Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dr.Donald Kaberuka yahawe kuyobora muri Tanzaniya

Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura amajyambere ( BAD) yahawe inshingano nshya na Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli zo kuyobora akanama kagenzura imikoranire ya Guverinoma y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Magufuri yaganiriye na Dr Donald Kaberuka I Dar Es Salaam amusaba kuba yamufasha akamubera umuyobozi w’akanama ko kugenzura imikoranire ya guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

JPEG - 75.6 kb
Dr Donald Kaberuka ahabwa ikaze na Dr John Pombe Magufuri

Tanzania, Daily News ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzaniya kiratangaza ko ubwo aba bagabo bahuraga bakaganira Perezida Magufuli yamubwiye ko Tanzania izamwungukiraho byinshi cyane mu nama ze z’uko yabyaza umusaruro umutungo kamere igihugu gifite.

Yagize ati “Aya ni amahirwe adasanzwe kuri Tanzania, turizera ko tuzungukira ku nama zawe muri gahunda zacu z’iterambere no ku buryo twabyaza umusaruro imitungo kamere myinshi dufite mu gihugu cyacu irimo amabuye y’agaciro, gaz, ubutaka, amatungo, ibyambu, ibiyaga na Pariki z’igihugu.”

Akanama Kaberuka azayobora kashyizweho na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Phillip Mpango, ngo kagenzura imikoranire ya Guverinoma y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

Perezida Magufuli yanashimiye Kaberuka uko yafashije igihugu cye ubwo yayoboraga BAD, akagiha inkunga mu mishinga itandukanye y’iterambere irimo kubaka imihanda.

Kaberuka yashimiye Magufuli ibyo amaze gukora kuva yatorerwa kuba Perezida, yaba mu kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, kurwanya ruswa ndetse na gahunda afite zo kubyaza umusaruro umutungo kamere.

Kaberuka asobanukiwe Tanzania kuko yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Dar es Salaam.

Yakoze muri banki ndetse n’ubundi bucuruzi mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka isaga 10 mbere y’uko mu 1997 agirwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, umwanya yamazeho imyaka umunani.

Kuva muri 2005 kugeza 2015 yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yagizwe Intumwa nkuru y’ikigega cy’amahoro muri Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo y’uyu muryango.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gakumba - 27/08/2016 saa 05:52

Nigute Tz itwaye uriya Mugabo kweli basi twakora fundraising ariko akagaruka naho ubundi.....
Kanda hano umusubize

restricted body - 24/08/2016 saa 19:14

Ariko see much Rwanda twabonana Kaberuka ntacyo ashoboye? Ababarizwa mumyanya imwe n'imwe bahuzagurika nta experience yabaha? Tanzania iraje itwereke impinduka gusa ntagaciro duha abantu kereka niba yaranze gukorera u Rwanda?
Kanda hano umusubize

b - 23/08/2016 saa 16:07

none se u Rwanda rwabuze ayo rumuhemba ngo agaruke gukora mu rwanda?
Kanda hano umusubize

Issa Kamatari - 22/08/2016 saa 19:54

NJYE NAMWIFUZAGA AYOBORA AU. NIZERE KO IBI BITAVUGA KO ATA JYA MU BAKANDIDA!!!
Kanda hano umusubize

Issa Kamatari - 22/08/2016 saa 19:46

NJYE NAMWIFUZAGA AYOBORA AU. NIZERE KO IBI BITAVUGA KO ATA JYA MU BAKANDIDA!!!
Kanda hano umusubize

- 22/08/2016 saa 14:19

nguyu umugabo atarinda mperekeza magufuri abona umumaro umuntu amaze niyimbura baze bakanure amaso abona icazomarira igihugucye yaragwaye none yabonye uganga kaberuka ngwakore ibyoyize.
Kanda hano umusubize

cyane - 21/08/2016 saa 14:04

Mushatse mwakumva nyamara. Murakorora gusa. Are you dummies?
Kanda hano umusubize

castro - 21/08/2016 saa 13:50

Iki kintu magufuli akoze cyerekana ko nawe ari doctor numuhanga cyane bizatuma iterambere rya tanzania rizamuka cyane, congraturation to magufuli and kaberuka
Kanda hano umusubize

twagira - 21/08/2016 saa 10:49

ariko ibindabona aramayobera nonese akamuhaye mubuhe mubyo? ababisonakiwe mumbwire? nyamara reka nivugire nka Padiri namayobera matagatifu
Kanda hano umusubize

B G - 21/08/2016 saa 08:46

Bazatinda ariko bazemera
Kanda hano umusubize

Daniel - 20/08/2016 saa 22:04

Africa doesnt need more corruption. No chance for kikwete! Forget.
Kanda hano umusubize

Mende - 20/08/2016 saa 17:48

Kikwete for AU.
Kanda hano umusubize

castro - 21/08/2016 saa 13:52

Thank you gentle man for your leadership
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X