Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

CNDD FDD irahigisha uruhindu abarwanashyaka ba Agathon Rwasa

Uwo muhigo ku barwanashyaka b’ishyaka FNL rya Agathon Rwasa ngo wahereye mu ntara ya Ngozi. Uwo muhigo ngo urakorwa n’urubyiruko rw’imbonerakure ku mabwiriza y’ishyaka riri kubutegetsi nkuko RPA dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Nkuko amakuru akomeza avuga , abarwanashyaka batatu ba FNL bamaze gutabwa muri yombi baje bakurikira abandi benshi bafungiye mu magereza atandukanye yo mu Burundi.

Impamvu yo guhigwa nkuko ntiramenyekana nkuko iyo nkuru ikomeza ibitangaza.

JPEG - 77 kb
Urubyiruko rw’imbonerakure rushinjwa guhutaza abatavuga rumwe na CNDD FDD

Abandi barwanyashyaka 13 bo muri komini ya Giheta muri Zone Marangara bamaze guhunga ndetse abandi batatu babashije gufatwa ubu bari muri gereza ya Ngozi.

Agathon Rwasa ubu wungirije presida w’inteko ishingamategeko mu Burundi avuga ko Abarwanashyaka be babaho mu bwoba bwo kuba bashobora kwicwa.

Mu minsi yashize uyu Agathon Rwasa yatangaje ko yafinduye umugambi w’abashakaga kumwica ndetse asaba inzego z’umutekano kumurindira umutekano.

Uyu Agathon Rwasa ashinjwa n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi kuba umugambanyi nyuma yuko yagizwe uwungirije presida w’inteko shingamategeko muri guverinoma nshya kandi yari mu barwanyaga Perezida Nkurunziza.

JPEG - 29.2 kb
Agathon Rwasa abaho mu bwoba

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Olivier - 22/08/2016 saa 07:55

Imana ifashe Burundi
Kanda hano umusubize

ikibamfasha - 20/08/2016 saa 04:06

Ukuri kuraryana nkundurwanda Niki utabona Nazarene kuvuga ibirikuba none ahubwo umutima Wenda guturika umva ibyo yanditse nturebe ifoto cururuka
Kanda hano umusubize

ikibamfasha - 20/08/2016 saa 03:52

Ukuri kuraryana nkundurwanda Niki utabona Nazarene kuvuga ibirikuba none ahubwo umutima Wenda guturika umva ibyo yanditse nturebe ifoto cururuka
Kanda hano umusubize

Aloys - 18/08/2016 saa 22:04

Bavandimwe Burundi benewacu reka mbagire inama niba munkundira. Ese Genocide yabaye hano iwacu mu Rwanda koko nta Somo yabasigiye? Ko mufite ingabo z'igihugu cyanyu nyinshi kugera n'aho hari abo mwohereza gutabara mu bindi bihugu, izo MBONERAKURE zishinzwe iki? Kuki zitareka abapolisi n'abasirikare b'igihugu bagacunga umutekano wanyu. Simwe muhora muvuga ngo barashoboye ngo u Rwanda ruzibeshye ruze murwereke? Izo Mbonerakure hano mu Rwanda njye nazigereranya n'interahamwe nazo zari iz'ishyaka(umugambwe) MRND rigacunga umutekano kandi mu gihugu hari abasirikare n'abagendarme (icyo gihe) nyamara bwari uburyo bashyizeho bwo kumara abantu. Icyo Gihe mu Rwanda twavugaga ko ubugande bwaduteye bushyigikira fpr kugirango amahanga arangare nyamara mu gihugu interahamwe zishimisha kuwo zitashakaga. Nta muntu wavugaga. Cyo se barundi dusangire kuva amaraso. Ibyo nta somo byabahaye koko? Ayo moko mugenderaho yabamariye iki kuva kera uretse kumarana? Ese ntimufite amashuli yigisha iby'igisirikare? None se ni gute imbonerakure zarusha abasirikare babyize kumenya aho umwazi ari. Muravuga ngo mufunze umupaka nyamara ikibarya kiri imbere. Umwanzi wanyu abarimo uwo kandi ntawundi ni AMOKO mugenderaho. Umunsi mwayashyize kuruhande mukimika ubumuntu ntawe uzababasha. Mumenye ko icyo ubibye aricyo usarura. IMANA IBAFASHE NK'UKO NATWE YADUFASHIJE. MUGIRE AMAHORO.
Kanda hano umusubize

Isaac - 19/08/2016 saa 13:17

Uvuze ukuri urumugabo pe!
Kanda hano umusubize

Olivier - 22/08/2016 saa 07:54

Ubabwiye ukuri niba bumva bumve ariko njye mbona amahanga adakwiye kuguma kurebera. Thanks
Kanda hano umusubize

SUN DEO BRACK - 18/08/2016 saa 18:58

NUKURI KIRATOYE UMUROZI.MBEGA KO?IMBONERAKURE ZAMBARA AMATENI ABASIRIKARE BUD NTIBARIHO? KUMENGA BARAPHUY? IMBONERAKURE ZITIMBERE NKUKO UMENGA BO NIBO BAGIZ IGIHUGU. MBEGA. UMUSI BAVUYE KUBUTETSI BAZOCA BAJAHE? KOBATOTEZA ABANDI BABARAZA KURI RYASONGA UMENGA BO NTIBA ZOPHA. RERO IMANA ITABABARIY NIKIBAZO GATONDA ABASASIRE NYO.
Kanda hano umusubize

GITEGO - 19/08/2016 saa 19:30

ABASIRIKAREBARIHO.AHUBWOBAFISENYISHIKANDI.BAFISE.IZABO.CANKE.KUVUGUKO.ABATEMERA.UBUTEGETSIBO.BAGIYEHE?
Kanda hano umusubize

jafarhi - 18/08/2016 saa 17:52

komine Marangara zone Giheta
Kanda hano umusubize

heritier - 18/08/2016 saa 15:12

nawe agomba gufatwa agakurikiranwa kubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyamurenge
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA - 18/08/2016 saa 14:38

None iyo foto mwashizeko ifitaniye irihe sano n'inkuru mwatanze? Ba mutanga inkuru zo mu RWANDA iwanyu kuko naho ntizibuze!
Kanda hano umusubize

bwoko - 19/08/2016 saa 12:30

Wowe wiyita ko ukunda u Rwanda, waretse gusoma ibyanditswe niba utabishaka? Wabuze epfo na ruguru.
Kanda hano umusubize

Rohi - 19/08/2016 saa 13:09

Sha nkundurwanda uzumirwa. Uzicyuza tu. Ukuri kurababaza. Niki gituma ubabazwa igihe cyose hari umwanditsi w'u rwanda yanditse kubibazo biri kubera i Burundi
Kanda hano umusubize

ikibamfasha - 20/08/2016 saa 04:13

Nkundurwandawe ukuri kuraryana ubwumutima Wenda guturika umutima Nazarene gutangaza amakuru c ? Ibyoyanditse c ubundi kobyumvikana kandi nifoto akaba yatwerekaga rwasa kohiho abatari bamuzi tuza NATO uwomujinya utazakuviramo uburwayi
Kanda hano umusubize

ikibamfasha - 20/08/2016 saa 04:13

Nkundurwandawe ukuri kuraryana ubwumutima Wenda guturika umutima Nazarene gutangaza amakuru c ? Ibyoyanditse c ubundi kobyumvikana kandi nifoto akaba yatwerekaga rwasa kohiho abatari bamuzi tuza NATO uwomujinya utazakuviramo uburwayi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X