Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH) kubera gukora neza akazi kandi kinyamwuga mu kazi kabo.

Ubwo yasuraga itsinda ry’abapolisi (RWAFPU HAITI 7), Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yari ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police (ACP) Vincent Sano.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko abapolisi b’u Rwanda bameze n’uko bakora akazi kabo nyuma y’aho iki gihugu giherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga, ikaba yarangije ibintu byinshi, bityo bihungabanya imigendekere myiza y’akazi k’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

DIGP Marizamunda yagejeje ku bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ubutumwa bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’impinduka ziherutse kuba, aho inshingano za Minisiteri yari iy’umutekano mu gihugu zahawe Minisiteri y’Ubutabera.

Yakomeje ababwira ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubafasha kugira ngo bakomeze gukora neza akazi kab,o abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi.

DIGP Marizamunda yabasabye kandi kwihanganira ibibazo bahura nabyo bagakomeza gushyira mu bikorwa intego zabajyanye, bakarangwa n’ishyaka ryo gufasha abaturage b’iki gihugu bahuye n’ibyago byatewe n’inkubi y’umuyaga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, nyuma yanaganiriye n’umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu bitandukanye biri muri ubu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ABAYEZU - 26/10/2016 saa 11:53

Iki kiganiro abapolisi b' u Rwanda bagiranye n'umukuru wa polisi wungirije cyabateye umwete wo gukomeza kugera ku ntego yabo, bakora kinyamwuga akazi kabo ka buri munsi. ibi kandi bizatuma bakomeza kuba abambere ntangarugero mu ruhando mpuzamahanga. Bityo ibendera ry'igihugu rigakomeza kuzamuka. turashima abayobozi bakuru ba polisi babaganirije nyuma yo guhura n'ikiza cy'umuyaga muri Haiti
Kanda hano umusubize

ABAYEZU - 26/10/2016 saa 11:52

Iki kiganiro abapolisi b' u Rwanda bagiranye n'umukuru wa polisi wungirije cyabateye umwete wo gukomeza kugera ku ntego yabo, bakora kinyamwuga akazi kabo ka buri munsi. ibi kandi bizatuma bakomeza kuba abambere ntangarugero mu ruhando mpuzamahanga. Bityo ibendera ry'igihugu rigakomeza kuzamuka. turashima abayobozi bakuru ba polisi babaganirije nyuma yo guhura n'ikiza cy'umuyaga muri Haiti
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X