Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Pascal Nyabenda wapfobeje Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yivuguruje

Umukuru w’inteko ishinga amategeko y’U burundi Pascal Nyabenda arabeshyuza ko atigeze ahakana ko nta tsembabwoko ryabaye mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu itangazo ry’ibiro by’inteko ishinga amategeko byasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu rigasinywaho na Pascal Nyabenda riravuga ko ku itariki ya 16 z’ukwa munani uyu mwaka ibyo yatangaje ataribyo byavuzwe mu itangazamakuru.

Iryo tanganzo rivuga ko Pasacal Nyabenda ibyo yavuze byakiriwe nabi ndetse binatangirwa ubusobanuro butaribwo n’abantu batandukanye.

JPEG - 13.4 kb
Pascal Nyabenda Umukuru w’inteko ishinga amategeko mu Burundi

Ibiri muri iri tangazo byasomwe na Alexis Badian Ndayihimbaze, umuvugizi w’inteko ishinga amategeko y’Uburundi.

Ndayihimbaze yemeje ko umukuru w’urwego avugira ntaho yigeze ahakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’i 1994 .

Umujyanama wihariye w’umuryango w’abibumbye ONU ushinzwe kurwanya Jenoside Adama Dieng, yari amaze iminsi atangaje ko afite impungenge ku magambo yatangajwe n’abategetsi b’u Burundi ndetse anemeza ko ashobora gutuma haba ubwicanyi yaba mu Burundi ndetse ndetse no mu bihugu birukikije.

Adam Dieng yavuze ko mu itangazo ryasohowe ku italiki ya cumi n’esheshatu y’ukwezi kw’umunani, umwaka w’ 2016, ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rw’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda icyo gihe yari ayoboye iryo shyaka, akongera akaba umukuru w’inteko ishinga amategeko.

Yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsu mu Rwanda mu 1994 itigeze ibaho ahubwo ari amayeri y’ibihugu bitandukanye byashakaga gukura ku butegetsi ingoma y’abahutu yariho icyo gihe mu Rwanda.

Dieng, yavuze kandi ko ibyatangajwe na Nyabenda bishobora kubonwa nk’uguhakana itsembaboko, kandi ko bishobora gutuma haba umwuka mubi hagati y’ubwoko, haba mu Burundi cyangwa hanze y’imbibi z’igihugu.

Umukuru w’inteko ishinga amategeko yibukije ko ibikorwa by’itsembabwoko uko bisa kose naho biturutse hose abyamaganira kure.

Pascal Nyabenda anahamagarira abantu ko bamenyera gutandukanya ibintu byavuzwe n’umuntu ku giti cye n’ibyavuzwe n’urwego ahagarariye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsabiyumva Emmanuel - 3/09/2016 saa 18:33

abavandimwe bahakana jenocide bagombye kuza bakirebera ibyabaye isi yose irebera
Kanda hano umusubize

karenzi Emmy - 2/09/2016 saa 07:47

wowe wiyise Manzi menya ko ikoranabuhanga ryaje,kdi uretse ubu ryateye imbere cyane no muli za 1990 ryali rihali,none se wali uzi ko amagambo Mugesera yavuze yabitswe kdi hashize imyaka irenga 20,ubu rero isi igeze kure mujye muvuga ibyo muzasubiramo kdi wowe manzi bwira mwene wanyu asabe imbabazi aho kwivuguruza no kubeshya kiriya n'icyaha yakoze ku Mana no ku bantu,Imirasire mureke igitekerezo kiboneke,Murakoze
Kanda hano umusubize

stev - 1/09/2016 saa 23:56

Ubwo bamugiriye inama yo kwivuguruza kuko umwanya afite ntumwemerera kuvuga iyo mvugo. Ese ntazi ko haje za smartphone zifata amajwi raaa? Radio RPA yiwabo izamwumvishe iajombo yavuze. Ahubwo yarakwiye gusaba abanyarwanda imbabazi niyo nama namugira.
Kanda hano umusubize

