Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Ishami rya Loni rikorera mu Burundi rifite impungenge ko hashobora kwaduka Jenoside

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya gufata abantu bunyamaswa riravuga ko ubwicanyi no gukomeza gukongeza urwango rwo kwanga abatutsi mu Burundi bishobora kubyara itsembabwoko.

Mu nama yamaze ibyumweru 3, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya gufata abantu bunyamaswa ryize ku byegeranyo bitatu byashyikirijwe ibihugu bya Koweit, Honduras na Mongoliya.

Iri shyirahamwe nanone ryize ku cyegeranyo kidasanzwe cyavuze ku Burundi.
Umuyobozi w’iri shami Jens Modvig avuga ko iri shami ryasabye u Burundi ko bwagezwaho iki cyegeranyo kubera ibintu bitari bike biteye impungenge igihugu cy’u Burundi.

Jens Modvig yabwiye Ijwi rya Amerika ko iri shami ryabonye amakuru avuga ku bwicanyi no gufata abantu bunyamaswa bishingiye ku mpamvu za politiki n’ubwoko byigaragaza mu Burundi.

Modvig, avuga ko yabwiye intuma idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU ibyerekeranye no kwirinda itsembabwoko ( Jenoside) kandi avuga ko yagaragaje ibimenyetso bya mbere byerekana uko ibintu bihagaze mu Burundi bishobora kuvamo Jenoside.

Avuga ko umuntu arebye uburyo umuntu afata bunyamaswa ikivunge cy’abantu bari mu mashyaka amwe n’amwe cyangwa ubwoko runaka bishobora kuba ari ikimenyetso cya mbere cy’umugambi ushobora kuvamo Jenoside.

Hagati aho leta y’u Burundi yohereje abategetsi bakomeye b’igihugu hirya no hino ku isi gutanga icyegeranyo leta yakoze kigaragaza uburyo ibintu bihagaze mu Burundi ariko ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ifatwa bunyamaswa ry’abantu ryavuze ko leta ititabye inshuro zigera kuri ebyiri zikurikirana ubwo iri shyirahamwe ryayisabaga kuza gusubiza ibibazo bibiri bikomeye kuri iki kibazo cya Jenoside.

Iri shami riti “ Ni ubwa mbere ibintu nk’ibi biba mu mateka y’iri shami”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 08:30

Byumviro n'abandi nkawe ubyange cyangwa ubyemere I Burundi habaye genocide nubu igikorwa gusa izahagarara kuko siko bizahora kdi ubutabera buzabaho byanze bikunze.
Kanda hano umusubize

Byumviro - 14/08/2016 saa 23:03

Iyo jeniside muririmba kuva muri 2015 ngo iri hafi gutangira byanditswe hose mubinyamakuru. Ese kwibeshya ko bibaho bazabisabira imbabazi ryari? Uburundi bukomeje kuza mumyanya ya mbere bubihugu bihashya icyorezo cya sida muri Africa kimwe na south africa.
Kanda hano umusubize

Binagana Térence. - 13/08/2016 saa 22:36

L'ONU sait tout mais n'agit pas. Tant qu'il n'y a pas d'intérêt des puissances occidetales, pas d'action. L'histoire, plus tard, constatera que cette organisation mondiale assiste impudiquement aux génocides et la condamnera pour son inertie comme son ancêtre: la Société des Nations au temps de la guerre mondiale. A bon entendeur, salut !
Kanda hano umusubize

Binagana Térence. - 13/08/2016 saa 22:35

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X