Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

DRC: Imbohe zirenga ijana zabohowe

Reta ya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo yarekuye izindi mbohe 110 za politike, ibisabwe n’amashyaka ya politike.

Intumwa y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Kongo, Edem Kodjo, wahoze Minisitiri w’intebe wa Togo niwe watangaje ayo makuru ejo ku wa gatanu mu biganiro yari ayoboye bigamije guhuza abanyekongo.

JPEG - 40.2 kb
Uwahoze ari Minisitri w’intebe wa Togo Edem Kodjo ari kumwe n’abadiplomate mu biganiro by’abanyekongo

Iryo rekurwa ry’izo mbohe ni kimwe mu bintu bikomeye byari byasabwe n’abatavugarumwe na leta, imbere yuko bajya mu biganiro byatangiye muri iki cyumweru.

Mu cyumweru gishize , leta ya Kongo yari yarekuye imbohe 8 ziri mu mashyirahamwe aharanira demokarasi, nyuma iza kurekura abandi 170 baregwa ibyaha bitandukanye.
Benshi muri abo 110 barekuwe bari bafashwe bari mu myigaragambyo ya politike.

Umwe mu banyepolitike uri muri ibyo biganiro, Samy Badibanga, yashimishijwe n’iryo rekurwa ry’abo bantu, akizera ko izindi ngingo nk’izo zigiye mu gihe kiri imbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel Nzabonimana - 11/09/2016 saa 14:24

Byiza cyane pe!!
Kanda hano umusubize

Mugemana - 10/09/2016 saa 09:59

Abandi bana, ese Edem Kodjo azaza mu Rwanda ryari?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X