vugukuri - 1/09/2016 saa 20:18

Abanyafurika bose bamenye ko kwamburi umuntu ubuzima bwe ari icyaha Imana yanga urunuka twese twagira amahoro.Ariko ikibabaje umuntu yica 2 akamagana uwishe 1 nyamara Yesu aravuga ngo ICYO WIFUZA KO BAKUGIRIRA ABE ARI CYO UKORERA ABANDI Matayo 7:12 Yesu agarutse uyu mwanya iri tegeko ryarega benshi hagatsinda mbarwa.Naho abirirwa bavuga isabato Urukundo ruri kure yabo ni ukubeshya impumyi.Abandi ngo Umwuka Wera.Umwuka Wera utarimo kwihana n'imbabazi si Umwuka Wera ahubwo ni satani wihinduye marayika w'umucyo.Ubu se umuntu utukanira ku mbuga nkoranyambaga abonye uwatuka ntiyamumira bunguri?
Kanda hano umusubize

Manzi - 1/09/2016 saa 16:48

Mwebwe mwitwa: KAMANZI. KAlISA. na MCRAE. muri urukozasoni ntakindi muzi uretse gutukana kandi ntabwo urwanda ruzarengerwa nibitutsi ahubwo urwanda ruzatezwa imbere no kubana neza nabaturanyi. ubundi iyo umuntu avuze ikintu utemera ntabwo wisaza ngo utukane keretse iyo hari ukuri utinya ko kujya ahagaragara.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 3/09/2016 saa 06:55

Ndabona rwose wabohoye ubusa, ahubwo washatse Kwigira Intyoza ngo bafite ukuri bahisha, ntakundi kuri uretse intimba idashira nishavu duterwa nurupfu rubi abacu bapfuye, bishwe bunyamaswa. Nyamara icyari kibi cyane (gutema no gushinyagurira abatutsi) cyararangiye ntabwo rero tuzananirwa guhangana nabapfobya nabashyigikiye abagome nkawe. Isi irazenguruka kandi irahora. Hagati ya za 1992 na 1993 abategetsi bariho batigeze babaho nabi narimwe ntibatekereza ga ko bakwicwa nibyorezo mumashyama nyuma yo kunyanyagiza imibiri yabatutsi myishi kubutaka bw igihugu cyacu. Amaraso yabatutsi ntazabagwa amahoro nanababafashije nkabo barundi boherezaga nabo kuza kwicwa. Reka ndangirize kuri aka: turi kwiyubaka bacye basigaye kandi ndahamya ko ntamututsi uzongera gutega ijosi ngo bateme cg ngo yiyumve nkuwaremewe kubaho nabi bamurambirwa bakamuhamba.
Kanda hano umusubize

- 3/09/2016 saa 12:06

nibyo ntibizasubire,twese turi tayali kurwanya ikibi.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 3/09/2016 saa 06:56

Ndabona rwose wabohoye ubusa, ahubwo washatse Kwigira Intyoza ngo bafite ukuri bahisha, ntakundi kuri uretse intimba idashira nishavu duterwa nurupfu rubi abacu bapfuye, bishwe bunyamaswa. Nyamara icyari kibi cyane (gutema no gushinyagurira abatutsi) cyararangiye ntabwo rero tuzananirwa guhangana nabapfobya nabashyigikiye abagome nkawe. Isi irazenguruka kandi irahora. Hagati ya za 1992 na 1993 abategetsi bariho batigeze babaho nabi narimwe ntibatekereza ga ko bakwicwa nibyorezo mumashyama nyuma yo kunyanyagiza imibiri yabatutsi myishi kubutaka bw igihugu cyacu. Amaraso yabatutsi ntazabagwa amahoro nanababafashije nkabo barundi boherezaga nabo kuza kwicwa. Reka ndangirize kuri aka: turi kwiyubaka bacye basigaye kandi ndahamya ko ntamututsi uzongera gutega ijosi ngo bateme cg ngo yiyumve nkuwaremewe kubaho nabi bamurambirwa bakamuhamba.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 3/09/2016 saa 11:16

