Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Col Setako y’itabye Imana mugihugu cya Benin aho yari afungiye.

Nyuma y’aho Mu mpera z’ukwezi gushize uwahoze ari perefe w’icyahoze ari Kibuye, Clement Kayishema yitabye Imana aguye muri gereza yo muri Mali. Col Ephrem Setako nawe yamaze kwitaba Imana aho yari afungiye muri gereza mu gihugu cya Benin.

Col. Setako wigeze kuba mu ngabo za tsinzwe ( Ex-FAR) yabonye izuba muwi 1949 Mu cyahoze ari Ruhengeri muri Komini Nkuri, yize amashuri yisumbuye muri Musanze.

Yaje kwinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare ryitwaga (ESM) mu mwaka 1971 akaba yari muri Poromosio ya 12 yari irimo ba Gen Gratien Kabiligi, ba Colonel BEM Ndengeyinka, Lt Colonel BEMS Ildephonse Rwendeye, Lt Colonel Ephrem Rwabarinda. Lt Colonel Alphonse Nteziryayo na Major Paul Mbonigab hamwe n’abandi basirikare.

Col. Setako yize muri kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’amategeko, ahakura impamyabushobozi mu Mategeko ( Licence en Droit) mu mwaka 1994.

Akaba icyo gihe yari ashinzwe ibijyanye n’amategeko n’ibi bazo by’ubucamanza mu ri minisiteri y’ingabo.

Col Setako yafunzwe ashinjwa mu gutegura ubwicanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugabo - 13/11/2016 saa 11:44

Umuntu ntakitabe Imana nyuma ngo mujyeho mumuvugeho nibyo atakoze. Iyo mukorera abandi mubarenganya umunsi umwe namwe bizabageraho kuko isi ntabwo isakaye.
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 08:16

Rwasa sha! Uwo uvuga yirukanswa n'imbwa zia bicanyi se? Burya si buno
Kanda hano umusubize

Setako - 9/11/2016 saa 19:12

Njyewe ndikwibaza ahwiyi pfoto mwashyizeho ihuriye na Setako
Kanda hano umusubize

simbi - 9/11/2016 saa 09:15

Imana ndayikunda cyane. Ubwo se ko asanze abo yishe azababwira iki? Mwagiye mworoshya ubuxa banyarwanda?
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 9/11/2016 saa 12:00

Ntabwo asanze abo yishe,ahubwo agiye mu gitaka kandi ntazazuka.Ariko niba yarasabye imana imbabazi mbere yo gupfa,kandi akihana,nta kabuza azazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Mwibuke cya gisambo cyabambanywe na YESU,cyasabye YESU imbabazi,akibwira ko "bazabana muli Paradizo".Nacyo kizazuka ku munsi w'imperuka kibe muli Paradizo.Ntimukemere biriya amadini yigisha ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ni ikinyoma.Bible yigisha ko tuba tugiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba warakoze neza ukiriho,imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Ariko niba wariberaga mu byisi gusa,ntabwo uzazuka.Uba ugiye burundu.
Kanda hano umusubize

nkirunziza john - 10/11/2016 saa 08:26

urayikunda kuko ukwicyira abahutu?
Kanda hano umusubize

Gatako - 11/11/2016 saa 14:47

ijambo ry' Imana rigira riti: mbere yuko utokora igitotsi kiri mw'ijisho ryamugenzi wawe njyubanza witokore umugogo uri muryawe. kandi Imana niyo mucamanza utabera byumvikana ko abacamanza bo mw'isi bo ntawabizera.
Kanda hano umusubize

simbi - 9/11/2016 saa 09:15

Imana ndayikunda cyane. Ubwo se ko asanze abo yishe azababwira iki? Mwagiye mworoshya ubuxa banyarwanda?
Kanda hano umusubize

mugabo - 13/11/2016 saa 11:38

Abafunzwe bose si ko bishe. Akarengane hari igihe kazashira turi kwisi mujye mwitonda
Kanda hano umusubize

Ben - 9/11/2016 saa 08:37

Yishe abatutsi, none nawe arapfuye!!!! Iyibaga uwicaga abandi we urupfu rumuhemba rukamureka, nibagende bapfe bo gashira bahemukiye umuryango nyarwanda
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 8/11/2016 saa 23:24

Birababaje kumenya ko uliya colonel Setako yitabye Imana muli prison y'amahanga. Col. Setako yakorye u Rwanda rwacu mu bice byinshi; kandi yali yarakoze no muli GOMN wa mutwe wa OUA wali ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda igihe rwaterwaga. Muli iyo GOMN yakozemo ndetse ali kumwe na ba general Gatsinzi Marcel n'abandi bagize uruhare rugaragara muli leata iliho ubu ya FPR. iBYO NABYO byali bikwiye kubonwa muli iyi article yanyu.
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 8/11/2016 saa 23:22

Birababaje kumenya ko uliya colonel Setako yitabye Imana muli prison y'amahanga. Col. Setako yakorye u Rwanda rwacu mu bice byinshi; kandi yali yarakoze no muli GOMN wa mutwe wa OUA wali ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda igihe rwaterwaga. Muli iyo GOMN yakozemo ndetse ali kumwe na ba general Gatsinzi Marcel n'abandi bagize uruhare rugaragara muli leata iliho ubu ya FPR. iBYO NABYO byali bikwiye kubonwa muli iyi article yanyu.
Kanda hano umusubize

