Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: leta yahakanye ko itazemerera abapolisi 228 kwinjira mu gihugu

Leta y’Uburundi, yatangaje ko itazemera ko abapolisi 228 binjira mu gihugu cyabo. Umuryango mpuzamahanga wa ONU wari umaze iminsi utangaje ko ufite umugambi wo kohereza abapolisi mu Burundi.

Ibi ni ibyatangajwe n’umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza ushinzwe itumanaho Willy Nyamitwe.

Willy Nyamitwe avuga ko hari udutsiko tw’abantu dushaka guhirika ku butegetsi inzego zose zatowe n’abaturage ari nacyo gituma leta y’u Burundi yamaganira kure imitwe n’ibihugu bishaka gushyira mu bibazo igihugu cy’u Burundi.

JPEG - 17.5 kb
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza Willy Nyamitwe

Mu mpera z’icyumweru gishize, akanama gashinzwe umutekano muri ONU katoye icyemezo cyo kohereza abapolisi 228 mu cyiciro cya mbere cy’umwaka.

Aba bapolisi bakaba bashinzwe guhagarika ubwicanyi hamwe no kureba uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amamara - 3/08/2016 saa 18:22

Arkose Uburundi Burashaka Guhangana Koko
Kanda hano umusubize

donasye - 3/08/2016 saa 18:16

emwe biracatugoye muburundi ahubwo leta niyemere koyatsinzwe muri vyose ntabindi twovuga murakoze.
Kanda hano umusubize

ihorihoze - 3/08/2016 saa 15:07

Mutinya ko bemeza ubwicanyi bwa buri munsi mukorana n'Interahamwe, babyarabanyu. Akabaye icwende ntikoga....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X