Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Donald Trump yisubiyeho ku makuru yatanze

Donald Trump yisubiyeho ku magambo yavuze ko yabonye amashusho yerekana Amerika yishyura ingwate kuri Irani. Iyi ngwate ngo yari igamije gutuma Iran irekura imfungwa z’abanyamerika yari ifunze

Umukandida uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani, mu matora ya Perezida muri Amerika, Donald Trump, yemeye ko atabonye amashusho y’ibanga yavugaga ko yerekana Irani ihabwa ingwate y’amafaranga mbere yo gufungura imbohe z’Abanyamerika.

Mbere yari yavuze ko yiboneye n’amaso ye aya mashusho.

Bwana Trump yari yatanze ibisobanuro byimbitse avuga ukuntu yabonye iyo videwo, yerekana indege bivugwa ko yari itwaye amafaranga y’ingwate.

Ariko kuri uyu wa Gatanu yavuze ko iyo ndege mu by’ukuri yari itwaye Abanyamerika batatu bari bafungiwe muri Irani ibajyana i Geneva.

Yaba perezida Obama na minisitiri w’ububanyi n’amahanga John Kerry, bahakanye ko Washington yishyuye ingwate kugira ngo abanyamerika bafungurwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eva - 7/08/2016 saa 18:10

Uyu ugabo ni Umurwayi wo mu mutwe gusa nta kindi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X