Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Col Kadafi ngo yaba yarasabye gushyinguranwa imyenda yari yambaye byanga kubahirizwa. Ese yazize iki?


Koloneli Muammar Kadafi yazize byinshi byaba ibishingiye kuri politiki byaba n’ibishingiye ku mitungo yaba iy’igihugu yayoboraga byaba n’imitungo ye bwite. Mbere y’urupfu yasabye ko naramuka apfuye yashyinguranwa imyenda y’urugamba azaba yambaye. Dore bimwe mu byo yazize

Uyu mugabo yakunze gusaba bagenzi be bayobora ibindi bihugu bya Afurika ngo bahurize hamwe imbaraga bashyireho igisirikare cya Afurika kimwe kigizwe n’abasirikare miliyoni ebyiri ndetse bashyireho n’ifaranga rimwe .

Ibyo yabireberaga ku Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari wo Union Europeene aho ibihugu by’Uburayi byashyizeho ifaranga rimwe rya Euro n’ingabo bikawuhesha imbaraga.Uwo mushinga Kadafi yawusobanuye i Bamako awusobanura Abidjan ndetse na Accra mu mwaka w’2007.

JPEG - 51 kb
Col Muammar Kadafi yaharaniye ko Afurika yakwiteza imbere

Ku itariki ya 2 Werurwe 2009, Koloneli Muammar Kadafi yatorewe kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu nama yabereye Addis Abeba muri Etiyopiya.

Kadafi yajyaga atanga ibitekerezo bishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa doreko nko mu mwaka w’ 2010, Kadhafi yagejeje igitekerezo ku nteko rusange ya ONU asabako habaho iperereza ku mpamvu yatumye USA n’ingabo za OTAN zitera IRAK ndetse bakanagezwa imbere y’ubutabera ibi bikaba byarasaga nko gukora mu jisho Amerika.

Yanashyize ahagaragara umushinga wo gusaba ko ibihugu byakoronije ibindi bigomba kubiha indishyi z’akababaro.

Uretse kwamagana ubukoloni mu bikorwa, Kadhafi yubatse ibitaro, amashuri, imihanda, ibibuga by’indege, n’amagorofa atagira ingano mu bihugu by’Afurika kandi akabikora ku buntu cyangwa ku nguzanyo zitagira inyungu.

Ibihugu bike kuri uyu mugabane ni byo utasangamo ishuri rya Kadhafi cyangwa umuhanda wa Kadhafi doreko no mu Rwanda umuhanda Nyabugogo Kimisagara Nyamirambo nawo witiriwe Kadafi kuko ari we wawubakiye u Rwanda.

Umurage wa Kadafi.

Mbere y’urupfu rwe, Muammar Kadhafi yasize yanditse ibaruwa akaba yarayanditse mbere y’iminsi itatu gusa ngo yicwe. Iyi baruwa yayanditse ku itariki 17 Ukwakira 2011. Iyi baruwa yari mu rurimi rw’igifaransa ariko kadafi yari yayanditse mucyarabu.

JPEG - 30.8 kb
Iyi myenda yicanywe yifuje ko ariyo yashyinguranwa ariko ntibyubahirizwa

Kadafi yandikiye abantu batatu b’inkoramutima ze barimo umwe witabye Imana undi wahunze ndetse n’undi watawe muri yombi agashyirwa mu buroko. Iyi baruwa itangira igira iti «Ku izina ry’Imana Nyir’imbabazi nyir’impuhwe .Iri ni isezerano ryanjye, njyewe Mouammar mwene Mohammed.

Nifuzako nzashyingurwa umurambo wanjye utagombye kozwa kandi ngahambwa mu myambaro nzaba nambaye mu gihe cy’urupfu rwanjye. Nzahambwe hafi y’umuryango wanjye n’ubwoko bwanjye mu irimbi rya Sirte. »

Nyuma y’ibi byose Kadhafi akaba yaraje kwicwa ndetse agashinyagurirwa n’ibihugu byakoze intambara mu gihugu cye bifatanyije n’abaturage barwanyaga ubuyobozi bwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jmmy - 17/06/2016 saa 09:32

Ntankeka ijambo ryayo ntiryisubirako, kko Umukama akora ivyo umwana w'umuntu adakor, mana urazomuhe iherezo ridashir, kko ivyo yakoreye abana bawe nnubu turacamwibuka, kadafi
Kanda hano umusubize

HAVUGIMANA BWICHA CHANCELIER - 16/06/2016 saa 20:41

Imana Iza Mutwereke Mw'ijuru!
Kanda hano umusubize

HAVUGIMANA BWICHA CHANCELIER - 16/06/2016 saa 20:39

it's very ashamed to find that africans don't hope in their leaders. they are there only to copy americans ideologies and to be lied by showing them a little jobs money and they agree to lose a man like KADAFI ! kuki tutibaza ku bwongereza budatora perezida? soyons conscient des services qui sont rendus par nos leaders africains qui sont en processus de développer nos états nonobstant que les européens et américains veulent une récolonisation.
Kanda hano umusubize

