Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Centrifrique: Ingabo za Minusca zigiye kongererwa igihe

Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango mpuzamahanga wa ONU kemeje ko ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Centrefrique (Minusca)zongerewe igihe aho zigomba gusoza imirimo yazo mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2017.

Ni nyuma y’aho igihugu cy’U Bufaransa gitangaje ko kigiye gukura abasirikare bacyo muri icyo gihugu. ONU ivuga ko ishyigikiye Faustin-Archange Touadera uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

JPEG - 27.1 kb
Ingabo za ONU ( Minusca) muri Centrefrique zongerewe undi mwaka urenga w’akazi

Abasirikare ba ONU bari muri Centrefrique baragera ku bihumbi cumi na kimwe. Mu nshingano zabo harimo kurindira umutekano abaturage, kureba uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa no gufasha abaturage kugezwaho imfashanyo.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kavuze ko muri icyo cyemezo ibijyanye n’umutekano biri gutera imbere ariko ko icyo gihugu kikirangwamo abarwanyi bagikomeje ibikorwa byo kugaba ibitero bibangamira umutekano w’igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

craude - 28/07/2016 saa 12:42

mwiriwe ndashaka wowe mumama utazi Gukora ibinu byomwi farini urugero capati sambusa amandazi brette crepe nibindi bitandukanye ndaza nkakwigisha numukozi womurugo ubikeneye nabimufashamo ukajya ubitegurira abakoresha bawe bakishima nawe mumama ukajya ubitegurira umufasha wawe akishima ubikeneye ndagusanga iwawe ibindi 0725134752 byose nikugiciro gitoya uwikinira anyihanganira ndi kigari murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X