Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Col Kadafi Mbere yo gupfa kwe yabanje gutuka Perezida wa Amerika.( Ijambo rye rya nyuma)

Mbere y’uko yitaba Imana uwahoze ayobora Libya Col Muamar Ghadaffi yavuze ijambo rikomeye ryakurugutuye abanyamerika rituma bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka kumuhitana biza kubahira kuya 21 Ukwakira 2011 nyuma y’amezi asaga 8.

Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre 2011 imbere y’imbaga, niryo rifatwa nk’iryanyuma mbere y’uko yicwa, yarivuze mu gihe yari amerewe nabi n’ibitero bya NATO.

Iri jambo riragira riti: Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose.. Mu myaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, kandi igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Ndetse na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri.

Narahagaze mpangana na wa mushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga.

Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union. Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya.
Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose. Gusa ariko ntibahaze, bashakaga ibirenzeho.

Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka « Demokarasi » n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibihugu binini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba.

Ntibarebe ko muri Amerika nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu
y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza.

Ibyo nakoze byose ntibyahagije bamwe, ariko abandi bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al-Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nk’uko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashakaga utwacu.

Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.

None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica
n’abarabu.Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe.

Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mpagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri.

Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza njye nabaga mu nzu isanzwe ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al-Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije…

JPEG - 36.4 kb
Col Kadafi mbere y’uko yitaba Imana yasabye abagiye kumwica imbabazi ariko ntibazimuha

Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge. Allah ushoborabyose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigenga.

Nyuma y’iri jambo, ingabo z’Abanyamerika zifatanyije n’iz’umuryango w’ibihugu by’i Bulayi zamuhize kubura hasi no kubura hejuru ziza kumuta muri yombi ku itariki ya 21 Ukwakira 2011. Ubwo yafatwaga mu ijambo rye mu rurimi rw’igifaransa yabwiye abari bamufashe abasaba imbabazi agira ati " Ne me tuez pas mes fils / Ntimunyice bahungu banjye"

Izi mbabazi yasabye ntizakuyeho kuticwa ahubwo yishwe urw’agashinyaguro. Urupfu rwe ntirwatanze amahoro muri Libya kuko kugeza abaturage baracyari mu ntambara, abantu barapfa amanywa n’ijoro ndetse mu gihugu kimwe harabarurwamo leta 3 buri imwe itegeka uko yishakiye

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHUTU - 9/06/2016 saa 16:08

Mbese icyo kadaffi atakoze niki uwaha abanyagihugu amahoro akabereka uburyo biteza imbere haaaaricyo byaba bitwaye,gusa aba president ba afrique nibige bigire kubindi bihugu byateye intambwe yo kujya barekura ubutegetsi kuko iyondwara mugihe tutarayivura abazungu bazahora batubonerana basenye ibyo twubatse umunsi kuwundi dutangirire kuri zero
Kanda hano umusubize

jean - 6/06/2016 saa 15:26

Harya mumbwire rwa rukiko rwo mu buholande ruburanisha ba nde, cyangwa ICC abakoze iki? Ubu ibya Libya yasanze ari ubutabera? Ingaruka z'iyicwa rya Kadaffi zigiye kumara abanyalibiya ntawabibazwa mu bateje intambara muri Libya? Ntekereza ko iyo Kadaffi aterwa n'umwe mu bayobozi bo muri Afrika ubu aba ari i La haye cyangwa yarashyiriweho impapuro zo kumuhiga!?
Kanda hano umusubize

josepf - 8/06/2016 saa 11:36

bishoboka haregwa NATO , amerika nibo batwiciye , maze nabaturage bose ba Libya bakimukira muburayi , gusa igitanzaza nuko batakira impunzi kandi aribo babiteye . numvise Obama ngo yicuza kohatabayeho gutekereza neza mukumwica umwami wabami , ntazashobora kuva mimitima yabany`Afrika.
Kanda hano umusubize

Kagano - 5/06/2016 saa 02:06

U Rwanda ruri mu bihugu bikurikiranwe kuba byarahise bishaka kubohoza imari ya Libiya mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

