Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi ngo abakunzi ba Senateri Agatho Rwasa bakomeje kuburabuzwa

Depite Bizumuremyi Pascal yatowe ku ruhande rw’ihuriro ry’Amizero y’Abarundi uruhande ruyoboka Agathon Rwasa. Kuva ku cyumweru avuga ko umutekano we ubangamiwe na bo yita imbonerakure n’abakozi b’iperereza.

Uwo mudepite avuga ko guverineri w’intara ya Ruyigi Hassan Abdallah yaba ari inyuma y’abamubuza amahoro.

Akomeza avuga ko ku cyumweru gishize , haje umukozi wo mu iperereza amufata amashusho aho yamusanze mu kabare amubajije igituma abikoze amubwira ko ari ko kazi ke nta bindi akwiye kumubaza.

JPEG - 22 kb
Senateri Agathon Rwasa ngo abayoboke be bakomeje gutotezwa

Uwo mudepite aremeza ko kumuburabuza Atari ibya none kuko no mukwezi kwa kane yagiye kwifatanya n’abantu babuze ababo muri komine ya Gisuru batewe n’abagizi ba nabi. Icyo gihe, igipolisi cyamubujije kuhagaruka.

Hassan Abdallah uyoboye intara ya Ruyigi yabwiye abanyamakuru ko uwo mudepite yihaye gukoresha amanama yo bwihisho.

Guverineri Abdallah avuga ko adashobora kumwihanganira iyo myitwarire ye kuko biri mu bisshobora guteza umutekano muke mu ntara.

Abdallah atangaza ko mu gihe cyose yashaka gukoresha inama nk’uwatowe kuba umudepite yahabwa uburenganzira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKUNDURWANDA - 28/07/2016 saa 09:48

Tanga inkuru zo mu RWANDA kuko naho ntizibuze.
Kanda hano umusubize

tito - 27/07/2016 saa 17:21

iyi nkuru nta bunyamwuga iburimo,muyishakire undi mutwe kuko Agathon atari senateri nkuko mwabyanditse.murakoze.
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 18:43

Rwasa ni premier vice.president w'inama ishinga mategeko y'iburundi
Kanda hano umusubize

nne ubu ari muburundi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X