Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

DR Congo: 17 bapfiriye mu myigaragambyo yamagana Perezida Kabila naho umupolisi atwikwa ari muzima

Abantu bagera kuri 17 bapfuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myigaragambyo yamagana Perezida Joseph Kabila imusaba kuva ku butegetsi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Evariste Boshab, yavuze ko batatu mu bapfuye ni abapolisi, umwe muri bo yishwe atwitswe ari muzima.

Ariko imitwe itavuga umwe na leta yavuze ko hapfuye abantu 50, umutangabuhamya akavuga ko umupolisi yarashe amasasu mu kivunge cy’abantu.
Abigaragambya bashyize amabariyeri mu nzira banatwika imodoka zari kuri umwe mu mihanda migari mu murwa mukuru i Kinshasa.

JPEG - 51.2 kb
Abigaragambya batwitse amamodoka banashyira amabariyeri mu mihanda

Nyuma y’imyigaragambyo, imirambo y’abapfuye yari iri mu mihanda.
Ku wa Mbere, byari byitezwe ko komisiyo y’amatora itangaza itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11 ariko ikavuga ko bidashoboka gutegura amatora icyo gihe.

Abatavuga rumwe na leta bavuga ko Bwana Kabila ashaka gukerereza amatora kugira ngo agundire ubutegetsi nyuma y’ukwezi kwa 12 aho yagombye kurangiza manda ye.

JPEG - 22.1 kb
Bwana Kabila yagiye ku butegetsi muri 2001 nyuma y’uko se yiciwe

Umunyamakur wa BBC ishami ry’igifaransa, Poly Muzalia, aravuga ko polisi yataye muri yombi nibura abantu 10 mu magana y’abantu bigaragambirizaga ku mihanda mu murwa mukuru.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko amashuli menshi n’amaduka i Kinshasa bifunze, abadafite uruhare mu myigaragambyo bakaba bahisemo kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde ibibazo.

JPEG - 36.4 kb
Abapolisi bakumira imyigaragambyo bagabwe mu murwa mukuru Kinshasa

Umuhate wa guverinoma wo kugerageza gushaka igisubizo ku bibazo bya politike biri mu gihugu mu nzira yiswe "ibiganiro by’igihugu" yanze kwitabirwa na menshi mu mashyaka atavuga rumwe na leta.

Manda ya kabiri ya Bwana Kabila, ari nayo ya nyuma ku bitegaywa n’itegekonshinga, izarangira mu ku itariki 20/12.

JPEG - 28 kb
Abantu babarirwa mu majana bigaragambya bagiye mu mihanda kwamagana perezida Kabila

Mu mwaka ushize abandi bantu 12 bapfuye muri ubu buryo bw’imyigaragambyo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiragira ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu ituze kuva yabona ubwigenge mu myaka irenga 55.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/09/2016 saa 08:21

Iyombwaishaka,kokabiragumaho,nigicucupe,nukoumbayekure,nakuniga
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 08:08

Njendabonakabira,yarekuraubutegetsi,pee,atazabankamobutu,wapfuyenabi
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA FUREDI - 21/09/2016 saa 20:49

birakomeye murikongo iherezo nirihe koko
Kanda hano umusubize

Gilbert siborurema - 21/09/2016 saa 13:16

Ntibizoroha kbs.
Kanda hano umusubize

dismas BIGIRIMANA ISHIMWE - 21/09/2016 saa 09:56

Uburyo abanyafurika bigaragambya buragayitse pe.Aba ari gusenya, gusahura ,kwica nibindi bikorwa by'urukozasoni.Urundi ruhande narwo rutigaragambya ruba rwateguye imirwano.Ibi ni ukudaha agaciro ikiremwa muntu ku mpande zambi.
Kanda hano umusubize

Eric - 20/09/2016 saa 15:44

Nawe azavaho muri 2035 jyenda Africa warakubititse cg ashobora kwiyongeza akageza 2056.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 20/09/2016 saa 16:49

Ubuziraherezo!!!!!!!!!!!!!!!! Haahaa!!!!haaaahh!!!!!haaahha
Kanda hano umusubize

J.CLOUDE - 20/09/2016 saa 21:17

Gusa Abobanubapfuye Imana,ibaheibiruhukobidashira.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 20/09/2016 saa 15:40

Àbakongomani bazaze tuyage natwe mu Rwanda kuva twabona ubwigenge nta muperezida urahererekanya ubutegetsi n'undi ariko icyampa perezida Kagame akazashyira iherezo kuri aya mateka.
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 20/09/2016 saa 15:20

Ntabwo ali muli Afrika gusa abantu bicana kubera amashyaka ya politike.N'ahandi nuko.Niyo mpamvu YESU yasabye abakristu nyakuri kutajya mu byisi (cyane cyane politike).Soma YOHANA 17:16.Mulibuka ibyabaye mu Rwanda hagati ya 1990-1994.Mulibuka ibyo amashyaka Parmehutu,Aprosoma,etc...byakoze muli za 1960's.Reba izi za FDLR na RNC zishaka gutera igihugu.Politics nubwo ikiza abantu bamwe,ndetse bagakira vuba cyane,ariko itera ibibazo byinshi.Cyokora abakristu nyakuri ntabwo bayijyamo.Kimwe nuko batajya mu ntambara z'isi.Icyo bategereje ni ubutegetsi bw'imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44).Abakristu nyakuri bigana YESU n'abigishwa be,bakajya mu mihanda no mu ngo babwiriza ubwami bw'imana (Matayo 24:14).Ushaka kuba umukristu nyakuri,nawe yiga Bible ikamuhindura,akajya nawe kubwiriza ubwami bw'imana dutegereje mu myaka iri imbere.Buli munsi abantu barasenga ngo "Ubwami bwawe buze".Nubwo benshi baba batumva ibyo bavuga,burya tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo,buhindure isi Paradizo.Ubwo bwami nibuza,ibi by'amashyaka bizavaho burundu. Kwaheli imyigaragambyo,intambara,ubukene,urupfu,uburwayi,ubusaza,...(Ibyahishuwe 21:4).Isi nshya izaba imeze nk'ijuru (2 Petero 3:13).Niyo mpamvu dusaba imana ngo "Icyo ushaka kibe mu isi,nkuko kiba mu ijuru".
Kanda hano umusubize

ngenzi - 20/09/2016 saa 11:41

Ndabaza none perezida kabila we hari ibyaha aregwa ngo wenda nava kubutegetsi azakurikiranwa ni nkiko ? Cyangwa ni ukurwoherwa nicyubahiro cyo guhamagarwa perezida
Kanda hano umusubize

Gilbert siborurema - 21/09/2016 saa 13:17

Ntibizoroha,
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA FUREDI - 21/09/2016 saa 20:55

KONGO NIRYARI IMYIGARA UKURIKU ZAGA AHAGARAGARA
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 08:24

Arabiphite,yichishije,abanyekongo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X