Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Hongeye kunugwanugwa indi kudeta

Nyuma y’aho hageragejwe kudeta kuwa 13 Gicurasi 2016 ikaza kuburizwamo mu minsi itageze kuri 2, Nyuma y’umwaka urenga hongeye kunugwanugwa indi kudeta iri gutegurwa.

Bamwe mu basirikare bakuru harimo n’umukuru wa Etat Major baranugwanugwa kuba inyuma y’iyi kudeta nshya.

JPEG - 29.2 kb
Geb Prime Niyongabo aranugwanugwa ko yaba ari inyuma y’iyi kudeta

Leta iyobowe na Perezida Nkurunziza yamaze gutahura aya makuru isaba ubuyobozi bw’igisirikare gukurikirana aya makuru.

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, aravuga harimo gukorwa umukwabu bamwe mu basirikare bakekwa bagatabwa muri yombi, nyuma y’uyu mwuka mubi urimo guhwihwiswa ko hari ikipe irimo gutegurwa yo guhirika Nkurunziza.

Uketswe wese atabwa muri yombi, akajyanwa n’urwego rushinzwe iperereza kuvanwamo amakuru y’abari inyuma y’uwo mugambi wo gushaka guhirika perezida.

Ikinyamakuru UBM cyandikirwa mu Burundi kiravuga bamwe mu basirikare b’u Burundi ari uko Gen Prime Niyongabo (chef d’Etat major) na Col Ignace Sibomana ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi aribo bashobora kuba bari inyuma y’uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza.

Gen Niyongabo yongeye gushyirwa mu majwi ubugira kabiri, bamwe mu bafashwe mu bari bateguye coup d’Etat y’umwaka ushize batangaje ko mu kuyitegura bari hamwe na Prime Niyongabo.

Gen Cyrille Ndayirukiye, yabwiye ubushinjacyaha ko we, Gen Prime Niyongabo, Gen Gaciyubwenge na Gen Niyombare bateguranye umugambi wo guhirika Nkurunziza, uyu Prime Niyongabo na Gaciyubwenge baca inyuma basubira ku ruhande rushyigikiye Perezida.

Aba bajenerali ngo bakaba barananiwe kumvikana k’uzahita aba perezida mu gihe cy’inzibacyuho nyuma ya coup d’Etat, ko ari cyo cyatumye ipfuba, ubu Prime Niyongabo akaba yongeye gushyira mu majwi ko yaba arimo gutegura indi.

Gen Prime Niyongabo kandi ashyizwe mu majwi mu gihe mugenzi we Gen Niyombare wari uyoboye umugambi wa Coup d’Etat y’umwaka ushize yaruciye ararumira aho ari mu buhungiro, by’umwihariko akaba amaze kubikwa kabiri ko yapfuye ariko bikagaragara ko ari ibihuha, nta gihamya n’imwe ibigaragaza.

Kutumvikana mu gisirikare, ubwicanyi, guhunga no kwicwa kwa bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare n’abandi mu nzego zitandukanye byatangiye mu mwaka ushize ubwo Nkurunziza yemeraga kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3, abarwanyije icyo gitekerezo bose bakaba barahuye n’ingorane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayisenga.Venerand - 21/09/2016 saa 08:07

Uwomuntu.Arazocisha.Agace.Niyombare.Ibijuju.Ahogupfa.Biragwira.Igihucacu.Kirimwo.Ingabo.Zifisubugabo
Kanda hano umusubize

NIYONDIKO PHILBERTT - 21/09/2016 saa 10:19

NIMBA IYO COUP D'ETAT IRIGUTEGUGWA NI BANAYIHEBE KOKO BOBA BASUBIYE GUTERA UMUDURUMBANYO MUGIHUGU
Kanda hano umusubize

NIYONDIKO PHILBERTT - 21/09/2016 saa 10:26

NIMBA IYO COUP D'ETAT IRIGUTEGUGWA NI BANAYIHEBE KOKO BOBA BASUBIYE GUTERA UMUDURUMBANYO MUGIHUGU
Kanda hano umusubize

ukuri - 20/09/2016 saa 09:35

Ariko buriya mutekereza ko Nkurunziza avuyeho cg akicwa aribwo ibintu byaba byiza?muzabanze murebe niba abamurwanya aribo bafite gahunda nziza kumurusha!ushaka ikintu kizima abamurwanya bavuga ukakibura neza neza!niberekane umurongo bagenderaho n'ibyo bashaka guhindura mu gihugu cyabo? Naho ubundi kuva 1993-2016 uBurundi ntibwigeze buhinduka.
Kanda hano umusubize

