Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Umwuka mubi Hagati y’Igipolisi n’Abatwara Amakamyo ava hanze

Abashoferi batwara amakamyo avana ibicuruzwa hanze y’ Uburundi ntibacyemerewe kurara aho imodoka zabo zihagarara. Abo abashoferi bavuga ko bagiye guhomba kuko ngo nta mafaranga yo kujya gucumbika mu ma hoteli ababakoresha babo baba babahaye.

Ibimodoka bizana ibicuruzwa bibikuye hanze y’igihugu cy’U Burundi byose bihagarara hafi y’ikiyaga cya Tanganyika aho bita kuri Gare Routière. Aho ibyo bikamyo bihamara igihe biba bitegereje ko bijyanwa ku cyambu cya Bujumbura gupakururwa.

Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize habaye ukutumvikana hagati y’igipolisi n’abashoferi batwara ibyo bikamyo.

Igipolisi cyafashe icyemezo cyo kubabuza kurara muri Gare Routière. Igipolisi gitangaza ko iki cyemzo gisanzwe gihari nyamara ashoferi ngo bagumye banga kugishyira mu bikorwa.

Ibivugwa n’igipolisi binashimangirwa n’ishyirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa mu mujyi SETEMU. Umuyobozi Mukuru wa SETEMU Cyiza Sadiki asobanura ko iki cyemezo ari icyo kurinda ingorane z’umutekano muke zishobora kwaduka cyane ko ngo aho hantu harara abantu benshi.

Ariko abashoferi b’abatanzaniya bavuga ko iki cyemzo yafashwe mu buryo buhutiweho. Bakanavuga ko nta bundi buryo bafite bwo kubona aho barara kuko ngo nta mafaranga ahagije bafite yo kubakodeshereza amahoteli.

Sadiki yemeza ko icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo ntihagire ikintu na kimwe cyibwa cyangwa ngo cyangirike.

Umuyobozi mukuru w’ishirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa mu mujyi wa Bujumbura yasezeranyije abo bashoferi ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo ababafashe kujya bapakururirwa vuba ibicuruzwa byabo aho kuhamara iminsi myinshi.

JPEG - 44.6 kb
Umuyobozi mukuru w’ishirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa mu mujyi wa Bujumbura ari kumwe n’abapolisi

Jean Pierre T

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JJD - 1/09/2016 saa 09:03

Mbega ibyemezo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X