- 3/06/2016 saa 17:33

hhhhh mwese nukuvugira aho muri,komutagiye kumutabara c?
Kanda hano umusubize

kkkkkkkkkk - 3/06/2016 saa 14:10

NUBWO YAPFUYE AZAHORA KUMUTIMA WANJYE
Kanda hano umusubize

alright - 3/06/2016 saa 11:59

Yayayaya abantu ntibaramenya ubgome bwa banyamerika. RIP colnel allah akwakire
Kanda hano umusubize

muhire - 3/06/2016 saa 10:08

Umva sindi umunye polytique gusa wabyumva utabyumva, wamugaya cg utamugaya, ntagihe Africa cg isi izagira undi mugabo nkuriya Dore impamvu mbivuze abayobozi benshi bakoresha ubutunzi bw'abaturage mu nyunguzu zabo ariko we yahaye abanyagihugu ndetse asagurira n'amahanga. ntacyo namugaya pe. Imana isumba byose izamuhe ijuru.
Kanda hano umusubize

- 4/06/2016 saa 06:05

Uvuze Ukuri Umugabo Wubakiye Abasore Bomuri Libya Yari Ntwari Kbs Ntawa Murwa Muntege Kuriy Isi
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 23:18

ibyuvuze nibyo imana imworohereze aho yiryamiye
Kanda hano umusubize

khalifan - 3/06/2016 saa 09:39

ntituzakwibagirwa
Kanda hano umusubize

mj - 3/06/2016 saa 08:51

Ngo umunyagitugu? Kibaye afurika yose yagiraga igitugu nkicye.Nihe wabonye abaturage bahabwa ibyo uriya mugabo yatangaga?Cyangwa nihe bizaba? Afurika izahora ari iyi mubona .Umunyagitugu se akwiye kwicwa ruriya. Al asaad amaze kwica bangahe? nabandi nabandi. Ingirwa african union yaracecetse igihugu kiravogerwa gihinduka amatongo kweri. Shame on AU,shame on all african leaders
Kanda hano umusubize

kodo ruganza - 3/06/2016 saa 13:19

Africa isi izarinda irangira tutarabona président comme kadhaffi byukuri twabuze umuntu kabs aba bazungu Ils ne veulent pas le développement de l'Afrique sv
Kanda hano umusubize

phyisics - 5/06/2016 saa 09:58

shame everywhere in every corner
Kanda hano umusubize

- 3/06/2016 saa 08:42

IGIHECYOSE ABAPEREZIDA BOMURAFRIKA BAGERAKUBUYOBOZI BAKANGAKUREKURA NTABWO UMUNYAMERIKA AZABIHANGANIRA KUKO WENTARENZA IMYAKA10
Kanda hano umusubize

kayumba isidore - 3/06/2016 saa 04:37

Erega kubwira bene Madama ngo urihagije niryo kosa! Bashaka ubategera amasyi bagasyiramo ibyo bashigaje. Iyo wanze muba munganga ingufu ubwo iyeze guhanga n'ingufu z'imbunda, iyo iz'amafranga muzinganya. Ngurwo urwa Kadaffi.
Kanda hano umusubize

NIYO - 3/06/2016 saa 04:07

Mwibagiwe kuvuga uburyo yabise imbeba
Kanda hano umusubize

NIYO - 3/06/2016 saa 04:07

Mwibagiwe kuvuga uburyo yabise imbeba
Kanda hano umusubize

Maluane - 3/06/2016 saa 02:49

Iyo aza kuba yaranashyizeho uburyo bwo gusimburana kubutegetsi izo ntambara zpse aba yarazirinze igihugu cye. Uyu munsi Libiya itiho nabi kuko Kadafi yumvaga ariwe wenyine ukwiye kuyobora igihugu. Ingaruka ziragaragara. Impamvu kandi nta yindi nuko yatinyaga kuzaryozwa n'inkiko ibyaha byo guhanura indege zitwara abagenzi azitezemo ibisasu. Abakiri bato ntabyo bazi! Njye ngereranya ubutegetsi bwe n'ubw'undi munyagitugu Saddam Hussein. Ikibazo kibaho nuko iyo umunyagitugu avuyeho bigora kubina umusimbura kuko aba yatubatse igihugu nyamara kidafite imigaaanda ikomeye(demukarasi). Niyo mpamvu bigorana kwongera kuyishinga! ibaze kugira ikibazo cy'inzu idagite fondation ikomeye kandi abubaka bageze mw'igorofa ya munani! Bisaba kuyisenya bakubaka bundi bushya. Na Libiya. Iraki, Afghanistani, Somalia niko bizagenda.
Kanda hano umusubize

kodo - 2/06/2016 saa 21:05

ubundi Africa na Karima kabazungu ahubwo izingirwa za abapresident ba Africa bararye bari menge nukwirirwa barya ibyabaturage
Kanda hano umusubize