NKUNDINTWARI - 15/06/2016 saa 11:04

Ariko hari ibinyobera kuri coments zimwe na zimwe. Hari abantu imitekerereze yabo inyobera , bagahora batega abantu iminsi ukagirango nibo mana.ubundi kubwajye numva kuyoborwa iyo habayeho kuyoborwa nubishoboye niyo yayobora ubuzira herezo mbona ntacyo bitwaye ibintu bipfa kuba bigenda neza. izo democratie z'abanyaburayi ziraturambiye. Nizo gusenya gusa ngaho muri Iraq, Lybie n'ahandi henshi .... kuki badahera iwabo :england,belgium,............ n'ahandi henshi. ariko natwe muri afrika turwaye indwara yo kutemera ibyacu ,ndetse n'intwari zacu ahubwo tugahora dupfobya. nkaba baba bavuga ngo "mutima muke wo mu rutiba" ahubwo mutima muke niwe.Afrika muyireke yigenge kandi tumenye intwari zacu tuzubahe. Naho ubundi gusuzugura intwari zacu, abayobozi bacu ni nko gusuzugura uwakubyaye. URATINDA UKABONA
Kanda hano umusubize

Ivan - 14/06/2016 saa 14:36

He is African Hero! he died because of his good projects for Africa! We lost a man who has love for Africa! Yazize urwa abagabo,! for he is my hero!
Kanda hano umusubize

KABERUKA Zophim - 14/06/2016 saa 11:35

Yeah uriya mugabo ni intwari Africa izahora yibuka kandi kubura kwe byababaje beshi muri kw'isi cyane cyane abanya Africa kuburyo icyuho cya kigaragarira buri muntu wese utekereza ndetse nabana bazavuka. Ngewe nifuza ko hazabaho umunsi wihariye wo kwibuka intwari yacu, kuburyo bajya banatanga konji maze tukunamira intwari yacu. Thanks.
Kanda hano umusubize

KABERUKA Zophim - 14/06/2016 saa 11:11

Yeah uriya mugabo ni intwari Africa izahora yibuka kandi kubura kwe byababaje beshi muri kw'isi cyane cyane abanya Africa kuburyo icyuho cya kigaragarira buri muntu wese utekereza ndetse nabana bazavuka. Ngewe nifuza ko hazabaho umunsi wihariye wo kwibuka intwari yacu, kuburyo bajya banatanga konji maze tukunamira intwari yacu. Thanks.
Kanda hano umusubize

gatoya - 14/06/2016 saa 09:23

ahubwo African Union muziyegreranye murebe uko mwamushyira mu ntwari za Africa kuko jyewe nabuze uko mufata bitewe nuko yashakaga ko Africa imera neza.banyamakuru muzage mutugezahi n'ibindi bimwerekeyeho cane ibihugu harimo ibukorwa bye ndetse n'imigambi yari afitiye Africa .
Kanda hano umusubize

COGA - 13/06/2016 saa 23:36

Niyegendere haryango ubabajwe namapingu? nuko uri umwana, yadukuyeho kutuboherwa inyuma. Laute, de kimisagara ni wowe wawubatse? yari umugabo.
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 21:28

Ayiiii !Genda Ntwari Nziza Nyafrika.Imana Ikwihere Iruhuko Ridashira. NB:Abanya libia murarenganye arikose muzabona umugabonkuwo hehe? kombona famille nayo itakiriho byibuze kohagombye kubonekamo umezenkawe? yooooo! MANA umwibuke.
Kanda hano umusubize

Paul Mugume - 13/06/2016 saa 20:50

Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!
Kanda hano umusubize

Paul Mugume - 13/06/2016 saa 20:49

Aho birenge ni wowe ubwirwa.
Kanda hano umusubize

Jipson Kanambe - 13/06/2016 saa 15:08

Muzehe Wa Afrika Baramudutwa Gusandacamwibuka Dukeneye Umuyobozinkawe Murafrika
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 14:55

Kadafi Yapfuye Nkintwari. Mwemuzibukirwa Kuki
Kanda hano umusubize

eric dumba - 14/06/2016 saa 15:32

wowese wakozeki utaranenga abandi
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 14:39

Barukarabankaba Mubareke, Ubundise Icyatakoze niki? Ubundi Abanyarwanda Utabahaye Amapingu Wabahiki? Ikigega Agaciro Cyabagakitarabaho. Mwemwibukirwa Kuki? Nangwanawe Mumwibukira Kumapingu Yabahaye. Alah Amwakire Mube.
Kanda hano umusubize