Garura - 9/11/2016 saa 17:33

Imana yonyine niyo imuzi kandi twese niyo tugana
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 8/11/2016 saa 23:22

Birababaje kumenya ko uliya colonel Setako yitabye Imana muli prison y'amahanga. Col. Setako yakorye u Rwanda rwacu mu bice byinshi; kandi yali yarakoze no muli GOMN wa mutwe wa OUA wali ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda igihe rwaterwaga. Muli iyo GOMN yakozemo ndetse ali kumwe na ba general Gatsinzi Marcel n'abandi bagize uruhare rugaragara muli leata iliho ubu ya FPR. iBYO NABYO byali bikwiye kubonwa muli iyi article yanyu.
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Esdras - 8/11/2016 saa 18:53

Maze gusoma IBIREGO bamushinja ndumirwa.Habyarimana akimara gupfa,yicishije abantu benshi cyane mu mugi wa Kigali no mu Ruhengeri,cyane cyane muli Komini Mukingo na Nkuli.Umunsi umwe,yategetse ko batwika umukobwa na petrol (essence).Yarasiye umukobwa mu rugo rwe,mu Ruhengeri,Genocide igitangira.None dore nawe arapfuye!!! Iyi si irarwaye.Kuki abantu bicana?Kuki abantu ducurana umutungo w'isi nyamara twese tuzabisiga?Nkunda kwiga Bible buri munsi,ndetse nkajya mu mihanda no mu ngo z'abantu kubwiriza ubwami bw'imana ku buntu,ntasaba icyacumi kuko YESU yadusabye gukora umuriko w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ni YESU ubwe wasabye abakristu nyakuri bose KUBWIRIZA.Byisomere muli Yohana 14:12;Matayo 24:14.Ndi umuhamya wa Yehova. Muli Yohana 13:35,YESU yasabye abakristu nyakuri GUKUNDANA.None abantu bahitamo KWICANA,GUCURANA,KWANGANA binyuze muli politike n'ibindi byinshi bakora imana yatubujije.Buri gihe iyo twandika hano,tuba dusaba abantu guhinduka,bagakora ibyo imana idusaba,aho kwibera gusa mu byisi.Abanga kubyumva,ntabwo bazaba mu Bwami bw'imana.Naho ababikora,imana izabazura ku munsi wa nyuma wegereje,ibahe ubuzima bw'iteka mu ijuru cyangwa mu isi izahinduka Paradizo (Yohana 6:40). A true christian means a person who applies God and Jesus'instructions.That is all.Nubwo billions z'abantu biyita Abakristu,YESU yavuze ko Abakristu nyakuri ari bake cyane (Matthew 7:13,14).Abo biyita abakristu ataribo,imana izabica bose ku munsi w'imperuka nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Nimwige neza Bible,mukorere imana.Mukore akazi gasanzwe,ariko namwe mujye mu nzira mubwirize ku buntu nkuko YESU yabisabye uwitwa umukristu nyawe wese.Nibyo kuba umukristu.Niba tubishobora,namwe mwabishobora kuko turi abantu nka mwe kandi ni YESU ubwe wabidutegetse.Ongera ubisome muli Yohana 14:12 wumve ko UMURIMO wo Kubwiriza ureba umukristu nyakuri wese.Wigira ubunebwe bwo kubyisomera muli Bible yawe.Merci beaucoup.Thanks a lot.Murakoze.
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 9/11/2016 saa 13:19

Mbabaze gato urur rubuga ni urwa Bayehova ?!!nonenese Nirwo bifashisha mukubyiriza? Mumbabarire njye ndi Umu Buddhiste niba byemewe ko umuntu yarwifashisha yamamaza ukwemera kwe Murakoze NAMO AMITOUFOR !!NAMO AMITOUFOR!!
Kanda hano umusubize

2016 - 8/11/2016 saa 18:46

yicaga abandi se azadigaraaaa ?
Kanda hano umusubize

Samanha Lindsay - 8/11/2016 saa 17:28

Ese Ntawuzi Irengero Ryurya Mu Ex Far Ngo Ni Kabiligi Gratiane Wabaye Umwere Murw' Arusha Kuki Adataha Kandi Yarabaye Umwere ?Numva Ngo Yari Indwanyi Nziza.Cg Yaba Yarabonye Ikiraka Cyo Gutoza Al Shabab Nkaya Card Mbi Yaguye S A( Patric Karegyeya)
Kanda hano umusubize

nkanka - 9/11/2016 saa 10:13

Ako Kabiligi Abafaransa bahise bagatwara iwabo ni hoyigaramiye. Yewe n'intumbi yaguye Arusha yitwa Barayagwiza bayitwaye shushitabona, ahambwa muri France.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/11/2016 saa 19:14

indwanyi se yahe? ntiyirutse umurizo yawuzingiye hagati yamaguru?
Kanda hano umusubize

Rwasa - 10/11/2016 saa 18:54

@Rwasubutare, niba yarirutse byatewe nogutsindwa kandi mbereye harabandi birutse.Umugabo mbwa asekimbohe koko nawe wabonejobundi wirutse nkagusabira kuzagiraho wirukira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X