Mapfizi - 2/06/2016 saa 21:05

Hari abaperezida ba Frica bamwiyomoyeho rugikubita munyungu zabo nabo ba gashakabuhake.
Kanda hano umusubize

- 2/06/2016 saa 20:54

Umupresident Wese Afise Intwaro Yagahotoro Ngoyazanyiterambere Abwirizwa Guheza Nabi!Mw Nabado Muzoraba Kagame Na Peter Ayo Bagiy Kubona(urupfu Rubi)
Kanda hano umusubize

nshuti - 3/06/2016 saa 17:16

wewe waca baragushuka .no gute utugereranya na peter Nkurunziza ,aho twavanye igihugu cyacu turahazi kandi ntiduteze gusubira inhuman
Kanda hano umusubize

didas - 3/06/2016 saa 23:22

uburundi murabokuryana gusa
Kanda hano umusubize

AL. - 2/06/2016 saa 20:36

Kadafi yararenganye gusa imana ihora ihoze.
Kanda hano umusubize

murekatete - 2/06/2016 saa 19:28

RIP The Good president in africa
Kanda hano umusubize

Kwizera David - 2/06/2016 saa 19:06

Nimureke Kunyibutsa Mutama Simpave Ndira Kuko Ntawundi Asigay Kiretse Imana Ibikoze Mana Uzoduhe Uwundi Muyobozi Nka Kadaf Intwari Yacu Abanyafrika
Kanda hano umusubize

Tom - 2/06/2016 saa 17:54

Buruya rero kuvanga amaraso y'Abantu n'ibikorwa remezo ntibijyana Khadafi yakoze byinshi muri Africa ariko no kuba yari amaze iriya myaka Ku butegetsi ni uko yakoreshaga igitugu .yicaga abantu yari afite imva rusange kimwe na Saddam Hussein .abayobozi batubahiriza mandat/terms bakoresha igitugu.bakinga isi na rubanda rugufi ibikorwa remezo ariko nabo ugasanga hari imiryango bahekuye.Ibyo rero Imana ntibikunda ishaka ko abategetsi bayikorera Aho gukorera indonke no gukoresha inyundo bica umubu ngo bagume Ku butegetsi.kuva cyera Imana yagiye ikoresha ihanga rimwe mu guhana irindi.
Kanda hano umusubize

m.d. - 2/06/2016 saa 17:46

humura tuzahora tukwibuka ntwari
Kanda hano umusubize

m.d. - 2/06/2016 saa 17:45

humura tuzahora tukwibuka ntwari
Kanda hano umusubize

emizo - 2/06/2016 saa 16:15

a hero never die.tuzahora tukwibuka muzee
Kanda hano umusubize

- - 2/06/2016 saa 16:02

Kuba Libya imeze nabi nacyo ni ikimenyetso ko Kadhafi yayitegekaga nabi. Iyo umuntagitugu avuyeho kumusimbura biragorana ariko amaherezo bigeza aho bikagenda neza. Bizaza buhoro buhoro!
Kanda hano umusubize

Baziga - 3/06/2016 saa 18:29

Ubushakashatsi bwawe ni amafuti ngo iyo umunyagitugu avuyeho kumusimbura biragorana gute? Kereka iyo akuweho n'abanyagitugu nkawe guharirana bikabananira bakaguma bakaburwanira nonese abazungu niba baravugaga ko bamukuyeho kuberako ari umunyagitugu kuki batashyizeho abataribo niba bakunda abanyafurika? Kukise bamubashije bakaba batabasha abobandi bakica abaturage? Nta neza y'abazungu muri Africa tubyemeranyeho bababishakira kuyisahura baratsinze nibisahurire umutungo w'abarabu
Kanda hano umusubize

Butore - 4/06/2016 saa 22:17

Urakaza neza mu Rwanda aho bamwe bibagiwe inshingano babwiraga rubanda bakiri mu mashyamba.
Kanda hano umusubize

mudacumura inncent - 2/06/2016 saa 15:46

kigingi:kadaafi imana-imuhe iruhuko ridashira abazungu ntago Bakunda abanyafurika-ngizo-za-ebola maraliya intambara Imana-niyo-izadukiza-nonese-ko baturusha-imbaraga-twakora iki???
Kanda hano umusubize

