Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Imirambo y’abantu 2 yatoraguwe I Muramvya

Imirambo 2 yatoraguwe mu ruzi rwa Mubarazi mu ntara ya Muramvya n’igipolisi cy’u Burundi mu bikorwa byo gushakisha irengero ry’umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu Jean Bigirimana.

Jean Bigirimana yaburiwe irengero ku wa 22 ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Iyo mirambo yabonywe na bagenzi be barimo gushakisha mu karere yaburiyemo mu nkengero za Bugarama.

Abayibonye bahise basaba inzego zishinzwe umutekano kuyikura mu mazi kugira ngo basuzume ko nta murambo wa Jean Bigirimana waba arimo.

JPEG - 21.4 kb
Imirambo 2 niyo yarobwe mu ruzi

Inzego zishinzwe umutekano zakomeje guhakana ko nta munyamakuru zigeze zifata nazo zikavuga ko ziri gukora iperereza rigamije gushakisha irengero rye.

Imirambo yakuwe mu mazi yose ni iy’abagabo umwe muri yo wari uciyeho umutwe kandi wambaye isogisi rimwe ku kaguru.

Undi murambo wari upfutse mu mutwe ufite agapira k’umukara kanditseho ariko hasi wambaye ubusa. Uyu murambo wari uboheyeho umufuko wuzuye amabuye manini n’amaguru yombi nayo aziritse.

Iyi mirambo yombi yari yarononokaye ku buryo umuntu atabasha kumenya abantu abo aribo. Iyo mirambo yombi yahise ishyirwa mu bitaro bya Muramvya.

Igikorwa cyo kugerageza kumenya umwidondoro w’abo bantu giteganyijwe gukorwa kuri uyu wa gatanu nk’uko bitangazwa na Evariste Ndikumana uyoboye igipolisi cyakuye iyo mirambo mu mazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X