Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yasezeye mu buyobozi bwa CNARED

Frederic Bamvuginyumvira wigeze kuba Vice Perezida w’igihugu cy’u Burundi yaraye asezeye mu ihuriro riharanira ko amasezerano yo kugabana ubutegetsi yasinyiwe I Arusha yakubahirizwa.

Frederic Bamvuginyumvira wari ukuriye ishyaka rirwanya ubutegetsu rya Sahwanya Frodebu yanze kugira icyo atangaza ku byatumye yitandukanye n’iri huriro rirwanya ubutegetsi ndetse ngo anatangaze icyo agiye gukora nyuma yo gusezera muri CNARED.

N’ubwo yasezeye mu buyobozi bwa CNARED , yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko akiri umuyoboke w’iri huriro. Gusa akaba yamaze kubwira ishyaka Sahwanya FRODEBU yari ahagarariye muri iri huriro gushaka undi wo kumusimbura.

Uyu mugabo asezeye yari umwe mu bafata ibyemezo mu ihuriro CNARED agendeye ku ishyaka Sahwanya FRODEBU. Gusa ubuyobozi bwa CNARED ntiburatangaza umwanya yari asanganywe.

Frederic Bamvuginyumvira asezeye nyuma y’igihe gito Husein Radjabu nawe wigeze kuba Perezida w’ishyaka CNDD – FDD asezeye muri CNARED.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Biraro - 4/07/2016 saa 16:21

Natahe asabe ikigongwe hanyuma afashe abandi kubaka igihugu cye.
Kanda hano umusubize

Mugwera - 4/07/2016 saa 07:24

Nibareke gukomeza kubibikoresho byampatsibihugu baze bubake u Burundi bwabo.
Kanda hano umusubize

Kamenge - 3/07/2016 saa 02:42

CNARED ikoreshwa na Louis Michel buriya amafaranga atangiye kubashirana.Hashize amezi 3 mbivuga.Ntabwo ashobora gutunga bariya bantu bose amezi namezi aho bari hariya i Bruxelle..Basubire mu migambwe yabo abakoze amakosa babihanirwe.Uburundi bukomeze kwiyubaka burengera inyabutatu.
Kanda hano umusubize

Niji - 2/07/2016 saa 20:57

Bazoherankifuyimijirahuuu!
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 18:47

abarundi bose ntacyo bazatumarira kuko bakunda inda zabo gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X