Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Umubano hagati y’abantu n’imvubu ntumeze neza

"Nta n’umwe ku isi ushobora kurema impongo, imvubu cangwa inyoni.... Imana niyo ibishobora yonyine. Izi igituma yabishyize muri muri uru ruzi rwa Rusizi. Tubirinde’.
Icyo cyapa cyanditse mu gifaransa nicyo kiri ku bwinjiriro bw’uruhongore Kama rwa Rusizi.

Ku nkengero z’urwo ruzi rwisuka muri Tanganyika ruvuye mu ntara za Cibitoke , Bubanza na Bujumbura, niho imvubu nyinshi ziba.

JPEG - 64.8 kb
Hagati y’imvubu n’umuntu utanze undi aramuhitana

Jean Claude Ndayishimiye avuga ko zaba ziri hagati ya magana atanu n’igihumbi.
Ati ‘’Ntizikigira aho zibyagira, ntizikigira aho zirisha. Hari imirima ahandi hubakwa amazu’’.

Hari abubaka amazu hafi y’uruzi, abandi bakura umucanga mu mugezi.
Imirima y’inyanya, ibigazi n’indi igaragara ku nkombe za Rusizi. Imvubu zirayona zikarenga zikagera kure zishaka ibyatsi. Iyo zihuye n’abaturage iyo zibatanze zirabica.

Kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2015 zimaze kwica abantu barenga 15, ariko na zo nyine ziricwa.

Mu mwaka umwe hamaze kwicwa 5.

Jean Claude Ndayishimiye avuga ko ‘’amategeko avuga ko kuva ku nkombe z’uruzi kugera ku metero ijana nta kintu na kimwe cyemerewe kuhakorerwa cyeretse ibikorwa byo kurinda ibidukikije cyangwa iby’ubukerarugendo.

Avuga ko abategetsi bashinzwe kwubahiriza ayo mategeteko aribo baba aba mbere mu kuyica.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATASHYA Daniel - 15/09/2016 saa 15:20

INYAMASWA zica abantu benshi kuva kera.Akanyamaswa kica abantu kurusha izindi,ni UMUBU.Ku bantu barenga 200 millions barwara Malaria buli mwaka,abarenga 450 000 barapfa.Naho inzoka zica abantu barenga 100 000 buli mwaka,cyane cyane mu Buhinde kuko niho haba inzoka nyinshi ku isi.Ariko rero muli PARADIZO dutegereje,nukuvuga ISI NSHYA dusoma muli 2 Petero 3:13,abazarokoka ku munsi w'imperuka bazajya bakina n'inyamaswa.Ntabwo zizongera kurya abantu.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Ntimugasome ibi tubandikira ngo mwicecekere gusa.Tubasaba KWIGA BIBLE kugirango namwe muzabe muli iyo si nshya cyangwa mu ijuru.Kuko hazabaho isi nshya n'ijuru rishya (2 Petero 3:13).Impamvu mwagombye kwiga Bible,nuko ibi tubandikira abenshi muba mutabizi.Aho musengera babigisha ko "twaremewe kuzajya mu ijuru".Ntabwo ariko Bible ivuga.YESU ntabwo yigishaga IJURU gusa,ahubwo yigishaga ko hali abantu benshi beza bazaba mu isi izahinduka Paradizo (Matayo 5:5).Urundi rugero,ese waba uzi ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,nabo batazaba muli Paradizo?Bible ivuga ko iyo wishakira ubutunzi gusa,uba wigize UMWANZI w'imana.Bisome muli Yakobo 4:4.Abantu usanga ibintu by'imana ntacyo bibabwiye.Burya baba bicira urubanza rwo kutazaba muli PARADIZO.Nubwo bumva bayishaka,ntacyo bakora ngo bazayibone.Birababaje cyane.Iyi mihate dushyiraho kugirango muzabone UBUZIMA BW'ITEKA,muba mukwiye kuyibyaza umusaruro.Mukiga Bible hanyuma mugakorera imana nkuko natwe tubigenza.
Kanda hano umusubize

jehovayire - 16/09/2016 saa 12:35

sha nyine imana ikomeze ibarinde kandi ibafashe kdi murakoze kuduha ijambo rimana?
Kanda hano umusubize

toto - 16/09/2016 saa 15:58

Mukiga Bible hanyuma mugakorera imana nkuko natwe tubigenza. Mwebwe ba nde? Ese harya muri intungane? Kuki se mucira abandi imanza kandi zizacibwa na Rurema!!!!?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X