van damme - 20/09/2016 saa 09:28

Ariko muziko nta kinyamakuru ndabona kivuga ukuri kuri situation y'iBurundi?ibinyamakuru bya Leta y'iBujumbura biti ni paradizo abarwanya leta bati igikuba cyacitse,wajya kureba ibyo bita ibimenyetso=zero,gusa icyo nemera ni uko President Peter Nkurunziza afite ubwenge burenze ubwo tumutekerezaho iyo bitaba ibyo aba atakiriho.
Kanda hano umusubize

martin Ndikumana - 21/09/2016 saa 13:03

Wowe ibyuvuga nukuri Nkurunziza nawe sumwana kuburyo mumukura kubutegetsi ukomwiboneye ukobakuyeho abandi yarabibonye sha ahubwo mukomeze mumarane ngo murakuraho nkurunziza
Kanda hano umusubize

umucyo - 19/09/2016 saa 16:38

Vugukuri ndagushimiye cyane Imana ikomeze kugufasha gukosora abandi. None se ko kwisi ntamahoro ahari bible ikaba itubwira ko ntamahoro y'abanyabyaha tukaba twaranze kwihana ubu koko ni muburundi gusa ahubwo abantu nibihane bagarukire Imana tubone amahoro naho ubundi imperuka yo iradusatiriye cyane pe.
Kanda hano umusubize

xy - 19/09/2016 saa 21:10

ni danger Da !
Kanda hano umusubize

xy - 19/09/2016 saa 21:10

ni danger Da !
Kanda hano umusubize

xy - 19/09/2016 saa 21:12

ni danger Da !
Kanda hano umusubize

noel - 19/09/2016 saa 16:28

Peter,ntabwo mumuzi,reka yikize abasigaye,n'inshuro ya 3azongeravuge ko baribagiye kumuhirika.Niyongabo ntiyamuhaye agashimwe ejobundi amuzamura muntera,ubwose ntacyo yashingiyeho,?none ngo arinyuma y'abashaka kumuhirika,iyomitwe irashaje!!i
Kanda hano umusubize

Abas - 21/09/2016 saa 11:39

Nkurunziza numukino Akina wokwikiza Abobatavuga rumwe Nasubize inkota murwubati
Kanda hano umusubize

Minani Bernard - 19/09/2016 saa 15:59

13/04/1995
Kanda hano umusubize

Weee - 19/09/2016 saa 14:54

Toka.aho mudashwe iki?ubujuju.com
Kanda hano umusubize

nyamitwe - 19/09/2016 saa 16:48

Toboka we! Reka akariho kavugwe wa njiji we.
Kanda hano umusubize

nyabenda - 19/09/2016 saa 13:59

U Burundi nta bwo buyobowe kuko iyo igihugu kiyobowe, usanga nta bwicanyi nta rwikekwe ashwi da!
Kanda hano umusubize

RWANAMIZA,ERASME - 19/09/2016 saa 16:16

AHAA!ABAPRESDENT BARAGOWE.
Kanda hano umusubize

nyabenda - 19/09/2016 saa 13:57

U Burundi nta bwo buyobowe kuko iyo igihugu kiyobowe, usanga nta bwicanyi nta rwikekwe ashwi da!
Kanda hano umusubize

ephrem - 19/09/2016 saa 20:55

Birababaje uburyo jenoside yabaye my Rwanda abantu by'umwihariko abarundi bakaba nta somo bakuyemo, bamenyeko ibintu barimo bategura kubera inyota y'ubutegetsi ntagihe basigatanye baticujije icyabibashoyemo ONU ntamwanya yabona WO kwiga kuby'i Burundi ikurukiyeyo iki?
Kanda hano umusubize

ephrem - 19/09/2016 saa 21:01

Uburundi nibakure isomo kubihe uRwanda rwanyuzemo bamenyeko Imana itatakaje umwanya irema umuntu ngo wibwireko numwambura UBUZIMA bizaciraho
Kanda hano umusubize

ephrem - 19/09/2016 saa 21:02

Uburundi nibakure isomo kubihe uRwanda rwanyuzemo bamenyeko Imana itatakaje umwanya irema umuntu ngo wibwireko numwambura UBUZIMA bizaciraho
Kanda hano umusubize