NIYONGERE LEVIS - 2/06/2016 saa 15:37

IYI NKURU IGITANGUR BAVUZ KO YATUTS OBAM NTAGITUTS MBONY GUS IMBWA YITESH ICAVU ARIYO NDARIRO BARAMWANSE ARIK UB UWO BABWIR NGW AGARUK BOMWAKIZ YOMP NN? IMPOSSIBLE
Kanda hano umusubize

Mugabo - 2/06/2016 saa 15:24

ABAMWISHE NIBO BANYAGITUGU, BARIBAKWIYE GUKURIKIRANWA, ARIKOSE NINDE WABAKURIKIRANA? AFRICAWE TWARAGOWE.
Kanda hano umusubize

umuvyeyi - 2/06/2016 saa 14:59

Ibyo yabivuga kugira arebe ko aba africans bamushigikira. Ubwo yatimo guhohotera abaturage be yajyaga yibuka ko ari abantu???ninde wamubwiy ko america idafashe neza abaturage bayo. Bongo yenu, u dictators!!!libya izamera neza haracari kare! Ntaco babesha ivya africa turabizi ahubwo america yafashije gusenya abo bose bakandamij abanyagihugu ahasigaye ngo nubwigenge!!! Starting by Nkurunziza le monstre
Kanda hano umusubize

- 2/06/2016 saa 17:07

Wihangane ucururuke umujinya libya biragoye ko izongera kumera uko yari imeze kadhaffi akiyiyobora.yari umuyobozi mwiza kdi yafashaga ibihugu byinshi bya africa.dufashe nk urugero yubatse ishuri na kaburimbo I kgl.yewee njye ngaya twe abanyafrica kutagira solidarite n abazungu bamwishe kuko bashyize hamwe niyo mpamvu ababiri bishe umwe,ntakintu africa izageraho itazi gushyira hamwe.ese ubwo urabashyigikira ubona atari ukurengera kuza gusagarira umuntu mu gihugu ke.Imana izabahane nta kindi,kadafi yarambabaje iyo njya kugira ubushobozi nagatanze ikirego cyo gukurikirana NATO.
Kanda hano umusubize

AL. - 2/06/2016 saa 20:32

Ceceka uravuga ubusa, ushobora kuba uri umurundi koko! ubwo ugaye kadafi? mindless to.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Pa - 2/06/2016 saa 21:08

Ntacyo Atakozepe,arikose, Abera barabishima.ubuse africa yacu izageraho ibone ubwisanzure.gusa biragoye.
Kanda hano umusubize

MUGENZI LOHOR - 3/06/2016 saa 02:12

Uradashwe ntavyo uvuze ngaho warabonye umunyamerika abayeho neza nkumunyagihugu wo muri Libya? Muze murasoma kandi mutembere mwa baja mwe.
Kanda hano umusubize

habinshuti emmanuel - 3/06/2016 saa 07:04

umva nkubwire wamugabow ndahamya Yuko twahobye intwari kandi niba mwese mutekerez gutwo muzaguma mukangara tete KBS nukuri uriya .ugabo nzahora muzirikana kand ñzamukurikiz peee
Kanda hano umusubize

kka - 3/06/2016 saa 14:25

your comment was good but don't compare P nkurunziza with khadafi kuko ntaho bahuriye uriya afite amateka n' Intwari uriya munyafurica cyane urukundo yari afite nogukunda abanyagihugu UYUMUNTU NTIYARI ASANZWE IMANA IKWIYE KUDUHA INTWARI NKAZIRIYA MURI AFRICA GUSA HARI NABANDI BAFITE AMATEKA NURUKUNDO MURAFURIKA .
Kanda hano umusubize

HAUCHRY - 2/06/2016 saa 14:40

Yaaaaaaah! intwari ntipfa tuzahora tumwibuka
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/06/2016 saa 12:35

Bamwishe nabi arinzirrakarengane abamwishe nabo bazapfa nabi kadafi yari umunyempuuwe wakundaga abanyabfurika gusa afurika twugarijwe nubukorani bwabazungu ntaho ubukorani bwagiye kuko bashyiraho uwo bashatse bagakuraho uwo bashatse numuhanda witiriwe khadafi barahuhinduye. Bashimisha abazungu imana izamuhe iruhuko ridashira abamwishe bazamukurikira nabi hari udubategereje
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/06/2016 saa 12:33

