugu.uretse ko mutabamara,namwe ubwanyu muzamarana kdi ingero zirahali:Murashaka kwica Rwasa,Nyangoma n'abandi,mugeze ku iherezo.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 22/09/2016 saa 15:11

Ibiriho biravugwa kandi ngo:uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina mbe Maso ko ufite ubwoba,kuki ureba ibinyamakuru byo mu Rwanda,sha aho bukera mwenyine muramarana ni mumara kwica abo mwasanze mu gihugu.uretse mutabamara,namwe ubwanyu muzamarana kdi ingero zirahali:Murashaka kwica Rwasa,Nyangoma n'abandi,mugeze ku iherezo.
Kanda hano umusubize

M H 23 - 24/09/2016 saa 21:24

WEW URIMANA KUKI UBONA AGATOTSI KARI MUJISHO RYAMUGENZAW NTUBON NTUBONE URUGIGA RURI MURYAWE?UBURUNDI NIBWO BUKURAJE ISHINGA ?ENKIRUNDI.
Kanda hano umusubize

zidane - 22/09/2016 saa 15:02

@MASO, NONE KUKI WOWE WANDAIKA AYO MASO YAWE USOMA IBITAKUREBA?? NIBA URI UMURUNDI WAGIYE USOMA IBY'IWANYU. INJIJI GUSA! AMAKURU NTAGIRA UMUPAKA AHO ARIHOSE UMUNYAMAKURU AGOMBA KUYATARA AKAYAGEZA KUBANTU BAKAYAMENYA. NONE UBU WUMVA RADIO CG UREBA TV Z'IWANYU GUSA??
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 22/09/2016 saa 14:52

By urumuntu wumugabo kbsa nonese ubundi bamubeshyeko itangaza makuru rigira umupaka sha wowe wiyise Maso ahubwo ubanza ntanayo ugira nibunayafite nayumurimbo isi yabaye nkumudugudu bro naho ibibera iwanyu niba biguteye agahinda ntugasome ibinyamakuru ok jyusoma ibyiwanyu bisingiza reta yanyu.
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 13:38

Murarushe mumitima mukwiye kwakira Yesu akabaruhura. Mwababeshi mwe
Kanda hano umusubize

Lt - 22/09/2016 saa 11:55

Ariko mwabantu mwe mwagiye mutanga ibitekerezo bizima ahuguterana amajambo gusa ......
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 11:53

ubwose umurushije ubwenge?
Kanda hano umusubize

MASO - 22/09/2016 saa 09:52

Ariko Imirasire weee!!!! Nagukunda muga , urivanga mu bitakuraba , mbe kukunda politike ya Barundi, inzego zishinwe umutekano wa benegihugu ? Eka n ibindi ......Rekera ivyo vyosi bene vyo . Kuko urihanze yi Gihugu , canke usabe gu korera mu Burundi , UREKE KURUNGURUKA !!!!
Kanda hano umusubize

By - 22/09/2016 saa 10:47

Woe se wazajye usoma ibikureba!! iwanyu nta binyamakuru bihaba wazaze aribyo usoma.urumva muswa
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 13:35

Uvuze ukuri nko kurima. ivy'uburundi n'ivy'abarundi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X