Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Icyoba ni cyose ku bategetsi kubera iperereza rya ICC rigiye gukorwa ku bwicanyi bukorerwa mu gihugu

Leta y’Uburundi yatangaje ko ishobora kwikura mu kuba umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i Lahaye mu Buholande.Ni nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru warwo Fatou Bensouda afashe icyemezo gitegeka ko hatangira gukorwa amaperereza y’ibanze ku bwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’Uburundi Allain Nyamitwe, avuga ko mu gufata icyemezo cye umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa ICC ngo hari ibyo yirengagije.

Nyamitwe avuga ko Bensouda atahaye agaciro ihame ry’ukuzuzanya ku inkiko, kuko ngo inkiko z’Uburundi nazo zifite ububasha n’inshingano byo kuba zakora aya maperereza.

JPEG - 46.9 kb
Fatou Bensouda umushinjacyaha mukuru wa ICC yatumye abategetsi b’u Burundi badagadwa

Kubwa Nyamitwe ngo iki ni ikibazo gikomeye kandi kigomba gutera U Burundi kugira imwanzuro bufata.

Nyamitwe avuga ko u Burundi butaramara kwanzura neza niba bwikura kuri lisiti y’ibihugu binyamuryango bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Icyakora ngo mu gihe uru rukiko rutakubahiriza ibyo rwasabwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, UBurundi nta yandi mahitamo bufite uretse kujya mu murongo umwe n’uw’abandi banyafurika bemeranijweho.

Mu bihe bishize Kenya yazanye ku meza y’ibiganiro n’ibihugu by’Afurika ingingo yo gusaba ko ICC itacira imanza abategetsi bakiri ku ntebe y’ubuyobozi.

Ibihugu binyamuryango by’Afrika yunze ubumwe byashyigikiye iyi ngingo, nyuma yo kwemeranya ko bibona uru rukiko rwibasira umugabane w’Afrika gusa.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo umushinjacyaha mukuru wa ICC yatangaje ku mugaragaro ko atangije amaperereza y’ibanze ku bwicanyi bwakurikiye amatora mu gihugu cy’Uburundi.

Ubusanzwe mu mikorere y’urukiko rwa ICC, kugira ngo ubushinjacyaha butangize dosiye y’ikirego bisaba ko buba bwamaze kwemeza ko hari impamvu zikomeye zigize ibyaha bushaka kuregera.

JPEG - 66 kb
Perezida Pierre Nkurunziza nabo bafatanyije ubutegetsi batangiye kudagadwa kubera iperereza ku bwicanyi rigiye gukorwa

Umushinjacyaha Bensouda ntiyatangaje igihe aya maperereza azaba yarangiriye.
Abasesengura bakanakurikirana imikorere y’ubutabera mpuzamahanga bagaraza ko nubwo ibihugu by’Afurika bisa nk’ibishyize imbere umugambi umwe wo kwikura mu bihugu binyamuryango by’uru rukiko, ngo bishobora kudahirwa.

Bemeza ko ushingiye ku bubasha n’inshingano ICC ifite, bitayibuza gukurikirana umutegetsi uwari we wese rwaketseho ibyaha nubwo igihugu cyaba kitarashyize umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko nk’uko ubu bimeze kuri perezida wa Sudan Omar El-Bashir.

Kuva ibibazo byo mu Burundi byatangira, Fatou Bensouda yakunze gutangaza ko akurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu.

Umuryango w’abibumbye n’indi ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko abantu barenga 400 baguye mu mvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu. Abarenga ibihumbi 250 bahungiye mu bihugu byo mu karere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karera - 22/06/2016 saa 08:33

Mugabo niyo bacira urubanza Nkurunziza abashingantahe ntibazosubira inyuma muvyo bamaze kwigererako muri demokarasi. Uburundi bufite ba Nkurunziza na ba Ndadaye benshi ga sha.
Kanda hano umusubize

Rugayimpunzi - 22/06/2016 saa 14:37

Uwo wiyita Karera azi ibyo avuga ra?
Kanda hano umusubize

Kagabo - 21/06/2016 saa 16:21

Iryo perereza ndarishyigikiye ariko rigomba guhera 1/1/1993.
Kanda hano umusubize

Jupin - 21/06/2016 saa 12:56

Ukwo nugushikuza ntacyoba abarundi bafitiye ICC. Amanyanga EU, USA n' Urwanda barimwo ntiyabahiriye. Ubu Russia, China eka BRICS regional community nincuti magara zuburundi. uzihenda azabona. Babwire bakomeze bafurugute ariko ntakizovamwo
Kanda hano umusubize

Nike - 21/06/2016 saa 21:30

None ga jupin ko muri incuti magara nivyo bihugu udondaguye, none bimara y'iki uburundi canke abarundi ? Baramuha uburenganzira bwo kwitabira amanama nka bandi ba présidents niho nzomenya ko bari incuti. Il est déjà prisonnier chez lui.
Kanda hano umusubize

Pingpong - 21/06/2016 saa 12:37

Nyamara ngo "inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo".
Kanda hano umusubize

Nyabenda - 21/06/2016 saa 10:31

La place aux assassins dans ce pays est très limité car tout le monde connaît tout le monde et tous les crimes d'Etat se font au grand jour, au vu et au su de tout le monde y compris les Missions Diplomatiques accréditées dans le Burundi.
Kanda hano umusubize

Nyabenda - 21/06/2016 saa 10:29

La place aux assassins dans ce pays est très limité car tout le monde connaît tout le monde et tous les crimes d'Etat se font au grand jour, au vu et au su de tout le monde y compris les Missions Diplomatiques accréditées dans le Burundi.
Kanda hano umusubize

Jackson nkurunziza - 21/06/2016 saa 10:08

nibatangize amatohoza ningoga kuko ibibera mu burundi biteye isoni.nkurunziza abwirizwa kwitaba ubutungane mpuzamakungu.
Kanda hano umusubize

Pascal - 21/06/2016 saa 09:50

MUrabeshya imizinga iraza kuvamo imyibano!Muzajya mwica abantu mwibwire ko Imana itabareba!None murumva ICC mugakanja amanwa mukaruma mugahuha!Mukebe mbote!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X