Bamwishe nabi arinzirrakarengane abamwishe nabo bazapfa nabi kadafi yari umunyempuuwe wakundaga abanyabfurika gusa afurika twugarijwe nubukorani bwabazungu ntaho ubukorani bwagiye kuko bashyiraho uwo bashatse bagakuraho uwo bashatse numuhanda witiriwe khadafi barahuhinduye. Bashimisha abazungu imana izamuhe iruhuko ridashira abamwishe bazamukurikira nabi hari udubategereje
Kanda hano umusubize

rac - 2/06/2016 saa 12:20

ariko iyi nkunfura yo kutubwira ingaruka zo kwirukana kadaffi zihatse iki? burigihe koko? ngaho igihe.com, ngaho imirasire, ngaho makuruki? nzaba ndeba daa
Kanda hano umusubize

munyakuri - 2/06/2016 saa 11:46

ariko ubwobumwe bwa afrika turirinba bubahe?abazungu bave iburayi na amerika baze batere igihugu bice president habuuuure numuyobozi wigihugu numwe utaka !avuge ati nimuturekere umunyafrika wacu koko? subwo ubaye umunyagitugu amuturagewawe akigira ubuntu akavuriewa ubuntu akabona umushahara nibindiiiii bitwayiki? ahubwo nitwemere ko abazungu tubatinya batwifotiye mu biganza ! gusa birakwiyeko afrika yibohora ikaba imwe koo
Kanda hano umusubize

Niyonzima Elias - 2/06/2016 saa 13:45

Rekashaka Iyinkuru Iteye Agahinda Gusa Bibere Akarorero Abanafrika Twanga Abayobozi Bacu Batugejeje Kuri Byinshi Abazungu Bakadufashya Kuvyangiriza
Kanda hano umusubize

Mutuzo - 4/06/2016 saa 22:22

Intwari za Africa zafashe iyambere zamagana ibyo bitero biri gukorerwa Libiya abandi baricecekera babiri bafashe iyambere bashyigikira icyo gikorwa cya mpantsibihugu, N°1 Wade wa Senegal, N°2 Kagame wu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Innocent - 2/06/2016 saa 11:42

Ngumbwa hahhhhhhhh umunyagitugu se ni nde?ni uwica inzirakarengane ashaka kuzambura utwazo,ok ndabona ushyigimiye america kuko bagira demkkrasi iha amahoro isi courage
Kanda hano umusubize

Innocent - 2/06/2016 saa 11:42

Ngumbwa hahhhhhhhh umunyagitugu se ni nde?ni uwica inzirakarengane ashaka kuzambura utwazo,ok ndabona ushyigimiye america kuko bagira demkkrasi iha amahoro isi courage
Kanda hano umusubize

Jonh Ngumbwa - 2/06/2016 saa 11:03

Iri niryo herezo ry'abanyagitugu bose. kandi ntibibaho ntawe ujya yemera ko ari umunyagitugu; kuko uwabyemera kumugaragaro nukuvuga ko yaba akize. Nikimwe n'abasazi, iyo umusazi amenye ko ari umusazi burya aba yakize. Abanyagitugu bakiriho bararye bari menge!!!
Kanda hano umusubize

emmanuel - 2/06/2016 saa 10:50

Libya izahangayika, ibyo yababwiye ndizera ko batangiye kubibona, bazamwifuza batakimubonye.
Kanda hano umusubize

Mugisha - 2/06/2016 saa 10:47

RIP African Hero. nubwo utakoze ibyiza gusa ariko wagerageje kubaka Libya n'ibindi bihugu nubwo wiswe umunyagitugu ariko ibyo wakoze ntawundi President muri Africa uzakugezaho. iruhukire kandi ibyo wasize uvuze byose birimo gusohora
Kanda hano umusubize

kadafi - 2/06/2016 saa 15:18

gusa uvuze ukuri kadafi ibyo yakoze isi izarinda irangira ntawumuhize gusa naramukundaga niyigendere tuzahora tumwibuka
Kanda hano umusubize

kabang - 3/06/2016 saa 11:07

Urumuntu wumugabo urakurikira ntago uri nkaziriya... Zitazi kureba zigahugira kuvuga ibyozibonye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X