@ Manzi Biragaragara ko nawe utekereza nk'uriya Nyabenda! Uretse no kumutuka, yari akwiriye kujyanwa imbere y'ubucamanza kuko ibyo yavuze birenze kuba urukozasoni. Naho u Rwanda rwo urureke kuko rufite uko ruhagaze, aho rugeze ibihugu byinshi birahifuza ari nayo mpamvu abo ba DD bacengewe n'amacakubiri ashingiye ku moko birirwa bavuga ariya magambo yerekana abantu bafite ibitekerezo biri very cheap...
Kanda hano umusubize

Kalisa - 3/09/2016 saa 11:17

@ Manzi Biragaragara ko nawe utekereza nk'uriya Nyabenda! Uretse no kumutuka, yari akwiriye kujyanwa imbere y'ubucamanza kuko ibyo yavuze birenze kuba urukozasoni. Naho u Rwanda rwo urureke kuko rufite uko ruhagaze, aho rugeze ibihugu byinshi birahifuza ari nayo mpamvu abo ba DD bacengewe n'amacakubiri ashingiye ku moko birirwa bavuga ariya magambo yerekana abantu bafite ibitekerezo biri very cheap...
Kanda hano umusubize

McRae - 3/09/2016 saa 13:58

@Manzi: Ninde watukanye? Ikitari ukuri ni ikihe? mwige diplomatie mureke kwiga muhorocratie, tubarusha ubwenge mukaturusha ubugome. Ubwo abarundi nabo barashaka kuzarangiriza ubuzima bwabo mumashyamba dore ko nubundi ko ariho hababera. Gahini yarabakoze! Ariko mwagiye mukoresha ubwenge bwanyu koko? Mu Rwanda ntasomo habahaye? Ariko se ndavuga ubwenge, na Docteur w'umugabo usanga ubwenge bwe bungana n'ubwumututsikazi utize. Nimuce bugufi muyoborwe nicyo kibakwiriye, on ne change jamais la nature!
Kanda hano umusubize

kamanzi - 1/09/2016 saa 15:56

Burya rero ku bantu batabizi nta CNDD nta MRND burya akenshi ni ugutinya igitsure cy'amahanga naho ubundi ibibari mu mutwe ni bimwe kandi bizarangira aba barundi bisanze barwaye anavunja , bicwa na bwaki n'ubuhunzi batabusize. Muzarebe abahoze bitwa ngo ni abayobozi ex: conseil, bourgoumestre n'ibindi bikomerezwa uko amasaziro yabo yagenze . Ariko kuki muhora mwumva mwavuguruza Imana ko hari abo yaremye bakwiye kubaho n'abadakwiye kubaho?
Kanda hano umusubize

McRae - 1/09/2016 saa 15:26

Nabeshye aba CNDD naho abanyarwanda bo turi ba ''mbana nabo mbazi'', puuu akabaye icwende ntikoga, yewe n'umunuko washira aruko ukajanditse ahari muri ''Acide''. Beshya Nkurunziza ntubeshye abanyarwanda, nubu mutegereje ifirimbi gusa. ''Satan Products you are''
Kanda hano umusubize

Kalisa - 1/09/2016 saa 14:47

Arakicwa na Musinga! Ubundi se ko yavuze ibyo yemera baramushakaho iki? Bazamubwire ko mu Kinyarwanda baca umugani ko "akarenze umunwa karushya ihamagara"!
Kanda hano umusubize

Kashaza Gashamura - 1/09/2016 saa 18:34

Nyabenda jyewe naramwiyunviye ibyo yavuze. Kanda really ahakane Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nuko benching muli Bo bishwe urubozo n'Abarundi.Ku Mayaga muli Muyira, Nasho na Rukumberi iwacu, henshi muli Butare, za Ntyazo na Gisagara n'ahand. Nanashinga nkarahira, n'imbere y'iinkiko, ko na Petero Nkurunziza yishe Abanyarwanda muli 1994. Naho uliya MANZI ushaka kubapfuka umunwa, mumunsabire kw' izina rye, MANZI, iyo NZI ayibike, mushyirireho BYI.
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana Moses - 1/09/2016 saa 21:02

Muze Mwitonda! Gutukana Si Vyiza. Mwabaretse Ko Imana Ariyo Ihana Umuntu Asara.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X