Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Colonel Dieudone Dushimagize arakekwaho gutegura umugambi wo guhitana Willy Nyamitwe

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuba urujijo kuri Col Dieudone Dushimagize umaze ibyumweru bibiri afunzwe ariko bigakekwa ko ariwe wari wihishe inyuma y’umugambi mubisha wari wateguwe wo guhitana Willy Nyamitwe ariko kubw’amahirwe akaza kurokoka n’ubwo uwari umurinze yahitanywe n’icyo gitero.

Ibyavuye mu iperereza nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi, byagaragajeko Col. Dieudone Dushimagize ko ariwe ucyekwaho kuba inyuma y’umugambi wari wateguwe wo guhitana Willy Nyamitwe.

JPEG - 47.6 kb
Col Dieudonne Dushimagize ngo yari mu mugambi wo kwivugana Willy Nyamitwe

Uruhande rushyigikiye Col. Dieudone rwibaza ukuntu umuntu ashobora kuba afunze hanyuma agategura umugambi mubisha nk’uwo kandi ari mu gihome, mu gihe uwo mugambi utegurwa Col. Yari amaze ibyumweru bibiri afunze.

Abashyigikiye Col Dieudonne Dushimagize bahimba Gangi bagize bati” arazira guhimbirwa ibyaha byateguwe n’ibiro bishinzwe ubutasi mu gisirikare n’inzego z’igihugu z’ubutasi”.

Nkuko tubikesha Radio RPA abashyigkiye Col. Dieudone bavuga ko babishingira ku mutangabuhamya izo nzego zavuzwe haruguru zagaragaje nka caporal ufungiwe muri kasho z’inzego z’ubutasi witwa Nsabimana, ariko irindi zina rye na numero ye mu gisirikare bikaba bitazwi.

Ngo uwo mu caporal ufatwa nk’umutangabuhamya, yaba yaravuze ko yabonye imbunda yo mu bwoko bwa pistol ayihawe na Col Dieudonne Dushimagize, nawe ngo aza kuyitiza undi Caporal witwa Jean Claude Nduwimana bahimba Kibago. aba bombi ngo bakaba barafashwe bakekwaho uruhare muri uyu mugambi.

Ku ruhande rwe, uyu caporal Jean Claude Nduwimana wanamaze guhakana ko atari azi Col Dieudonne Dushimagize, ahubwo ko yamubonye bwa mbere bahuriye muri iki kibazo kuri parike.

Izindi mpamvu ziri gutera urujijo, n’ukuba igisirikare cy’u Burundi cyaruciye kikarumira kuri iki kibazo kikagiharira igipolisi kandi nacyo gifite serivisi zo gutanga amakuru ndetse gifite n’umuvugizi wacyo, Col Gaspad Baratuza, iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamubuze ngo agire icyo avuga.

Tubibutse mu minsi ishize uyu muvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yanatunze urutoki Leta y’ u Rwanda arushinja kuba inyuma y’uyu mugambi wo gushaka kwivugana Willy Nyamitwe ariko igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyaravuze ko nta nyungu cyabikuramo.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruberintwari - 2/12/2016 saa 22:12

Ni mureke amatohoza alors nta muntu bumwe atazi ko Willy nyamitwe akomeye birenze mu leta yuburundi. Knd yararashwe ,reka amatohoza abe Hama iyi RPA muvuga kirazwi ko cari ikinyamakuru carwanya birenze leta yi buja kigatambira bikomeye opposition. Mu Burundi turashaka amahoro nta bwicanyi twipfuza, ababwipfuza nababutegura burakabahitana bo nyene ubwabo babaye bande kwikebuka
Kanda hano umusubize

ciramunda - 2/12/2016 saa 13:38

Nyamitwe ntaho adapfunda imitwe n'ubutekamutwe bwe. Yirasheho none ngo uwafunzwe mbere yaho ni we wari muri uwo mugambi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X