vugukuri - 19/09/2016 saa 13:01

Kamali Yves ugomba kuba umwana.Gusuzura President igihe akiri kuri umwanya ni ubucucu butabonerwa umuti.Banza utekereze za miliyoni z'abarundi ayoboye.naho kugendera ku bibazo biriyo ntaho bitaba kandi umenye ko intambara muri aka karere yahereye Uganda imanuka mu Rwanda yambuka Congo n'ubu ntiharatekana,ubu iri mu Burundi.Ugiye kure y'aka karere ni henshi intambara iriguca ibintu.Ibi ni ibihe by'imperuka ahubwo dusengere ibi bihugu byose bibone amahoro.Naho kwenyegeza no gutukana byahoranye abashyumba uretse ko nabo ubu bamenye Imana batakibikora.none se wowe wiyita Yves niba uri umugabo wagiye kumukuraho ukayobo Uburundi?Uretse ko utanabishobora.KUNDA MUGENZI WAWE NK'UKO WIKUNDA NSHUTI.
Kanda hano umusubize

mmmmm - 19/09/2016 saa 12:48

Ibyo mwifuza ntabyo muzabona
Kanda hano umusubize

sancezi - 19/09/2016 saa 19:49

ibiki se kandi
Kanda hano umusubize

Bns - 20/09/2016 saa 07:23

Burundi bakwiye gukanguka buriwese akicyebuka kuko Satani yabasabye ngo abagosore. Usenga nasenge ashyizeho umwete.
Kanda hano umusubize

kadodos - 20/09/2016 saa 15:00

Si uko se mwene da! ikibabaje nuko umuntu ahora yumva imifuka icagase agahora afise agatima karehareha. Nimureke kumena amaraso mwabayobozi mwe! Imana izabagaragaza bitari kera.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 19/09/2016 saa 12:22

mwashatse andi makuru muvuga ntimuvuge ibihuha koko
Kanda hano umusubize

Twahirwa - 19/09/2016 saa 12:18

Erega ntimukarenganye ikinyamakuru ngo cyandika ku Burundi no ku barundi gusa. Igihe cyose hari intambara cg ibihuha byayo n'amacakubiri, ikinyamakuru niko kazi kabyo ko kubitangaza kuko za leta ziniga itangazamakuru bityo amakuru ntatambuke. Usubije amaso inyuma wasanga mu 1994 uburundi bwaranditse kubyaberaga mu Rwanda icyo gihe. None se kuki byaba ikibazo ubu ibibera mu Burundi byandikwa?!!! Ngaho ahari intumbi niho inkongoro ziteranira. U Rwanda rwaravuzwe, Libia iravugwa, Syria iravugwa, Sudani, Centre Africa, Congo..... Niba uburundi budashaka kuvugwa nibureke inzira mbi y'amoko, Kwironda, kuvangura..... Bwimike ubwizige, kubabarirana, kubaha umuntu aho ava akagera...... Naho kwandikwa si ikibazo kuko n'ubundi ibi binyamakuru bibereyeho kuvugira ba rubanda rugufi ruharenganira kdi atarirwo tuzana ibi byose.
Kanda hano umusubize

Shaka - 19/09/2016 saa 12:05

Aha! tuzaba tubiraba niba ibyo muvuga ari byo! uburundi nigihugu gikeneye amahoro!
Kanda hano umusubize

kamari yves - 19/09/2016 saa 11:21

erega uburundi bwabuze ubuyobora kuko urebye neza usanga uriya atari president
Kanda hano umusubize

Nsengiyera Jeremie - 20/09/2016 saa 15:08

Yves uri igiki?Ugomba kuba uri umwana cyane.Mbabazwa n'abantu bigize abatukanyi bibasira abakuru bibihugu kdi ibyo bireze muraka karere.Utuka umwe niwe utuka nundi.
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 21:48

Uzoze Ubuyobore Kowumva? Zureba Amagambo Uvuga.
Kanda hano umusubize

NKUNDA UBURUNDI - 19/09/2016 saa 11:08

MBEGA KO MUKOKEZA INTAMBARA MWARABUZE AYANDI MAKURU MWANDIKA,MWOGIYE MWITONDA MUKWANDIKA.
Kanda hano umusubize

xy - 19/09/2016 saa 21:06

ntibyorodhye da
Kanda hano umusubize

xy - 19/09/2016 saa 21:07

ntibyorodhye da
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 07:01

Nagatego.Twebw Twarahevy Urubuga.Documentation I Controla Ivyo Tuvuga Vyose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X