MANIRAHO - 13/06/2016 saa 08:09

KADAFI YARI UMUGABO NI NKA PUTIN W'UBU NGUBU.
Kanda hano umusubize

Denis - 13/06/2016 saa 05:18

iyinkuru irambabaje cyane ryari intwari pe !
Kanda hano umusubize

ETIENE - 13/06/2016 saa 21:20

NTAWUNDI NKAWE AFRICA ITEZE
Kanda hano umusubize

kotaniro - 12/06/2016 saa 22:04

Igendere bambee abanywi ba maraso barakudutwaye mwana wafurika. The true son of africa niwe mwarabu wo mumajyaruguru ya furika wiyumvagamwo ubu nyafurika kuruta ziriya ngyegyera zindi zaba maghrebina Egypt,morocco tunisia algeria.Abakuriye barimwo guhangana numuzimu wawe abimucyira barajagata mpaka mu mbere iwabo nyamara ukiriho abana bafurika bajyaga guhaha kwagashaka buhacye warabazibiraga ukabaha imirimo nimishara abanyaburayi batakwigondera maze kujya kwa babuloni bikabavamwo bagakirigita Idinari ryawe bigatinda bakubaka iwabo bagafasha imiryango yabo yasigaye inyuma. None rubebe zarakuriye zifatanije nabaturagye bawe wakamiye bakanga bakaruka amaraso igihugu cyiza cyabaye amatongo. Iruhucyire mu mahoro ntwali yafurika tuzahora tukwibuka panafricans bose duharanire gukomeza inzira watangije yafurika yunze ubumwe nokwigobotora agasuzuguro nikandamiza ryagashakabuhacye utarunamura icumu mu dutwara impirimbanyi zafurika.
Kanda hano umusubize

habineza isaac - 12/06/2016 saa 21:32

umva uyu usebya uyu musaza ninde kweri my Rwanda yahubaste umusigiti ndeste n'umuhanda.Kampala yahubaste umusigiti n'umuhanda ndeste n'amashuri kimwe no mu Rwanda nahandi hatandukanye muri Africa. ntabwo yigeraga yikubira.mubyukuri abayobozi nkawe nabacye peer.Mandi ibitecyerezobye byari ibyo guteza abanyafurica imbere peee.ahubwo Nyagasani azamwakire mube.
Kanda hano umusubize

teyodomiri - 12/06/2016 saa 17:51

Nagende. U Rwanda ko ntacyo yaduhaye uretse amapingu 8.000.000
Kanda hano umusubize

Rydakemwa - 12/06/2016 saa 19:46

Imyenda Polisi yambaye muri 1982 Ese uzi aho ba Mukura baraje yavuye? Ikindi wamenya se umuhanda witiriwe Kadafi i Kigali uko ureshya? Ese uzi imigabane leta ya Libiya yarifite mu Rwanda cyane cyane mu mahoteli bamwe bari gushaka kubohoza? Twamwituye iki? Gufata iyambere kwifatanya na mpatsibihugu igihe batangiraga kumurasa.
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 01:46

ngo ngwiki? umuhanda uva kuryanyuma ujya Nyabugogo ninde wawutse? ishuri n'umusigiti biri aho nindw wabuutse
Kanda hano umusubize

von Klaus Eichmen - 13/06/2016 saa 07:39

Ntacyo using wamubangikanyamana Khadafi Nintwari Mubamuzi Amapingu sinkunga yatanze ahubwo. Nimfashanyo mwari mwamusabye mandi umemyeko Azahorerwa nkintwari yibukwe nkumunyabigwi ariko Imbeba so zizahora mumuheno Urumva mwana muto
Kanda hano umusubize

Friends - 13/06/2016 saa 14:31

KO NIBA NAWE AYO MAPINGU YAYAGUHAYE WOWE WARI WAMUHAYE IKI? INDASHIMA GUSA!
Kanda hano umusubize

muhoozi - 15/06/2016 saa 17:37

ikikuvugisha nawe uri nkoziyibibi ndibaza ko wanze uwazihaye igihugu cose.so niba yaribesye ngo arahana nku mwana nubyibuka uzamurya
Kanda hano umusubize

vuningoma - 12/06/2016 saa 17:43

KADAFI, HISSEN HABRE-SADAM HUSSEN,MOBUTU,HABYALIMANA, UKO BAVUYE KUBUTEGETSI, BYAGOMBYE GUHA AMASOMO ABICAYE KUNTEBE UBUNGUBU.
Kanda hano umusubize

EDUIGE - 12/06/2016 saa 17:31

KADAfi yakicwa.
Kanda hano umusubize

Mboniman - 12/06/2016 saa 19:52

jye ndabon kadafi yaraze ubusa to.
Kanda hano umusubize

eric dumba - 14/06/2016 saa 15:30

abantu bajyebatanga ibitekerezo byubaka ntibakavuge nkinjije nibanawe
Kanda hano umusubize

- 12/06/2016 saa 21:12

BIJEBIBERA ISOMO ABANDI BASIGAYE IGENDERE WARI NTWARI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X