Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Congo irashinja u Rwanda kurasa umusirikare wayo

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umusirikare wacyo yarasiwe mu Rwanda, umurambo we ukaba warajugunywe ku butaka bwa Congo.

Radio Okapi yanditse iyi nkuru, yavuze ko uwo musirikare ari uwo muri Batayo ya 313 mu ngabo zirwanira ku butaka ziba mu gace ka Nyiragongo, muri Kivu y’amajyaruguru.

Congo ikomeza itangaza ko uwo musirikare wayo yambutse umupaka akisanga ku butaka bw’u Rwanda hanyuma akaza kuraswa akanacibwa umutwe.

JPEG - 21.1 kb
Umusirikare wa Congo

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Congo yageze kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru, avuga ko ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare wa Congo ngo mbere yo kumuca umutwe. Nyuma ngo ingabo z’u Rwanda zikaba zarawujugunye ku ruhande rwa Congo.

Amakuru yakomeje gutangazwa na Radio Okapi yanditse iyi nkuru aravuga ko ngo hari intumwa za Leta ya Congo zaje mu Rwanda kuganira kubijyanye n’icyo kibazo ku wa kane, ariko igisikare cy’u Rwanda ntacyo cyari cyatangaza kuri iyi nkuru.

Hashize igihe kinini ku butaka bw’u Rwanda hafatirwa abasirikare b’ingabo za Congo Igisirikare cy’u Rwanda kigatangaza ko cyabashubijeyo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyibikora Annick - 27/06/2016 saa 21:50

AHAAAAA! NAKUMIRO!!!
Kanda hano umusubize

uwase evelyne - 27/06/2016 saa 14:07

ahaaa nagahumamunwa birandeze isi irarangiye
Kanda hano umusubize

Niyibikora Annick - 27/06/2016 saa 21:44

wapi muvandi ntwabwo arisi iranjyiye numwanzi wamahoro satani uri kubitela.
Kanda hano umusubize

mwalimu - 27/06/2016 saa 10:38

Karisa ni nde aha amasomo ya gisirikare? Aho ntiwibeshye uwo ubwira? Vana imitwe aho jya kubibwira abakongomani n'izo Nterahamwe za FDLR.
Kanda hano umusubize

Robert - 27/06/2016 saa 08:01

Hahahaaaa commentaire ya Munya irandangije rwose. Azi kwiteganyiriza nyuma yo kwandika amahomvu
Kanda hano umusubize

js - 26/06/2016 saa 22:37

ibibera munsi yizuba biratangaza . ubuse uyumusirikare murumva hatarimpamvu yatumye araswa ? abaturage turasekeje ngo bibabere isomo ? amasomo yaratanzwe nubugikomeza ahubwo twibaza iherezo ryayo. kuko abantu bo ndabona ari babazumva ryari.
Kanda hano umusubize

karusagara - 26/06/2016 saa 16:14

kubarasa nicyo cyabashobora ukandagiye kubutaka byurwanda araswa hanyuma akamenyero gashire
Kanda hano umusubize

CANTONA - 26/06/2016 saa 10:08

Babwiwe niki c ko arurwanda rwamwishe baramuzuye arabibabwira?arongera arapfa?bavane imitwe aho baragirango bongere batere ibisasu irubavu bice abana burwanda noneho babona.
Kanda hano umusubize

umutesi - 26/06/2016 saa 20:27

ninzara ibitumabacika igihugucyabo
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 09:34

latex arikose kontamusirikare wurwanda uja iwabo bo ichobashaka murwanda nigiki bare be neza nti hazaziremo ni nterahamwe imana irinde urwanda name banyarwanda
Kanda hano umusubize

Munya - 26/06/2016 saa 06:33

Baba bajya he se kandi ko bivanze na FDLR cyangwa ibisa nayo?!!! Ntidukina cyereka babandi bagira ubwoba bagiye kwandika commentaires zuzuye mo ubucucu. Burya mu Rwanda turabizi dufite abantu bakunda interahamwe kandi turabana turabazi. Ni nabo bari bwandike commentaires zishekeje!
Kanda hano umusubize

ngarambe - 25/06/2016 saa 23:07

nibareke,kuvogera ubusugire bwigihugu cyacu,rwosepe!
Kanda hano umusubize

umutesi - 26/06/2016 saa 20:23

arikose barashaki ?
Kanda hano umusubize

umutesi - 26/06/2016 saa 20:30

barahumurirwaga dufite igihugucyiza sana
Kanda hano umusubize

rugwe - 25/06/2016 saa 22:58

Awa baba bajya he? ko nta musiririkare wirwanda nari numva wataniye zaire?
Kanda hano umusubize

karisa - 26/06/2016 saa 13:07

Oya umusirikari wayombye atarwana ntaraswa ahubwo ashikirizwa abamushinzwe keretse niba muvugako abakongomani bose ari fdrl?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2016 saa 14:19

Bibabere isomo,
Kanda hano umusubize

VINCENT - 27/06/2016 saa 11:30

IBYUVUZE NUKURI, KEREKA NIBA BAZA BATERA AMAHANE, NAHO BITABAYE IBYO NTIBAGAKWIYE KUBARASA KUKO BITUMA TUTAMENYA UKURI NYAKO KUKIBAGENZA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X