Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Umwanya wa Major Uwamahoro ushinjwa ubujura n’ubwicanyi wahawe undi

OPC 2 Manariyo Emmanuel niwe waraye yemejwe ko agomba gusimbura Major Uwamahoro Desire watawe muri yombi ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, akaba yari ashinzwe kurwanya abigaragambya.

Major Desire Uwamahoro yasimbuwe kuri uyu ,mwanya wo kurwanya abigaragambya (BAE: Brigade Anti-Emeurte ) na OPC2 Manariyo Emmanuel ufite numero ya matirikure OPN0858.

NK’uko byatangajwe haruguru ko Uwamahoro mu byo ashinjwa harimo ubujura, amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru bitandukanye ni uko yanyereje amafaranga yagurishije zahabu asaga ibihumbi 330 by’amadorali ya Amerika.\

JPEG - 59.2 kb
Major Desire Uwamahoro yamaze gusimbuzwa undi

Ikindi kandi akaba anashinjwa ubwicanyi yakoreye abigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza kuva mu mwaka ushize muri Mata, ibi bikaba bikubiye muri raporo yashyizwe hanze na Loni.

Major Desire Uwamahoro wahoze mu gisirikare cy’u Burundi nyuma akaza gushingwa uyu mutwe wa polisi, yari yaranakatiwe igifungo cy’imyaka 5 nabwo ashinjwa ubwicanyi ariko ntiyagikora ahubwo ahita ashingwa kuyobora abo bapolisi kabuhariwe.

Kugeza magingo aya amakuru akaba avuga ko Uwamahoro yaba agifungiye muri gereza y’urwego rw’iperereza ariko ko hari impaka z’uko yajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mpimba cyangwa agafungurwa, ibi ngo abayobozi bose bakaba batarabihurizaho ngo bafate umwanzuro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ineza - 7/11/2016 saa 02:47

lmana n imana c tres different kbsa . muje mumenya ingene vyandikwa ! Dieu c pas dieu !!
Kanda hano umusubize

Ineza - 7/11/2016 saa 02:41

Mbega yemwe wewe utazi gutandukanya Imana n 'imana woba uzi iki kweri ?! Nta nigitekerezo cg ikibazo gitomoye wo kwandika ngaha kbsa !
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 5/11/2016 saa 20:48

Iyi si yacu irarwaye.Aba birirwa bica abantu ntabwo ari abantu.Ntabwo numva ukuntu wakora akazi ko kwica abantu,nyamara nawe ejo uzapfa.Niba utavuga rumwe n'umuntu,ntabwo umuti ari ukumwica.Politics nimbi cyane.Kwica umuntu imana yiremeye,ni icyaha kirenze ukwemera.Imana yaturemye kugirango dukundane.Umuntu yica undi ashaka inyungu ze gusa. YESU yavuze ko abakristu nyakuri uzababwirwa nuko bakundana (Yohana 13:35).Turamutse dukundana,ntawakica undi.Intambara,ubusambanyi,ubujura,gereza,police,abasirikare,etc...byavaho kuko abantu baba bakundana.Niba mushaka kuzarokoka ku munsi w'imperuka wegereje cyane,muhinduke,mukundane.Abadashaka guhinduka,bose imana izabica ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bumvira imana.Bible ivuga ko bazaba ari bake cyane kubera ko abantu hafi ya bose bakora ibyo imana yanga.
Kanda hano umusubize

karimunda - 5/11/2016 saa 19:17

ibi birerekana ko Nkurunziza atangiye gushyira ibintu kumurongo kandi ntagipfa kumukanga. Nakomerezaho nubundi kuyobora abarundi ntibyoroshye nagato,bisaba kuba ukarishye byanyabyo,apana koroshya ibintu.
Kanda hano umusubize

MIBURO JEAN PAUL - 5/11/2016 saa 14:59

UWO M'UPOSI AKWIYEGUHANWA.KUKO ICAHA CO KWIBANIKIBI.
Kanda hano umusubize

- 5/11/2016 saa 14:10

Uwoma Jor non nubu arapfunzwe?kugeza kurino saha
Kanda hano umusubize

pupu - 5/11/2016 saa 13:59

yasimbujwe nde se? Ese OPC2 niki?
Kanda hano umusubize

ukweli - 5/11/2016 saa 13:34

uwo yakagiye i Rahe. nigute umuntu afungwa n'urwego rwamutumye gukora amabi.
Kanda hano umusubize

MANIGENA etienne - 5/11/2016 saa 12:33

HMPAMVUZITUMA UMUGABOASOHORAUUBA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X